* Hon Rose Mukantabana wahawe n’igihembo nk’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi, *Barishimira ko ‘system’ bizemo izabagurira imipaka bagakorera mu karere n’ahandi ku isi, *Edda Mukabagwiza yavuze ko ubumenyi bakuye muri ILPD buzabafasha kunoza ubutabera, *Min Busingye ati “ubutabera bukocamye bwatanga inyungu z’akanya gato ariko bugatesha igihugu ikizere” Nyanza – Mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyamategeko […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ubwo baganiraga na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi ku mibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2016-2017 bagaragaje ko za Minisiteri n’ibigo byagiye byerekana ko hari amafaranga bibura (atangwa na MINECOFIN) ngo bishyire mu bikorwa imishinga itandukanye, ayo mafaranga yose hamwe ni Miliyari 173,364 y’u Rwanda. Minisitiri Amb […]Irambuye
*46% bazamuka muwa kane w’amashuri abanza batazi imibare yo mu wa gatatu *Abana 17,5% nibo biga mu mashuri y’incuke 87% ntibayiga *Abana 260,000 bangana na 11 % bataye ishuri *UMushahara wa mwalimu uzamuwe ngo n’ireme ry’uburezi ryazamuka Mu mutwe wa Sena w’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa kane habaye inama nyunguranabitekerezo y’abafite aho […]Irambuye
*Hari abiganye imikono y’abayobozi ngo banyereze umutungo *Hari abumvikana n’abaterankunga bakabaha amafaranga nabo bakabaha icya cumi *Hari abakoresha inyemezabuguzi mpimbano ngo barigise amafaranga *Umugenzuzi ati “Ibyo aba bakozi bakoze ni agahomamunwa” Igenzura ryakozwe n’Intara y’Amajyepfo mu mwaka wa 2015-2016 ryerekanye ko bamwe mu bayobozi b’ibitaro n’abakozi bashinzwe icungamutungo bakoresheje inyandiko mpimbano, uburiganya, kwigana imikono no […]Irambuye
‘Bunyankungu Model Village’ umwe mu midugudu y’ikitegererezo yatangiwe kugeragezwa na Leta muri Politiki yo guteza imbere ibyaro n’imiturire igezweho. Ni umudugudu wakorewe inyigo mbere y’uko wubakwa, utangira kubakwa ngo uzahabwe amazi, amashanyarazi, imihanda ikase neza, Internet, amashuri n’ivuriro hafi ube uw’ikitegererezo koko. Ntibyagezweho ariko kugeza ubu, nta mazi meza, nta mashanyarazi, nta shuri hafi nta […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye ku nshuro ya mbere Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda Pan Hejun, baganira ku mishinga inyuranye irimo no kwagura imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali ku burebure bwa Kilimetero 54. Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Ambasaderi Pan Hejun yabwiye […]Irambuye
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François ngo agiye kuvugurura urwego rw’ubuhinzi ku buryo yiteguye guhangana n’ubukene bukabije buri ku kigero cyo hejuru muri aka Karere, ndetse byagenda neza bukaranduka burundu, 21,3% by’Abanyakarongi bafite ubukene bukabije. Aka Karere gakunze kwitirirwa icyahoze ari Kibuye gatuwe n’abaturage basaga 331,000, ni agace k’amahirwe menshi kubera imishinga minini, imito […]Irambuye
Abaturage babarirwa mu magana bakora imirimo yo gucukura amaterasi ndinganire mu murenge wa Remera mu kagali ka Bugera kuri uyu wa gatatu mu gitondo bataye akazi bajya mu mihanda berekeza ku murenge wa Remera bagaragaza akababaro bafite kandi basaba ko bishyurwa amafaranga bakoreye. Aba baturage bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, bavuga ko ubuzima bubakomereye […]Irambuye
Abacururiza mu isoko rya Karugira i Gikondo imvura iyo iguye cyangwa izuba ryinshi ibicuruzwa byabo birangirika, bakinubira ko bavanywe mu isoko rya Kigarama rigasenywa mu 2013 babwirwa ko rizuzura mu mezi 15 none hakaba hashize imyaka hafi itatu, ndetse ubu nta n’ikizere bafite ko rizubakwa. Muri iri soko iyo imvura iguye benshi bahagarika ubucuruzi, iyo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari i Roma mu Butaliyani aho yagiye kwitabira inama ya Italy-Africa Ministerial Conference itangira kuri uyu wa gatatu. Iyi nama igamije gukomeza cyangwa gutangiza (aho butari) ubufatanye bw’Ubutaliyani n’ibihugu bya Africa mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije. Iyi nama iritabirwa cyane cyane […]Irambuye