Digiqole ad

FDLR iracyekwaho gushimuta abakozi batatu ba Croix Rouge

 FDLR iracyekwaho gushimuta abakozi batatu ba Croix Rouge

Abakozi batatu b’umuryango utabara imbabare Croix Rouge bashimiswe kuri uyu wa kabiri mu burasirazuba bwa Congo ubu umutwe wa FDLR niwo uri gushinjwa kubashimuta nk’uko bitangazwa n’imiryango igize sosiyete sivile.

Dominik Stillhart ushinzwe ibikorwa muri Croix Rouge  yatangaje kuri Twitter ko koko aba bakozi bashimuswe ariko bari gukora ibishoboka byose ngo bagarurwe ari bazima.

Ikigo cyo muri Congo gishinzwe ubushakashatsi ku cyazana amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kivuga ko abashimuswe ari abashoferi, imodoka bari batwaye zikaba zarasigaye aho bashimutiwe.

Iki kigo kivuga ko ubu abashinjwa iki gikorwa ari inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, urwanya u Rwanda ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mutwe wa FDLR umaze igihe ugerageza guhungabanya umutekano no mu Rwanda, muri Congo uhora uhakora amabi urwana n’indi mitwe bihoza agace k’uburasirazuba bwa Congo mu mutekano mucye.

Muri aka gace sibwo bwa mbere abakozi b’imiryango mpuzamahanga bashimuswe, ndetse byagiye bituma inkunga zimwe na zimwe zitagera ku baturage bazikeneye nabo bageramiwe n’umutekano mucye uterwa n’aba barwanyi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish