Imanza z’abarwayi, abashaje, abana, abagore batwite…zigiye kuburanishwa vuba
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week) bazaburanisha imanza z’ibyiciro byihariye birimo iz’imfungwa n’abagororwa barwaye indwara zidakira, abageze mu zabukuru,abagore batwite, abonsa ndetse n’abana.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yagarutse ku manza nyinshi leta y’u Rwanda yari ifite zirimo umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, avuga ko inkiko zo mu Rwanda zitari gushobora kuziburanisha mu gihe gito, ku buryo byabaye ngombwa ko hashyirwaho n’izindi nzego zitandukanye zunganira inkiko kugira ngo izi manza ziburanishwe.
Minisitiri Busingye akavuga ko hagiyeho Inkiko gacaca, Abunzi n’abashinzwe ubufasha mu by’amategeko muri buri karere(MAJ) ku buryo ngo izi nzego zose zafashije abaturage ku bijyanye n’ubutabera.
Uyu muyobozi avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, bagiye gukora ubuvugizi mu nkiko z’u Rwanda kugirango zihitishe imanza z’ibi byiciro bitandukanye cyane cyane biriya byiciro byihariye.
Minisitiri Busingye ati “Hari abantu bagomba guhabwa ubutabera bwihuse dushingiye ku bibazo bafite.”
Odette Yankurije umuyobozi muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe kugeza ubutabera ku baturage avuga ko imanza z’abana ari zo bari basanzwe baburanisha mu byiciro byihariye, ariko ngo ubu bagerageje kuzigabanya ku buryo muri iki cyumweru bifuza kuburansiha nka 30.
Icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko ku rwego rw’igihugu kizabera mu karere ka Gisagara taliki 09 Gicurasi gikomereze no mu tundi turere tw’igihugu.
Minisiteri y’ubutabera ivuga ko dosiye 120 arizo ziteganyijwe kuburanisha muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.
Imanza z’imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zingana na 5% nizo zitari zaburanishwa kugeza ubu.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kigali
2 Comments
Izi manza bashobora kuziburanisha zikarangira vuba ntabwo ari nyinshi, kuko muri biriya byiciro byose, uretse yenda icy’abagore batwite, abagishobora kubona ibihumbi 25 byo gutanga ikirego mu rukiko ni mbarwa.
HARI IZIMAZE IMYKA IRENGA 7 ZITARABURANISHWA MINISITIRI ADUFASHE RWOSE INKIKO ZIZIHUTISHE KUKO NIBWO BUTABERA ABANYARWANDA BAKENEYE.GUSA BAMWE MU BACAMANAZA BAKUNZE GUSABA BITUGUKWAHA.
MURAKOZE
Comments are closed.