Digiqole ad

Urw’imbunda n’amasasu rwararangiye…dusigaje kwibohora ubukene – Kagame

 Urw’imbunda n’amasasu rwararangiye…dusigaje kwibohora ubukene – Kagame

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Bugesera.

Mu ijambo ry’Umunsi wo Kwibohora Perezida Paul Kagame yavugiye mu Mudugudu wa Mbuganzeri, mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, yibukije ko mu kwibihora hari urugamba rwa mbere rwaranzwe n’amasasu n’intwaro rwarangiye, ubu urugamba rusigaye rukaba ari urw’iterambere rushingiye kubyo abanyarwanda bifuza kandi bihitiyemo.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Bugesera.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Bugesera.

Uyu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 22 Kwibohora wanahujwe no gutaha ibikorwaremezo birimo umudugudu w’inzu zigezweho zatujwemo imiryango 104, igizwe n’abantu 451 bimuwe mu manegeka ku kirwa cya Mazane na Shaarita wubatse mu murenge wa Rweru; ibyumba by’amashuri 17 byahubatswe; Ikigo nderabuzima; Umuhanda wa kilometero zirenga 10; Amazi n’amashanyarazi n’ibindi.

Abatujwe muri uyu mudugugu tariki 28 Kamena, babona ngo barageze ‘muri Paradizo yo ku Isi’ kuko bavuye mu bwigunge n’ubuzima bubi ku birwa bitagira ibikorwaremezo. Nyiraminani Elevaniya wavuze mu izina ryabo, yashimangiye ko uku kwigobotora ubukene n’imibereho mibi bari bamaze imyaka myinshi ariko kwibohora nyakuri.

Nyiraminani Elevaniya yashimiye cyane ubuyobozi bwabakuye mu bwigunge ku kirwa cya Mazane.
Nyiraminani Elevaniya yashimiye cyane ubuyobozi bwabakuye mu bwigunge ku kirwa cya Mazane.

Ahereye kubyo Nyiraminani Elevaniya yavuze kubyo yasanze aho bimuriwe, birimo inzu nziza, amashanyarazi atari yarigeze abona, inka, n’ibindi byinshi byiza, Perezida Kagame yavuze ko ibyishimo we na bagenzi be bagaragaza byerekana neza ko hari icyo bari barabuze kuko ubundi ibyo bahawe ari uburenganzira bwabo kandi buri muturage yakabaye afite.

Yagize ati “Nubwo yabishimiraga twese ababigizemo uruhare, ubundi kuri ni ko abantu bakwiriye kuba babaho. Urumva kugera ku rwego uko abantu bakwiriye kuba babaho wowe ukabisangamo ko usa nk’aho wagiye muri Paradizo urumva ikiba cyabuze icyo aricyo.”

Perezida yavuze ko kwibohora kwa nyako ari ugukura mu nzira inzitizi zose zituma Abanyarwanda batamenya amatara aturutse ku mashanyrazi, ntibamenye inyubako abantu babomba kubamo, ntibamenye ikoranabuhanga mu mashuri, n’ibindi by’ibanze.

Ati “,…ikiba cyaramubjije kubimenye nicyo tukirwana na nacyo, ni indi ntambwe yo kwibohora dushaka gutera, iyo ntambwe igaterwa na buri wese, ibiyivamo bikagera kuri buri wese. Abanyarwanda babona ibyangombwa ubundi bigira ubuzima bw’abantu bakabona ko babonekewe, umubare wabo ukagenda ugabanuka, abantu bakagera kubyangombwa bagomba kuba n’ubundi bafite, bakumva ko ari uburenganzira bwabo kuba babifite, bakanumva ko atari igitangaza kuba babifite.”

Arongera ati “Ntabwo ari igitangaza kugira amazi meza yo kunywa, ntabwo ari igitangaza kugira inzu ubamo ntunyagirwe. Ntabwo bikwiriye kuba igitanga abantu kugira amashanyarazi, abana babo kujya mu mashuri bakiga, abantu bakagira ubuzima bwiza, imihanda myiza, ibikorwa bibageza ku majyambere bafitemo uruhare ubwabo.”

Ababyeyi bari baje kubwira Perezida ko bamushyigikiye mu rugamba rwo guteza imbere igihugu.
Ababyeyi bari baje kubwira Perezida ko bamushyigikiye mu rugamba rwo guteza imbere igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwa mbere rwo kwibohora rwabaye urwo kurwanya abayobozi na Politike babi bitatezaga Abanyarwanda imbere, kandi bakica abantu.

Ati “Usibye urugamba rw’amasasu n’izindi ntwaro byari bihanganye n’abari bashyigikiye gukorera Abanyarwanda ibibi, ibyo bikaba byarafashe umwanya wabyo, ubu icyo tuba twibuka ni ibyongibyo ariko cyane cyane ukuntu intambwe zo kwibohora zigenda zikurikirana ziganisha ku byifuzi by’abanyagihugu baba bafite.”

Arongera ati “Kwibohora kwa mbere byari ukuvuga ngo imiyoborere mibi, Politike mbi, abayobozi babi baheza abantu mu icuraburindi, ahantu abantu batazi abashanyarazi, batazi amashuri,…byari uguhangana nabo ngo bave mu nzira. Usibye ko ahubwo si ibyo gusa babuzaga abantu bababuzaga n’ubuzima busanzwe, batwaye ubuzima bw’abantu, bishe abantu,… uko kwbohora kw’intambwe ya mbere kwabanje kwari ukuvana iyo Politike mbi n’abayishyigikiye mu nzira.”

Kagame yibukije Abanyarwanda ko iyo ntambwe ya mbere yo kwibohora yarangiye, intambwe ya kabiri ari iy’iterambere buri wese agizemo uruhare kandi buri wese inyungu yo kwibohora akayigeraho.

Ntabwo dukwiye kwirara intambwe iracyari ndende mu kwihesha agaciro

Perezida Kagame yavuze ko nubwo mu myaka 22 ishize hari intambwe ndende bateye, hakiri n’inzira ndende ngo Abanyarwanda bagere aho bifuza.

Ati “U Rwanda aho rugeze, imyaka 22 nyuma yo kwibohora ni kure, tugeze kure muri iyo ntambwe, haracyari urugendo, niyo mpamvu iyo twibuka intambwe tumaze gutera mu kwibohora, dushaka no kwibuka akazi dufite kakiri imbere.”

Ku munsi nk’uyu wo ku itariki 04 Nyakanga u Rwanda rwizihiza ko rwibohoye, Perezida yasabye abaturage gusigasira umutekano wo musingi w’ibimaze kugerwano n’ibiri imbere.

Ati “Icyangombwa ni ukwiha umutekano,tugomba gukomeza umusingi w’ibikorwa biduha umutekano, gukora, ubumwe, kuba hamwe tugahora dukorera hamwe, twuzuzanya, twumvikana,…bikatuviramo imbaraga zituma twakomeza kubaka igihugu cyacu uko tubyifuza.”

Yavuze kandi ko kwibohora bigomba kujyana no guhindura imyumvire yo gukorera ku ntego ishingiye kucyo bifuza kugeraho.

Yagize ati “Abanyarwanda buri wese dufite icyifuzo cy’aho dushaka kugana cy’ukuntu dushaka kubaho. Nzajya mpora mbibutsa iteka ko ntawukwiriye kuba atubwira, aduhitiramo icyo cy’ifuzo n’aho dushaka kugana n’abo dushaka kuba turibo.

Buri munsi ariko muzahura nabo, buri munsi buzahura n’abantu bashaka kubagenera aho bashaka ko mugana, Abanyarwanda mujye mubaza abo bantu muti umpiramo ute aho ushaka ko ngana? Abanyarwanda ubu ‘twaraparanganye’ ku buryo tutakimenya aho  dushobora kugana, tugomba gushaka umuntu uza kubitubwira, wanabibwirwa wabibwirwa n’Umunyarwanda mugenzi wawe.”

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bishimira ko bakuwe mu bukene.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bishimira ko bakuwe mu bukene.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye kumenya kwihiramo inzira baganamo, inzira ibabereye kandi ibaha ubuzima bwiza.

Perezida kandi yavuze ko umunsi nk’uyu ukwiye no kongera kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba kwiha agaciro mu buzima bwabo.

Ati “Kwiha agaciro ni ukwihitiramo, ni ukumenya aho ushaka kugana, kwiha agaciro ni no kubiharanira, ni ukubirwanira, kwiha agaciro ntabwo bipfa kuboneka, kwiha agaciro no kwibohora abantu barahaguruka bakabikorera, bagahangana n’ibyo abantu bagomba guhangana nabyo kugira ngo bigerweho.”

Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko Ingabo z’igihugu zitanga, hejuru y’akazi kazo ko kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’igihugu, zikongeraho no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Icyumweru cy’Ingabo (Army Week) cyasoje abanganga b’abasirikare bavuye Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu barenga ibihumbi 12.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bugaragaza ko Akarere ka Bugesera nubwo kagira ibibazo by’izuba kabashije kugabanya ubukene ku kigero cya 14%, kuko abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 48% mu 2010, ubu bakaba bageze kuri 34%, kakaba kari ku mwanya wa cyenda mu gihugu ku kuba gafite abakene bacye.

Urwunge rw'amashuri rwa Nkanga rwaraguwe rugirwa ikigo kigezweho kugira ngo rufashe abaturage ba Rweru.
Urwunge rw’amashuri rwa Nkanga rwaraguwe rugirwa ikigo kigezweho kugira ngo rufashe abaturage ba Rweru.
Iki kigo cyongerewe ibyumba by'amashuri ndetse n'ibibuga by'imikino inyuranye.
Iki kigo cyongerewe ibyumba by’amashuri ndetse n’ibibuga by’imikino inyuranye.
Perezida na Madamu nabo babanje gusura iki kigo kigezweho.
Perezida na Madamu nabo babanje gusura iki kigo kigezweho.
Iki kigo cyahawe inyubako zigezweho kugira ngo abana bigire ahantu heza.
Iki kigo cyahawe inyubako zigezweho kugira ngo abana bigire ahantu heza.
Abayobozi banyuranye bari kumwe na Perezida mu Bugesera batambagijwe muri iki kigo.
Abayobozi banyuranye bari kumwe na Perezida mu Bugesera batambagijwe muri iki kigo.
Muri iki kigo kandi hashyizwe 'Labo' ifite ibikoresho bigezweho bizafasha abanyeshuri kwiga neza.
Muri iki kigo kandi hashyizwe ‘Labo’ ifite ibikoresho bigezweho bizafasha abanyeshuri kwiga neza.
Abagore n'abakobwa nabo ntibahejwe mu masomo akoresha ibyuma by'ikoranabuhanga.
Abagore n’abakobwa nabo ntibahejwe mu masomo akoresha ibyuma by’ikoranabuhanga.
Icyumba cya 'labo' kirimo ibikoresho bihagije.
Icyumba cya ‘labo’ kirimo ibikoresho bihagije.
Perezida Kagame na Madamu batemberezwa muri iki kigo.
Perezida Kagame na Madamu batemberezwa muri iki kigo.
Aha bamusobanuriraga uko biriya byuma bikora, n'umusaruro babyitezeho.
Aha bamusobanuriraga uko biriya byuma bikora, n’umusaruro babyitezeho.
Igishushanyo kigaragaza gahunda yo kubaka umushinga w'umudugudu wa Rweru.
Igishushanyo kigaragaza gahunda yo kubaka umushinga w’umudugudu wa Rweru.
Imiryango yimuwe ku kirwa cya Mazane na Sharita bahawe inzu nziza zigezweho.
Imiryango yimuwe ku kirwa cya Mazane na Sharita bahawe inzu nziza zigezweho.
Inzu zifite amazi n'amashanyarazi, ibikoni, ndetse bazinjiyemo Leta yabashyiriyemo ibikorsho byo mu nzu nk'intebe.
Inzu zifite amazi n’amashanyarazi, ibikoni, ndetse bazinjiyemo Leta yabashyiriyemo ibikorsho byo mu nzu nk’intebe.
Buri muryango wahawe inzu y'ibyumba bitatu, ifite ubwiherero n'ubwogero n'ibindi byangombwa by'ingenzi urugo rukenera.
Buri muryango wahawe inzu y’ibyumba bitatu, ifite ubwiherero n’ubwogero n’ibindi byangombwa by’ingenzi urugo rukenera.

 

Andi mafoto y’abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari baje kwakira Perezida Kagame

DSC_0164 DSC_0183 DSC_0191 DSC_0196 DSC_0200 DSC_0223 DSC_0230 DSC_0276 DSC_0320 DSC_0360 DSC_0402 DSC_0414 DSC_0433 DSC_0460

Photos: Evode Mugunga

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Nibyiza kwibohora . ariko kandi nanone nibibi cyane kuboha abandi. abanyarwanda twaribohoye twaribohoye urwanda ruragendwa ijoro n aamanywa. mukopmezemukomere

  • Tukiri abanyeshuri twajyaga duterana ubuse, tuvuga ngo Kamarampaka (25/09) ni umunsi w’abahutu, tariki ya 05/07 tukayita umunsi w’abakiga. Ubu uwabatiza 04/07 yawita umunsi wa ba nde ra? Sinabivuga kuko twibohoye amacakubiri.

    • BIVUGE UBISUBIREMO NI UMUNSI W’ABANYARWANDA BOSE! H.E. OYEEE!!!

    • Akumiro, Umbaye kure rwose.Ubivuze neza.Nyinawundi yumvira murusaku burya.

    • Uwabatutsi batsinze abobose warondoye.

    • Nyabusa se iyo ya 5 Nyakanga yanyu byibuze hari inzu nziza nk’izi Habyarimana yabaga yahaye abaturage? Ivanguramoko n’urwango byari byarabasaritse imitima mwa nyangabirama mwe! Reka FPR ikore ikosora mwumirwe. Viva Paul Kagamem

    • 4/7/… Umunsi w’abavantara.

    • Ese nawe wari uzi ko wayibohoye?

  • muzikungurire ntimuzankungurire

  • U Rwanda ruratemba amata n’ubuki kuva aho rubonye ubwigenge rukigobotora ingoma yabagashakabuhake ndetse nubutegetsi bubi bwayikurikiye. Harakabaho ingabo za APR ubu zabaye iza RDF zo zahinduye amateka zigahagarika Genocide yakorewe abatutsi ubu koko urugamba rusigaye nurwo guhangana na Ubukene bwugarije rubanda nyamwinshi na Unemployment irikugenda yiyongera cyane.

    • Progaramu yawe ndabona ntaho itaniye niya Mobutu ngo Le zaire était au bord du gouffre, abandi bati twabavanye mw’icuraburindi rishingiye kumwiryane hagati yamoko, maze inyabutatu nyarwanda tarararaaaaa…rurahagazwe.

  • @Akumiro na Mikeno: Erega reka mutekereze gutyo uburozi mwariye imyaka mirongo ni bwinshi…Ese uretse ko ivangura no kuba indashima byabokamye, duhereye byonyine ku bikorwa byatashywe uyu munsi, aya mazu yahawe abatutsi cyangwa abahutu ko yahawe abari bimuwe bafite ikibazo kimwe?! Ariko nyine inda yuzuye urwango nk’iyanyu uyiha amata ikaruka amaraso! Gusa mujye mwubuka n’iki: muri 1994 aho mwabaga mumaze kumara abatutsi mwari mutangiye kwicana ubwanyu ku buryo iyo hataba Inkotanyi namwe mwari mwatangiye kwicana hagati yanyu! Ni uko gushima ikiza ntabyo mwigeze ubundi namwe mwagashimye Inkotanyi.

    • Nibyiza kugarura umuco wo gutaha imishinga ibyo twitaga la quinzaine des projets, nkuko waruriho mbere ya 1994

    • @Minega, reka tuzabanze turebe icyo kiriya kirwa kizakoreshwa nyuma yo kuhimura abturage bose. Ni bwo tuzarushaho gushimira ubuntu bariya baturage bagiriwe.

    • jya ubambwirira ukuri nubwo rimwe na rimwe bavunira ibiti mumatwi

  • Ese perezida Kagame yakibuse amaso kurizi nsinga? Ese mu Rwanda abana basohoka mu mashuli y’imyuga nibi babigisha? Biteye kwibaza byinshi.

  • Nizereko ibibyuma byiza bikoresha battery kuko kiriya uriya mukobwa ari kureberemo kidacometse kimwe n’ibindi bagaragara kurariya mafoto.

  • Kwibohora ubukene byarushaho kwihuta hatabayeho inyangabirama zikenesha bamwe mu banyarwanda ku bwende.

  • None mwalimu urebera muri microscope ihindurije , umwana yigisha ntiyayireberamo icuritse? Ndababaye. Iyo photo muyikureho!

    • HE Rwose Imana ikomeze ikurinde amajyambere ukomeje kwifuriza abanyarwanda Imana ikongere ubugingo.Ariko nkaho bugesera hari rwose ikibazo cyamazi tumaze imyaka nimyaka tutazi amazi yo kunywa dutunzwe nayo kugura kandi si twese kuko hari abinywera ibyo biziba bya nyabarongo.Rwose mayor ashyize mugaciro yareba uko ashyira imbere guha amazi abaturage mbere yibindi byose kuko nta mazi ibindi mu byukuri ntacyo bimaze cyane

Comments are closed.

en_USEnglish