Ingabo zahaye inzu umuryango w’abantu 10 wabaga mu cyumba kimwe
Umurenge wa Shyogwe n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa kane bashyikirije inzu ikwiye bubakiye umuryango w’abantu 10 wari ukennye cyane ku buryo wamaze igihe kirekire abana umunani n’ababyeyi babo barara mu cyumba kimwe. Ntibahawe inzu gusa kuko banorojwe inka.
Bashyikirijwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’izindi nzu zo hanze.
Ni umuryango wa Samuel Kanyamanza na Annonciata Mukamurenzi batuye mu mudugudu wa Musezero, Akagali ka Kinini, umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Umwaka ushize umunyamakuru w’Umuseke yari warasuye uyu muryango agaragaza imibereho yawo itari yifashe neza.
Inzu bashyikirijwe uyu munsi yubatswe n’ingabo z’u Rwanda zikorera hano zifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Umurenge wa Shyogwe.
Ubwo Umuseke wabazaga umuyobozi w’Umurenge iby’uyu muryango yijeje ko ibyawo agiye kwihutisha gahunda yo kububakira no kuwufasha kwivana mu bukene.
Mukamurenzi, umugore wa Kanyamanza, yavuganye ibyishimo byinshi ko yumva ibyababayeho ari ibitangaza agereranyije n’ubuzima bari babayeho.
Ati “Ntabwo tuzongera kuvirwa cyangwa ngo ducukure aho amazi anyura yaduteye ku buriri, twari turi mu buzima bubi cyane.”
Ingabo z’igihugu zikorera muri aka gace uyu muryango kandi zawugeneye inka, ibiryamirwa, n’ibikoresho byo mu rugo.
Colonnel Paul Gaston Nyemazi Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Kamonyi na Muhanga yasabye uyu muryango guhaguruka ugakora, ukita ku burezi bw’abana kandi ukiteza imbere kuko uhawe iby’ibanze.
Fortunée Mukagatana umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, avuga ko ingabo z’Igihugu ari izo gushimirwa kuko uretse kubungabunga Umutekano n’ubusugire bw’Igihugu zinafasha mu mibereho myiza n’iterambere.
Uretse umuryango wa Samuel Kanyamanza na Annonciata Mukamurenzi wahawe inzu, Ingabo z’Igihugu zatangaje ko n’indi miryango itatu itishoboye yo mu mirenge ya Kibangu, Mushishiro, n’umwe wo mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi yahaye inzu zo kubamo n’inka.
Umuyobozi w’Umurenge wa Shyogwe Jean Baptiste Mugunga yavuze ko intego bafite ari ukuzamura ubuzima bw’abaturage bishoboye bukagira aho buva n’aho bugera.
Photos © E.Muhizi/Umuseke
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
11 Comments
yooo umutima w’urukundo rwose
Ngabo z urwanda mukomeze musonge mbere, erega ubutwari bwanyu si Ubwanone. Murakarama mwanfura mwe! Muzibereho! Yesu ajye abaha umugisha pe mubwitanga bwanyu bwose. Vive le Rwanda
Nagenze henshi muli Afrika, ariko ntanahamwe nasanze ingabo nkizurwanda, umutima mwiza wo gukunda igihugu numuco wo kuganiriza neza ababagana mbona bagiye kwifata nkingabo zabaholandi.
Nkunda Ingabo nkanga igipolisi kibamo indisipline nyinshi kubi.
Nanjye mbona benshi mu ba Polisi bacu ari ibisambo bikundira amafaranga gusa ibindi babyitaho ari uko H.E avuze.
Bravo RDF, muranezeza bikandenga pee, ahubwo igipolisi gikwiye kugibwamo nabavuye mu ngabo z’u Rwanda, polisi yo nukuri mbona amaherezo izaba nkizi bihugu duturanye pe, ariko mbona byose biterwa kenshi no kugibwamo n’abantu babuze akazi, abananiwe amashuri bakjyamo atari uko bakunze ako kazi ahubwo ari amaburakindi, ariko barakabije byagera ku bo mu muhanda bo noneho mungu wangu!!!
Nsanga inzu nkiyi itagombye guhagurutsa afande ngo aje kuyitaha rwose tujye dushyira mugaciro bitazatuma dufana n’ibitari ngombwa.
Njye ndibaza ko tutareba agaciro kinzu ahubwo twareba igikorwa bakoze kuko munshingano bafite hatarimo ubufundi. Babikoranye umutima mwiza. Wabwirwa n iki ko atari afande wazanye igitekerezo.
Sebera ko uri mubi. Ingabo icyo zakoze ni Kiza. Sha uziko wavuga ngo no kubohora igihugu cyari cyangijwe n’inkaraba nkabo ntacyo zakoze. Harakabaho ingabo z’u Rwanda. Polisi yo mu muhanda Kigali-Nyanza yo irasebesha u Rwanda, nireke inda nini. Harakabaho u Rwanda ni ingabo zarwo dukunda na HE Paul K. Imana iduhire.
Wowe Rda, kuki wumvako umuntu wese utanze igitekerezo utiyumvamo ubihuza na jenoside? Sinzi imyaka ufite ariko niba warasomye neza amateka yawe nanjye, urasanga turi mumayaka ya 1988 cg 1972 (similitude), kungingo zosa.Ibyakurikiyeho urabizi nawe.
Niba koko mwaratabarije uyu muturage, mwakoze no kutwereka icyo byatanze.Ariko rero niba iyinzu iza gutahwa nabafande harimo ikibazo gikomeye.Twabonye ayandi mazu yubatswe ningabo agatahwa naba afande hirya nohino.
Comments are closed.