Ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Nyaruguru kuva imvururu zakwaduka mu Burundi abayobozi baho bakabishinja u Rwanda habayeho guhungabana kw’ubuhahirane n’imibanire hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda baturiye ibi bice. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ariko avuga ko nubwo hajemo ikibazo ariko abaturage bo ubwabo nta kibazo bafitanye, ndetse Abarundi bo baracyambuka cyane bakaza guhaha ku […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’akarere ivuga ku murimo, atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta irajwe inshinga no kugabanya umubare w’abantu badafite akazi cyane cyane biganje mu barangije amashuri. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubushomeri bushobora kuba inzitizi ikomeye yo kugera ku cyerekezo U Rwanda rwihaye, Vision 2020 na […]Irambuye
*Hari uvuga ko adakwiye gukurikiranwa hamwe n’aba,…ngo yabuzaga ko inyigisho z’amatora ya Referendum zitangwa mu misigiti, *Uwafashwe ajya muri Syria we ngo ntiyumva uko yaregwa gukorana na Islamic State kandi uyu mutwe utagirana imishyikirano n’iki gihugu. Urukiko Rukuru kuri uyu mugoroba rusomye urubanza ku bujurire bw’ifungwa ry’agateganyo ry’abakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State. Urukiko […]Irambuye
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ubwo yasuraga abamotari 1 200 bagize ihuriro UCMR (Union des Cooperatives des Motars Rusizi) ku minogereze ya gahunda yo kurinda umutekano waba mu muhanda n’uw’igihugu, yavuze ko uburyo busanzwe bwa rusange bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) buri hafi guhinduka hakifashishwa ikoranabuhanga gusa. Ibizamini […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu murenge wa Karama mu karere ka Huye wabaye kuwa gatandatu tariki ya 23,hashyinguwe n’imibiri y’abantu 15 yabonetse ahantu hatandukanye muri uyu murenge harimo iyabonetse abo bakoraga amaterasi y’indinganire hamwe n’iyabonetse kubera ingurube zariho zishaka ibyo zirya. Aba 15 bashyinguwe mu cyubahiro babonetse mu Murenge wa Karama, […]Irambuye
UDAHEMUKA Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatangaje ko hari inka 217 zagombaga kwiturwa muri gahunda ya Girinka zaburiwe irengero, kubera ko abaturage bagombaga kwitura bagenzi babo bazinyereje. Ibi umuyobozi UDAHEMUKA Aimable yabitangaje mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye 21 cyateguwe n’abakozi ba Banki ya Kigali, ku bufatanye na Station ya Kobil. Banki […]Irambuye
*Imibu ishobora kuza mu ndege, mu bwato no mu modoka – umuganga * Mu 2014: Abarwaye Malaria mu Rwanda ni miliyoni 1,3 ,Burundi miliyoni 1,4 ,DRC miliyoni 21 *Uyu mwaka uzarangira mu Rwanda hatanzwe inzitiramubu miliyoni eshanu I Kigali – Mu nama ihurije hamwe impuguke mu bya Malaria zo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba no ku […]Irambuye
Abantu/umuntu bataramenyakana mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mata 2016 bafashe igitambaro kiriho amagambo ajyanye n’ibihe byo kwibuka bakivana aho cyari kimanitse ku rwibutso rwa Ruhunda bakijyana ku itongo ry’uwarokotse Jenoside uherutse gutanga ubuhamya mu muhango wo gushyingura imibiri y’abantu batanu bishwe muri Jenoside aha mu murenge wa Gishari. […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu mudugudu wa Mukorazuba Akagali ka Taba mu murenge wa Mururu habaye urupfu rutunguranye rw’umukobwa Germaine Nyirahagenimana wishwe n’amashanyarazi y’urusinga bivuga ko rwatezwe n’umugabo mu rwego rwo kurinda amatungo ye. Abatuye aha bavuga ko uyu mukobwa yari agiye kuri uyu mugabo witwa Etienne Nyandwi kugura igitoki […]Irambuye
Mu gitondo ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa gatanu ikamyo ya ‘dix pneus’ yarekezaga i Rusizi ivuye i Kigali biravugwa ko yacitse feri maze igonga abanyegare batatu barapfa yitura hasi n’umushoferi wayo akahasiga ubuzima. Yabereye ahitwa mu cyapa mu murenge wa Mbazi. Iyi mpanuka yabereye hepfo gato y’amasangano y’umuhanda werekeza ku mashuri na Kiliziya […]Irambuye