Digiqole ad

Rweru: Abaturage bonesherezwa imirima bakanakorerwa urugomo n’abashumba

 Rweru: Abaturage bonesherezwa imirima bakanakorerwa urugomo n’abashumba

Uyu ni umwe mu baturage bavuga ko inka zibonera zabateje inzara slide

Abaturage bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Rweru mu kagari Batima baratabaza ubuyobozi ngo bubarenganure ku kibazo cy’uko bonesherezwa ndetse bagakorerwa n’urugomo n’abashumba, iki kibazo cyo konesherezwa ngo cyateje inzara yo kutagira imyumbati, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko iki kibazo kigeze kubaho ariko ngo akarere kagikemuye gahuza abanesherejwe n’abonesha.

Uyu ni umwe mu baturage bavuga ko inka zibonera zabateje inzara
Uyu ni umwe mu baturage bavuga ko inka zibonera zabateje inzara

Muri uyu murenge wa Rweru, mu kagari ka Batima, Kg 1 y’ibigori igura hagati y’amafaranga 180 na 190, ibishyimbo bigura Frw 350 kuri Kg 1. Ifi y’imyumbati Kg 1 igurwa amafaranga 400, ibi ngo byatewe n’uko imbuto z’imyumbati ya kera zabuze, no kuba ihari iyonwa n’amatungo ya rubanda.

Kalori (Charles) Ndazigiye umwe mu baturage yagize ati “Aborozi barananiranye, bananiye Leta, urahinga Hegitari, inka zikaza zikarya bugacya ari inkuna, n’ubu hari abatarasaruye amasaka inka zarayamaze.”

Uyu muturage avuga ko iyo bafashe umuntu wonesheje, bakajyana inka zonnye ngo ubuyobozi bumutegeka kuriha, ariko kubera ko abantu bavuye mu masambu, amasambu akaba yicunga, inka ngo usanga zarayemo, beneyo bakahagera zabimaze.

Ati “None wafata nde ko turi mu mudugudu? Ariko iyo umuntu abazanye Leta iramufasha, iyo utabafashe ukajya kurega, Leta irakubwira ngo zana izakoneye.”

Ikibazo cy’inka zonera abaturage kubera ko zitaba mu kiraro, ngo zataje inzara abaturage, ati “Izi nka zaduteje inzara, nta mwumbati, nta ki, kubera izo nka zirirwa zirya mu masambu y’abantu bibereye mu mudugudu.”

Nzamuye Aloys wo mu mudugudu w’Ihara, mu kagari ka Batima, aho muri Rweru avuga ko aho yahingaga hitwa Cyimvubu na Kagasa II, inka z’abaturage na bo zabateje inzara.

Agira ati “Inka twagerageje kuzifata ku manywa tukabibwira ubuyobozi none ubu basigaye bazirekuriramo nijoro, tugasanga imyaka yabaye umwirare. Ntacyo tutakoze, twakoze uburinzi abashumba bakadukubita nijoro.”

Musangamfura Gaspard we yahinze ahitwa ku Kavuriro, inka barazizana baziraza mu murima we (inka z’AbanyaKavure), ubuyobozi bwamubwiye ko ngo ajya kuburana na bo mu rwego rw’Abunzi, ariko ngo ijwi rye riba rito birananira arekerayo.

Agira ati “Turifuza ko iki kibazo na Perezida wa Repubulika akimenya kigakemuka.”

Urugomo rw’abashumba b’Abarundi rwemezwa na Mukazela, watangarije Umuseke ko umugabo we Munyantore Faustin yakubiswe na bo bakamuvunagura hafi yo kumwica ariko na n’uyu munsi akaba agisiragira mu buyobozi.

Abayobozi ngo bamubwiye ko Abarundi bakubise umugabo we ari impunzi, bityo ko UNHCR ariyo izamuha impozamarira, na n’ubu aracyategereje.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel yadutangarije ko ikibazo cy’ubwone ari icy’umuturage umwe cyangwa babiri.

Ati “Ubuyobozi bugomba gukurikirana icyo kibazo ntihagire umuturage wonesherezwa, twakoze inama duhuza abavuga ko bonesherezwa, tubasaba ko bahura bakabagira inama, uwonesha twavuze ko azajya abara agaciro akariha ibyo amatungo ye yangije, kandi ndumva byaragabanutse.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Abo baturage se ubwo barumva ari iyo myaka yabo, ari n’izo nka ziyona, igifite agaciro kurusha ikindi ari ikihe? Nibimuke bazibise bavane ayo marira yabo ku buyobozi. Banyibukije umushumba waragiraga inka z’umusaza Rwagitinywa, maze inka imwe y’imbyeyi yagiraga umwaga cyane imuvudukanye umusaza aho yari ari hakurya akamuhamagara, ati “Hagarara ikwice itavunika, hagarara ikwice itavunika…”. Inka iza mbere ya byose, ibindi byose bikaza nyuma.

    • WOWE UZE UBUSA RWOSE.

    • Nawe uri inka mu zindi.

      • Ari uyu uvuze inkuru yabaye, ari uwo yirukankanaga, ari nyirayo wasaba umushumba we ngo nahagarare imwice yo gutuma yiruka itaza kugwa, ari namwe muri mwese uwaba ari nk’inka ninde ? Tekereza, wisubize.

  • Abatunzi avuze neza. Niba zibonera imyaka bazimuke kuko aho batuye habereye Inka zacu.nonese ko abaturiye pariki inyamaswa zihora zibonera ibibazo babitura HE?muve mumiteto.perezida Kagame yaragowe.yabahaye girinka ‘abambika inkweto, aka akabasanga kumidugudu ,akarangiza imanza zananiranye zakagombye Kuba zararangiriye kumurenge. Irama nagira abo bahinzi bazimuke kuko Inka ni yo idutunze. Ngayo ngoko.

  • Inka we! Iranze igumye kuruta CG kurutishwa byose….murakagira inka

  • Buryango iyo uragiye inka 2nawe uburi y’3 koko!uko itekerezanawe niko utekereza,stupid!ushyigikiye kozoner’abaturage? uwakubaza uko igutunze wabisobanura?ntiwaburara ngo uyibage uyirye,iyo uyigurishije inka§amata amafr uyagura ibindi byo kurya c icyogufatisha ayo Mata ,umutsima ,ibijumba.umwumbati n’ibindi bikomoka k’ubuhinzi,nonese uwomuhinzi atabihinze wabikurahe?wanywa amata n’inyama bikagutunga?kubahana pls!iyo ugiye gutegura umushinga ubanza kwiga uko umushingawawe uzagenda ntawe ubangamiye,urwuri rw’inka zawe (ukororera mubiraro)§ ubuhinzi bunoze bugendanye n’igihe,byakunanira ukabyabyumburwa bigahabwa ababishoboye ,namwe rero niba izonka zibananiye bazibambure §mwerekeze iyo muri park niho hagari mubise abahinzi bikorere nibobanze imbaga nyamwinshi,pls!mwibukeko nomu Mutara gukoresha inzuri neza byabananiye,imirima bakayigabanya abaturage irahingwa iratanga umusaruro.Inka zirirwaga kumisozi harizo mukibona zonera rubanda,ninde wabikoze? HE ntajya arobanu kubutoni azabikemura vuba.

  • Kalimu wivunika usobanurira abo birasi ngo niMurinzi Abatunzi,bari kwishongora bidafashije rwose ,bareke bitinde bitebuke bazumirwa

Comments are closed.

en_USEnglish