Digiqole ad

Musha: Bibohoye ingoyi y’umwanda bahabwa amazi meza

 Musha: Bibohoye ingoyi y’umwanda bahabwa amazi meza

Gisagara – Abaturage bo  kagali ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha  bemeza ko nyuma y’igihe kinini bari bamaze baheranwe no kutagira amazi meza bikabatera umwanda  ubu ngo bamaze kwibohora umwanda kuko babonye amazi meza.

Byari ibyishimo ku baturage kubona amazi meza bugufi yabo
Byari ibyishimo ku baturage kubona amazi meza bugufi yabo

Kuri uyu wa 04 Nyakanga bakiriye ivomero ry’amazi meza muri aka kagali, bavuga ko batandukanye no kuvoma ibishanga kuko ubusanzwe bitari biboroheye kugera aho amazi meza ari kuko ari kure yabo.

Mw’ijambo rye ku munsi wo Kwibohora ubwo yari mu murenge wa Rweru, Bugesera, Perezida Kagame yavuze ko abaturage badakwiye kumva ko kubona ibyangombwa nkenerwa mu buzima ari ibitangaza ahubwo ariko bikwiye kuba bimeze, ashimangira ko kwibohora nyako ari ukuvanaho imbogamizi zituma batabona ibyangombwa.

Saverina Munganyinka wo muri aka Kagali avuga ko byabagoraga kumesa ubundi bakanabyihorera rwose kubera kubura amazi ibi bigatuma bahorana umwanda.

Jerome Rutaburingoga Umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko koko ari ingoyi babashije kubohora aba baturage kandi ko Akarere kagiye gukora indi miyoboro y’amazi kugira ngo barusheho kugeza amazi meza ku batayafite.

Kuri iri vomo ry’amazi meza ijerikani imwe y’amazi ni amafaranga 15, abaturage bamwe bakavuga ko ari menshi nubwo bwose amazi meza bayakeneye cyane, umuyobozi w’Akarere yemeje ko iki kiguzi bazanakiganiraho n’abaturage niba babona ari kinini.

Rutaburingonga uyobora Akarere ka Gisagara avuga ko bazarushaho kwegereza amazi meza abaturage ba Gisagara batarayabona
Rutaburingonga uyobora Akarere ka Gisagara avuga ko bazarushaho kwegereza amazi meza abaturage ba Gisagara batarayabona
Byari ibyishimo kuri kuri aba baturage kwegerezwa amazi meza, uri iburyo we aritegereza niba ari amaze meza koko yabagezeho hafi
Byari ibyishimo kuri kuri aba baturage kwegerezwa amazi meza, uri iburyo we aritegereza niba ari amaze meza koko yabagezeho hafi

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW

en_USEnglish