Digiqole ad

Karongi: Umunyonzi wicunze ku ikamyo yamukandagiye arapfa

 Karongi: Umunyonzi wicunze ku ikamyo yamukandagiye arapfa

Igihimba n’umutwe ikamyo yabikandagiye bihinduka ibice bice

Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri uyu wa kabiri umunyegare witwa Jean Muhire yishwe n’ikamyo ya Mercedes Benz Actros yari yicunzeho ayifashe inyuma ngo imutware. Byabereye mu kagali ka Gacaca Umurenge wa Rubengera mu muhanda wa Karongi – Muhanga.

Igihimba n'umutwe ikamyo yabikandagiye bihinduka ibice bice
Igihimba n’umutwe ikamyo yabikandagiye bihinduka ibice bice

Anatarie Nyiramisago umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko iyi y’ikamyo, RAC 584T, yari igeze mu makorosi y’ahitwa ‘Mu Gahama’ umunyozi wari uyifashe inyuma akayigwa mu mapine bakumva ikintu kiraturitse, ikamyo igahita ihagarara.

Iyi kamyo ngo yari yikoreye ciment, basanze yaciye hejuru uyu munyegare iramusya ahita apfa atanasambye.

Bernard Johannes umushoferi ukomoka muri Tanzania wari utwaye iyi kamyo yabaye afashwe na Police ya Bwishyura hamwe n’imodoka yari atwaye.

Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko umushoferi w’iyi kamyo yafashe feri maze igare rihita rimucaho ryikubita mu mapine y’imodoka imuca hekuru.

Spt Ndushabandi avuga ko abanyegare badakwiye kwiringira ko utwaye ikamyo adashobora kugirira nabi ufashe ku ikamyo ye, avuga kandi ko utwaye ikamyo nawe ashobora gufata feri bitunguranye bigatera impanuka ikomeye nk’iyi.

Spt Ndushabandi asaba abatwara amagare kwemera intege zabo bagatwara igare aho bishoboka aho bidashoboka bakarishorera aho gushaka kwisunga ikamyo kandi bishobora kubaviramo ibyago nk’ibi.

Uyu muvugizi wa Police ishami ry’umutekano mu muhanda asaba kandi abatwara amagare kwitwararika umuhanda wa Muhanga – Karongi – Nyamasheke – Rusizi ubu ugiye gutangira gukoreshwa n’amakamyo menshi ajya cyangwa ava i Rusizi na Bukavu aho guca umuhanda wa Nyungwe.

Ati “Bakwiye kwibuka ko aya makamyo ataje gutwara abanyegare muri uyu muhanda.”

Spt Ndushabandi yongeye kwibutsa abagenda n’amaguru ku nzira nyabagendwa kwibuka kugendera ku gisate cy’ibumoso cy’umuhanda  mu cyerekezo baganamo kuko ibinyabiziga biba bibaturuka imbere babireba, bakaba bafite amahirwe yo kubihunga no kwirinda ko byabagonga.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/ Karongi

11 Comments

  • Njyewe ndasaba polisi Yacu Ko mwadufasha uwo mushoferi mukamurekura kuko ntakosa afite nubwo tubuze umuntu Ariko njye uwo muntu sinamuririra kuko yiyahuye
    Ni kenshi abanyegare bisunga amakamyo polisi ibi bintu mugerageze mubirwanye cyane cyane kuva giti cyinyoni ujya Nyabugogo bireze usanga bafata no kuma taxi
    Noneho no kuzamuka bwimo ujya shyirongi naho nuko bitaribyo turaburumuri benshi
    Abanyonzi namwe uyu mugenzi wangu ababere isomo Mugira ingeso mbi yo gufatiriza kuma kamyo kdi aba yikoreye bihagije gusubira inyuma biba byoroshye kwikamyo Murakoze

  • Abatanzaniya niko bababaye, ubugomwe barabwivukanira cyane cyane abatwara amakamyo….bameze nk’abasomari. Hari n’igihe iyo abonye ugiye kumunyuraho utwaye akamodoka gato, we atwaye camion ya rukururana, arayizunguza ku buryo conteneur y’imbere ikubita imodoka kikayisaturamo kabiri. Ni abagome sana, kandi bicecekeye.

    Nasaba Police ko yakora ankete, ikareba niba atari abigambiriye, kuko ntibikunze kubaho ko camion ifata feri ahazamuka. Cyakora turanagaya uwasubije amagare mu mihanda ya kabulimbo, ku buryo usanga na hano mu mujyi anyuranamo n’imodoka. Ntabwo byari bikwiye, amatora narangira muzabihagarike.

    • Ariko se Munyonzi koko ibyo uvuga ubifitiye gihamya? Ubwo Umutanzaniya wasoma ibyo wanditse akavuga ko Abanyarwanda bose basebanya, yaba ari mu kuri? Ngo uwasubije amagare mu muhanda uramugaye? Ako karimi gashobora kuzagukoraho?

  • Ngoboka ni mu murenge warubengerra akagali ka gacaca ntaggoo ari umurenge waremera.

  • Munyonzi reka kuvuga ngo abatanzaniya niko babaye kuri ibi byabaye
    Aba banyonzi bateza ibibazo ikindi Ikamyo izamuka igenda yuzuza imyuka
    Kdi iyo yuzuza imyuka igenda Ufata ama feri niba yafashe feli rero ikamusya Nta kosa mbona kumushoferi waruyitwaye
    Ikindi soma inkuru neza uko spt ndushabandi yavuze ubone kuvuga ngo abatanzaniya ni abagome

  • UYU MUTANZANIYA NDUMVA ARENGANA KUKO NI KENSHI CYANE ABANTU BATWAYE AMAGARE BAFATIRA AMAKAMYO NDETSE NHAZAMUKA IBAZE NAWE URIYA MUHANDA MUSANZE-KIGALI AHAGANA ISHYORONGI IBAZE NAWE UKUNTU HAZAMUKA NGE NYWUNYURAMO HAFI BURI GIHE NDABABONA NI ABANYAMAKOSA ABANYONZI. GUSA IMANA IMWAKIRE MUBAYO CYARI CYO GIHE GIHE ARIKO BISUBIREHO PE BARAKABIJE.

  • abanyarwandanikobabayenniinjiji

  • Nukuri ahubwo Polisi yacu yari ikwiriye kudufasha gusobanurora no guhana abanyonzi bakunda kubikora kuko birakabije. Uwo wapfuye Imana imuhe iruhuko ridashira

  • Aba banyonzi bariyahura.Uyu shoferi nawe ni ibyago yagize kuko muri uriya muhanda ntiyawurangiza adafashe feri.Ntabwo rero yayifashe Ngo yice umunyonzi yayifashe mu kubahiriza amategeko y’umuhanda.

  • Kuki uyu muyobozi uyu mupolisi avuga ngo abanyamagare ntibakwiye kwiringira utwaye “camion”, ngo yafata feri ku buryo butunguranye! Navuge ko ibyo uyu munyonzi yakoze ibitemewe n’amategeko ya “trafic” ndetse bigomba no guhanwa.Ibyo yakoze bisa no kwiyahura kandi bikorwa na benshi i Rwanda; bigomba gucika!Shoferi wa camion ararengana. Abakoresha amagare nibigishwe amategeko y’umuhanda utayakurikije abihanirwe kandi abyirengere.

  • Abatwara amagare bagomba kwitonda bakamenya kugenda neza mu muhanda bakareka gufata Ku makamyo.Jyewe nabisabiraga ko abo banyamagare bakwitabira kwiga amategeko y’umuhanda nabo bakayamenya kuko byafasha kwirinda impanuka zitandukanye zo mu muhanda

Comments are closed.

en_USEnglish