Digiqole ad

“Nk’ibisanzwe amafrw ya Leta yaranyerejwe, arasesagurwa,…” – Raporo y’umugenzuzi

 “Nk’ibisanzwe amafrw ya Leta yaranyerejwe, arasesagurwa,…” – Raporo y’umugenzuzi

*Raporo nshya ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 iragaragaza ko hakiri za miliyari zanyerejwe;
*Haracyari ibikoresho nk’imiti, mudasoma, imashini, inyongeramusaruro,n’ibindi bipfa ubusha cyangwa bikanyerezwa;
*2,6% gusa nibo banyereje umutungo wa Leta bakurikiranywe;
*Abadepite bati “Harageze ngo ibi birangire burundu.”

Kuri uyu wa gatanu, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yagejeje ku nteko rusange y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko Raporo ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015, kunyereza umutungo, imishinga idindira, imiti irinda yangirikira mu bubiko andi abaturage barayibibuze n’ibindi nk’ibyo byongeye kugarukamo.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro aganira n'itangazamakuru nyuma yo kugeza Raporo ku Nteko.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro aganira n’itangazamakuru nyuma yo kugeza Raporo ku Nteko.

Nubwo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yageze mu nzego z’ubuzima n’ubukungu hafi ya zose mu gihugu zigera kuri 157, mu kugeza Raporo ye ku Nteko yibanze cyane ku bigo 11 birimo RRA, RDB, RGB, REB, RAB, NAEB, RBC, RSB, icyahoze ari EWSA n’icyari amashami yayo, RSSB, na Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’amashuri ayishamikiyeho.

Ibi bigo 11 yibanzeho ngo byakoresheje hejuru ya 58% by’ingengo y’imari y’igihugu muri uriya mwaka wa 2014/15.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko mu igenzura bakoze ryasuzumye imikoreshereze ya 82% by’ingengo y’imari y’igihugu muri uriya mwaka wose.

Muri iri genzura mu nzego 157, ibigo 78 gusa bingana na 50% nibyo byakoze ibyo byagombaga gukora neza kandi ku gihe nyacyo (audit opinion), aha hiyongereyeho 14%.

Imishinga ya Leta iradindira bikabije

Obadiah Biraro yavuze ko mu ishoramari rya Leta (public investment), hashowe amafaranga y’u Rwanda Miliyari 126, zashyizwe mu mishinga 77; Imyinshi muri iyi mishinga yakererewe, ndetse indi igatakara.

Aha yavuze ko muri uriya mwaka w’ingengo y’imari hiyongereyeho imishinga 19, ubu Ibiro by’umugenzuzi w’imari ya Leta bikaba bibarura imishinga yose hamwe 131 irimo amafaranga agera kuri hafi Miliyari 155.

Biraro ati “Twasanze harimo ubukererwe bukabije mu kurangiza iyo mishinga nk’uko tuba twarayisabiye ingengo y’imari, ndetse hakabaho n’imwe ba rwiyemezamirimo bata bakabivamo.”

Aha yatunze agatoki umuhanda wa Ruhengeri – Kigali, inzu ya Grand Pension Plaza, ibitaro by’Akarere ka Nyagatere n’indi usanga imaze imyaka itarangira.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakurikirana iyi raporo.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakurikirana iyi raporo.

Igihombo no gusesagura umutungo bikabije

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yagaragaje ko hakiri igihombo cya Miliyari hafi umunani (8,000,000,000 Frw) usanga yaraguze ibikoresho byo gukoresha hatangwa Serivise ku baturage, ariko ntibikoreshwe, ndetse bikarangira binangiritse.

Aya makosa ngo aragaragara mu bigo nka RSSB haguzwe ibya Miliyoni 978 ntibikoreshwe, miliyoni 714 muri MINISANTE (Imiti), Mudasobwa z’abana 1,425 Ikigo REB cyatanze muri gahunda ya ‘One Laptop per child’ zikaba zidakoreshwa n’ahandi.

Biraro kandi yavuze ko hari ubwiyongere bw’amafaranga ya Leta akoreshwa mu buryo budasobanutse, yageze kuri Miliyari 19. Muriyo, Miliyari 12,785 ntizifite inyandiko zizisobanura, Miliyari 3,8384 zifite inyandiko zizisobanura zituzuye, harimo kandi abakozi bihaye miliyoni 443 zidafite gikurikirana (accountability) mu buryo busobanutse, hari na Miliyoni 173 zarasesaguye. Aha yatunze urutoki ibigo nk’icyari EWSA, RBC n’amashuri ashamikiye kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Gusa, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko muri rusange ingengo y’imari yo muri uriya mwaka yakoreshejwe neza ku kigero kiri hejuru ya 88%.

Biraro ati “Ibyo tunenga birahari, ariko gusesagura no kunyereza umutungo wa Leta biragenda bigabanyuka, ikibigabanya cya mbere ni uko dutegura ibitabo by’ibaruramari, raporo tukazigeza aho zigomba kugera ku gihe, no mu buryo bwateganyijwe.”

EWSA yahombye Miliyari 20

Ikigo EWSA cyari gishinzwe amazi n’amashanyarazi ubu cyagabanyijwemo ibigo bibiri “REG na WASAC” cyasize igihombo kinini.

Obadiah Biraro ati “Muri EWSA bisa n’aho byabaye ihame gukorera mu gihombo,’ cost of production (igishoro)’ iri hejuru cyane,…Binjije Miliyari 70, mu gihe igishoro ari Miliyari 90.”

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko ibi akenshi biterwa n’uko 58% by’igishoro bijya muri Peteroli ijya mu nganda z’amashanyarazi “Power plants”.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta asanga kugira ngo kiriya gihombo kigabanuke, hakwiye gukoreshwa “Hydropower/Ingomero”, ariko nazo imikorere yazo igakurikiranwa.

Aha yavuze ko hari Ingomero zigera kuri 25, ariko izikora neza ari 10 gusa, izindi 8 ngo zikora ku rwego rwa 63%, mu gihe izindi 7 ngo “zihagaze nk’imodoka iparitse.”

Izi zidakora na mba kubera ko hari ibyuma biba byarapfuye ntihaboneke ibyo kubisimbuza, ngo ni Urugomero rwa Rugezi, Nshiri ya 1 n’iya 2, Nyamyotsi ya 2, Mutobo, Agatobwe na Nyabahanga.

Muri uru rwego rw’amazi n’amashanyarazi kandi haracyari igihombi cy’amashanyarazi apfa ubusa n’atishyurwa kiri kuri Miliyari 16, na Miliyari 12 mu mazi.

Depite Nkusi Juvenal ati "Ibi bizarangira ryari?"
Depite Nkusi Juvenal ati “Ibi bizarangira ryari?”

Abanyereza umutungo wa Leta ntibakurikiranwa

Nubwo bigaragara ko hakiri amafaranga menshi anyerezwa, asesagurwa n’andi akoreshwa nabi, igiteye impungenge ni uko aya makosa nta kiyakorwaho.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko abanyereje umutungo wa ya Leta bakurikiranywe kugira ugaruzwe 2,6% gusa.

Ati “Ibi biterwa n’uko ababikurikirana badashyiraho ingufu zihagije, ingufu nizijyaho bihagije bizahinduka,…ariko na none kwirinda biruta kwivuza, aba bayobozi (dukwiye) kubabwira gushyira imbaraga mu kwirinda kuruta kuvuga ngo tuzafata umujura, kuko umujura ashobora kuba akurusha ubwenge, kandi birashoboka dukurikije ya mategeko n’amabwiriza kandi umuyobozi akabikurikirana.”

Ikindi gikunze kugaragara ni uko abayobozi bavuzweho kudindiza imishinga, igihombo mu bigo bayobora n’ibindi, usanga bimurirwa mu yindi myanya aho kubihanirwa ngo bibere isomo abandi.

Kugeza ubu ngo igipimo cyo kubahiriza inama umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta atanga biragenda bimanuka, bigeze kuri 51%, bivuye kuri 60 mu myaka yabanje.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro ageza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro ageza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko.
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene akurikirana iyi raporo igaragaza ukuntu imitungo ya Leta ikoreshwa nabi.
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene akurikirana iyi raporo igaragaza ukuntu imitungo ya Leta ikoreshwa nabi.
Abantu banyuranye bari mu Nteko bakurikirana itangazwa ry'iyi raporo yasinyweho mu mpera z'ukwezi gushize kwa Mata.
Abantu banyuranye bari mu Nteko bakurikirana itangazwa ry’iyi raporo yasinyweho mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mata.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • mutajya mubeshya: aya yafashwe na bya BIFI BININI.Kandi birayafite yose. Nta gihombooo .mugume mwirire naho twe turwaye amavunja.

    • Ni nk’uko bisanzwe koko! None se, ubukungu bw’u Rwanda, buzatera imbere gute n’ubu bujura bukabije mu nzego za Leta? Hashize imyaka bigaruka gutya, ni kuki? Niyo mbyino se? Kuki? Iyi raporo se igera kuri Nyakubahwa Prezida wa Republika? No kubatera nkunga bavuga ko ducunga neza imari ya Leta? Uko mbibona, iyi “business” ikorwa n’ibifi binini nk’uko uwambanjirije yabivuze.

      Ziriya Miliyari zose zanyerejwe ( ni na nke kuko batageze hose), iyo baza kuzishira mu baturage muri gahunda yo kurwanya ubukene, umukandara ntuba wararekuweho gato?
      Ko tuzi ko Prezida wa Republika ajya akemura ibibazo byananiranye nk’iki ( Nyakatsi n’ibindi), harabura iki kugira ngo iki kibazo nacyo akivane mu nzira burundu, burundu?
      Njye ndahamya ko akihagurukiye, CYARANGIRA BURUNDU! Amahoro

    • Kandi ubu umupolisi cyangwa umuyobozi w’urwego rw’ibanze ariye ruswa ya 5.000 bahita bamushyira ku karubanda n’amafoto menshi yambitse n’amapingu mu gihe ibifi binini byirirwa bitubwira ngo dukeneshejwe no kutihangira imirimo.

  • Niba hari umudepite umaze manda 3 zose mu nteko yibaza ati “ibi bizarangira ryari?”, ibintu ntibyoroshye muri politiki y’igihugu cyacu. None se umuturage nyarucari niwe uzi igihe bizarangirira!!! “Mana ube hafi…”

  • Reka nkosore gato umwanditsi w’iyi nkuru cg umugenzuzi w’imari ya Leta niba ariwe wakoresheje imvugo (term) itariyo.

    1. Haguzwe ibikoresho none ntibyakoreshejwe bitera Leta igihombo.

    Iyi mvugo ntikwiye cg ntiyuzuye, kuko ibikoresho bishobora kugurwa hakaba impamvu ituma bidakoreshwa kandi iyo mpamvu ikaba irenze kure urwego bireba. aha rero amakosa ntabwo ari ay’ikigo runaka kandi ntibyakwitwa guhombya Leta.

    2. Hashowe akayabo na RSSB ariko ntanyungu igaragazwa yigeze iboneka.

    Ibi nabyo ntibisobanutse ukurikije iyi nyandiko, kuko kuvuga gusa ngo ntanyungu yagaragajwe ntashingiro bifite kuko inyungu zigira uko zibarwa nuko zitangwa. aha rero byatera abasomyi kumva ko byacitse RSSB yakoze amahano.

    Ntabwo mvugira ibi bigo ariko hari igihe usoma inkuru bigatuma wiheba bitewe nuko yanditse n’amagambo aba yakoreshejwe.

    Amakosa arahari ariko gukabya nabyo sibyo

    • Just nonsense ! Twereke report wowe wakoze kuri biriya bigo ! Bullshit, ntuzi ko for example niba uguze imodoka ya 5,000,000, wayigeza mu rugo ugasanga permis yawe wa wundi wahaye ruswa ngo ayikuzanire ntabwo birabasha gucamo, akakubwira ko bizatwara umwaka, bityo iyo modoka ukaba uyiparitse mu rugo uwo mwaka wose, ntusobanukiwe ko burya uba uhomba kuko ayo ni frw uba uparitse aho atabyara andi ! Wize he, aho ntiwasanga ari ULK ?!

    • @Mugabe, ibyuvuze nibyo gusa ugomba kumenyako umunyamakuru atari économiste, juge,Avocat, perezida cg ibindi: Yadomye urutoki muri rusange ibyavuzwe muriyo rapport akora impine zayo, abashaka gusesengura bashobora kujya mu mibare bagacukumbura bikwiye..icyo kinyamakuru rero kiramutse kiriho ntuzagisanga kuri internet ngo usomere ubuntu.Nagushishikariza gushinga icyo kinyamakuru ukajya uduha iyo mibare wabanjije kunyazamo amaso ukayisobanurira rubanda nkatwe, nzaba mubafatabuguzi bambere.

    • Mbega Mugabe ngo arorosha ibintu kandi bikomeye! Ntiwabonye ko na Depute Nkusi ubisesengura buri mwaka yumiwe ati ” ibi bizarangira ryari?”. Iyo umugenzuzi yanditse ngo muri RRA barasesagura, aba afite fact, kandi aricyo kigo mutima wa budget y’igihugu!Reba EWASA, ubwo izakomeza guhomba miliyari 20 buri mwaka bizatabare ubukungu bw’uRwanda?. Oya, Umugenzuzi ntiyakabije, kuko afite facts, ahubwo ni hafatwe ingamba zo kubirwanya.

    • kuri wowe iyo uguze ibikoresho ntibikoreshwe ntabwo ubibona nk’igihombo?????urugero igihe kugura igitanda iwawe wakigeza mu vyumba ntigikwiremo ukagishyira mu kindi cyumba utararamo nabwo gisenye wumva waba warungutse??????Nanone uri RSSB kuba yarubatse amazu menshi akaba adakodeshwa cg ngo agurwe ,si igihombo Ese wibwirako baba barayubakiye kugirango abatware andi mafrw yo kuyitaho (amarangi,isuku,no kuyasana cyane ko Inzu idakoreshwa yangirika nabi simvuze n’amashanyarazi azicanira sinzi niba banazisorera)

      ahubwo njye iyo nshaka kureba uburemere bw’ubu bujura nibuka ko aho twahereye dutanga Agaciro tutarageza kuri miliyari 35 ngahita numva narira kubona akubye kenshi Agaciro bayahombya mu mwaka 1

      • Abavuga ibya RSSB byo mubyihorere kuko abubakaga ariya mazu ubu nabakire.Abumva radio zibigarasha muzasobanukirwa nibyitwa Igifuro,bulle immobilière yanabayeho kubwa Habyarimana aho abasilikari bapataniraga amazu hirya muri za caisses sociales bakivaniramo ayabo.Demokrasi isesuye niyo izakemura ibibazo byinshi, nta bonne gouvernance itarimo demokarasi.Ibi bizahoraho abavuga ibindi barigizankana cyangwa barajijisha bacuma iminsi.

  • World Economic Forum yatugize aba kalindwi mu gucunga neza ibya rubanda na good governance…………..ubwo niba turi aba kalindwi bimeze bitya…………ab’ijana byifashe bite………ahari nyamara turi abanyamugisha…………HHHHHHHHHHHHHH

  • Reka nsubize Depite Nkusi wibaza ati ibi bizarangira ryari? Bizarangira ari uko ubutegetsi butakiri ubukonde, ngo umutegetsi azambye ibintu ahindurirwe imirimo, azenguruke ibigo bya Leta cyangwa za ministeri nka wa mwana uri iwabo uvuna umuheha akongezwa undi, bizarangira ari uko imirimo ya Leta ikorwa n’abarusha abandi ubushobozi n’ubunyangamugayo aho kwiharirwa na bamwe bishingiye ku cyenewabo, ikimenyane, kwironda n’ivangura, bizarangira ari uko umuturage yongeye kugira ububasha ku bamuyobora aho kugira ngo azamure ijwi bamukangishe kumufunga no kumurasa, bizarangira ari uko depite abaye intumwa ya rubanda imwihitiramo ku giti cye aho kuba intumwa y’ishyaka rye mu gutera imirwi iyo myaka, yananirwa kuvuganira abaturage bakamuvanaho amaboko aho kugira ngo hagire uguma mu nteko imyaka irenge makumyabiri kandi nawe yiyemerera ko ntacyo ahindura mu micungire y’ibya rubanda, bizarangira ari uko mu buyobozi bukuru bw’igihugu no mu butabera havuyemo abanyabwoba bakandagira amagi ntameneke, berura bakabwira Prezida ko ntacyo bakora ari we ushoboye wenyine, batinya bamwe mu bo bagombye gukebura no gufatira ibihano iyo biba ibya rubanda. Rero mama ngo ni ukubicunga nabi! Bizarangira ari uko umukozi wa Leta yubatse inzu ya miliyoni magana cyangwa za miliyari umuvunyi yamubaza aho yavanye ayo mafaranga agahabwa ibisubizo bitomoye. Bizashira ari uko abenshi mu batuyobora barekeye aho kubaho bisumbukuruje ugereranyije n’ubushobozi bw’igihugu. Bizarangira ari uko umuco wo gutekinika no gushushanya ucitse mu miyoborere y’igihugu. Bizarangira ari uko abategetsi b’igihugu batangiye gukunda abaturage no kubitangira bitari mu magambo gusa. Muri ibi byose ikitumvikana ni iki Nyakubahwa Depite?

    • Ndagushimye cyane. Abumva bumve

    • nkunze iki gisubizo umuhaye! ikitumvikana hano ni ikihe? urakoze cyane.

    • Umugabo yise umwana we BAZUMVARYARI?

    • Uri umuntu w’umugabo Ku bitekerezo utanze.U Rwanda urota uwazampa kurugeramo n’ubwo bitari hafi aha.

    • bajya bavuga ko badashoboye uretse his excellence gusa? hhhhhhhhhh ni agatangaza ariko hari uwabivuze namwirukana mfite ubushobozi kuko ntaho aba akinze abantu……………..ntawe ushobora wenyine icyo nzicyo adafatanyije n’abandi…………..sinon ubwo se abandi ba babyeyi baba babyara abahungu???

  • Ariko ntibakajye babeshya rubanda rugufu ariyamataje yubakwa ugirango ariyamafaranga aba yaravuyehe baba bagirongo barangaze rubanda rugufu umuntu arahaguruka agiye mumahanga umunsi umwe agakoresha amamiriyoni barangiza ngo amafaranga yaribwe icyo gihuugu kimeze nkumugore washatse umugabo wumukire atamukunda bigenda bite kumusahura none nabandi baragisahura ngo banyereje umutungo

  • iyo mu buga ngo ibifi muransetsa mugire muti:ibisambo,icyi gihugu cyararangiye buri wese akora yikuriramo aye nta patriotism igihari yarangiriye mu ishyamba,nawe se agatsinda uzabare abafite imuryango iba hano mu gihugu ni mbarwa babuzwa n’iki gusahura mu gihe batiteguye gutura mu rwanda

  • Jye nakunze title yabanje hejuru gusa (Nibisanzwe amafr yaranyerejwe)NKIBISANZWE?????

  • Nimwirire mwarahawe hababaje benengofero.Ikibabaje ni uko hishyura abariye umucange , sima, ihene, inka , nbindi bidafashije. Abariye za miliyari bigaramiye. Umunsi ni umwe ariko. Ngo ihimwa n’umwe muvandi.

  • ARIKOSE IBWOBURIGANYA BUZAVA MURIRETARYARI KWITAKUNYUNGUZABO BANGIZA UBUKUNGU BWIGIHUGU
    UBWOSE UWO AMARIYE IKI RETA.

  • Sha nakunze umutwe wiyinkuru rwose!!!“Nk’ibisanzwe amafrw ya Leta yaranyerejwe, arasesagurwa,…” – Raporo y’umugenzuzi
    NKIBISANZWE NYINE BITAGIRA GIKURIKIRANA ARIKO AMARAPORO MUMPARURO SI UKWITAKA. Reka uzumve ejobundi muri WEF. iyo abanyamahanga badukaka ushoborakugira ngo twagezeyo nyamara baba badukina kumubyimba. NDABABARA……….. NDABABARA……. NKASENGUKA IYO MBONYE NKIBI ariko kuko ntacyo nabikoraho ndituriza!!

Comments are closed.

en_USEnglish