Digiqole ad

Amaraso akenerwa mu buvuzi mu Rwanda aboneka ku kigero cya 87%

 Amaraso akenerwa mu buvuzi mu Rwanda aboneka ku kigero cya 87%

Dr. Jeanine Umutesi Condo uyobora w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima avuga ko Rwanda rwateye intabwe mu bijyanye n’amaraso.

Mu cyumweru gitaha i Kigali hazateranira inama mpuzamahanga rya munani ku Itangwa ry’amaraso, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ‘RBC’ ngo kizagaragaza byinshi byagezweho muri gahunda yo gutanga amaraso mu Rwanda birimo kuba abatanga amaraso bayatanga ku buntu kandi amaraso akenerwa akaba aboneka ku kigero cya 87%.

Dr. Jeanine Umutesi Condo uyobora w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima avuga ko Rwanda rwateye intabwe mu bijyanye n'amaraso.
Dr. Jeanine Umutesi Condo uyobora w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima avuga ko Rwanda rwateye intabwe mu bijyanye n’amaraso.

Igikorwa cyo gutanga amaraso gikorwa mu buryo bune burimo kuba umuntu yayatanga nta gihembo ahabwa, kuba umuntu yakenera amaraso akayahabwa n’uwo mu muryango we (Replacement donation), gutanga amaraso ku kiguzi (commercial donation) no kuba umuntu yatanga amaraso akazayasubizwa mu gihe ayakeneye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ‘OMS’ rikangurira ibihugu gukoresha uburyo bwo gutanga amaraso nta kiguzi kigenewe uyatanga buzwi nka ‘Voluntary non remunerated blood donation’.

Dr. Gatare Swaibu uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT) cya RBC avuga ko ubu buryo ari bwo bwonyine bwizewe mu gutanga amaraso, dore ko n’ibihugu bikoresha ubu uryo bifatwa nk’ibyateye intambwe mu kubahiriza igikorwa cyo gutanga no guhabwa amaraso.

Dr. Gatare asobanura impamvu u Rwanda rwahawe Ihuriro mpuzamahanga ryiga ku itangwa ry’amaraso ku mugabane w’Afurika, yifashishije raporo ya OMS iherutse gushyirwa hanze.

Ati “Turi mu bihugu 10 mu bihugu 54 byo muri Afurika bifite uburyo bwa Voluntary non remunerated blood donation 100%,…U Rwanda ruri mu bihugu 19 gusa bibasha gupima za ndwara enye OMS ivuga zigomba gupimwa mu maraso ari zo VIH, Hypothesis B na C na Syphilis.”

Dr. Gatare Swaibu uyobora NCBT.
Dr. Gatare Swaibu uyobora NCBT.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, Dr.Jeanine Umutesi Condo avuga ko buri mwaka abantu bagera mu bihumbi 53 batanga amaraso, bituma rubasha no gusagurira amahanga no mu bindi bihugu aho bakeneye amaraso, dore ko ngo muri uyu mwaka u Rwanda rwafashishije Uganda amaraso.

Agira ati “Amaraso dukenera, muri uyu mwaka tubasha kubona agera kuri 87%, ndetse mu gihugu cya Uganda kuko bagize ikibazo cyo kubura amaraso ni twe twabafashije.”

Abanyafurika barasabwa kumenya agaciro ko gutanga amaraso

Dr. Jean Baptiste Tabko, uyobora ‘Africa Society for Blood Transfusion (AfSBT)’avuga ko imyumvire y’Abanyafurika ikiri hasi mu gukora igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso.

Ati “Abaturage bacu rimwe na rimwe batekereza ko baramutse batanze amaraso bashobora gupfa cyangwa iminsi yo kubaho yabo ikagabanuka. Ariko ntabwo ari byo.”

Dr. Jean Baptiste avuga ko ikibazo cyo kubura amaraso nta we kitashyikira, bityo ko umuntu akwiye gufashisha amaraso yumva ko nawe ejo yayahabwa.

Dr. Jean Baptiste Tabko, uyobora Africa Society for Blood Transfusion (AfSBT).
Dr. Jean Baptiste Tabko, uyobora Africa Society for Blood Transfusion (AfSBT).

Iyi nama y’iminsi ine izitabirwa n’inzobere zo mu bigo bitandukanye mu byo gutanga, gupima no kubika amaraso ku mugabane w’Afurika.

Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa no kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso usanzwe uba ku itariki ya 14 Kamena.

Uyu munsi, abitabiriye iyi nama bazakora urugendo rw’amaguru bagana icyanya cyahariwe abanyamaguru (Car Free zone) mu mujyi wa Kigali bagatanga amaraso, abandi bakerekeza ku rwibutso rukuru rwa Kigali ku Gisozi bakazirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish