Digiqole ad

BPR yungutse Umunyamigabane uzayifasha kuzamura Ubuhinzi

 BPR yungutse Umunyamigabane uzayifasha kuzamura Ubuhinzi

Ikigo ARISE gihuriwemo n’ibigo bitatu kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nk’umunyamigabane wayo aho kizaba gifitemo umugabane wa 14.6%. Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko aya maboko mashya azayifasha kwagura ibikorwa byayo byo kuzamura imishinga iciriritse by’umwihariko ubuhinzi.

Umuyobozi wa BPR, Sanjeey Anand avuga ko uyu munyamigabane mushya azatuma iyi banki igera ku ntego yo kuzamura ubuhinzi

Iki kigo ARISE kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nyuma yo kugura imigabane y’ikigo cya Robobank cyari gisanzwe ari umunyamigabane wa BPR.

ARISE ihuriwemo n’ibigo bitatu birimo n’iki cya Robabank yaguriye imigabane, Norfund na FMO byose bisanzwe bishora imari mu bigo by’imari byo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Izi mpinduka mu banyamigabane ba Banki y’Abaturage zije nyuma y’aho Ikigo cy’Imari cya Atlas Mara Ltd kiguze 62% by’imigabane y’iyi banki ndetse kigashoramo Miliyari 15.3 z’amafaranga y’U Rwanda.

Umuyobozi wa Banki y’Abaturage, Sanjeey Anand avuga ko gukorana n’ibi bigo by’ihuje nk’umunyamigabane mushya wa BPR bizayifasha kugerera ku ntego nshya iyi Banki yihaye.

Sanjeey avuga ko BPR yifuza kugira uruhare runini mu kuzamura ishoramari ribyara inyungu no gutanga ubufasha mu kwagura ishoramari ry’imishinga iciriritse by’umwihariko iy’ubuhinzi.

Uyu muyobozi wa BPR uvuga uku gukora n’umunyamigabane uhuriwemo n’ibigo bitatu bizafasha iyi banki kugera kuri izi ntego.

Ati “ By’umwihariko turifuza kuzamura urwego rw’Ubuhinzi nk’imishinga iciriritse, tukanifuza kuba bamwe bagira uruhare runini mu kuzamura ishoramari ribyara aafaranga.”

Sanjeey uvuga ko ishoramari ry’ubuhinzi ridasanzwe rishyirwamo inkunga ihagije nko mu rindi shoramari ryo mu Rwanda, avuga ko izi ntego zishingiye ku bufatanye bwa ARISE zizatuma abashoramari bo mu buhinzi babukora neza kandi bukabyara umusaruro utubutse.

Avuga kandi ko ibi bizatuma umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi urushaho kugira agaciro ku masoko bityo n’abawugura bawishimire.

Uyu muyobozi wa BPR uvuga ko gukorana n’uyu munyamigabane mushya bizanafasha iyi banki kugira uruhare mu guteza imbere gahunda ya Leta yo gushishikariza abaturage kwizigamira, kubikuza no kuguza amabanki, avuga ko ubuyobozi bw’iyi Banki butaragena umubare uhamye w’amafaranga azashyirwa mu buhinzi.

Ati “ Turacyari mu ntangiro, ariko uko mbitekereza ni uko tuzatangiza amafaranga atari macye, ni muri za miliyari,…Ngereranyije ni nka miliyari eshatu cyangwa eshanu”

Gisele Ingabire Niyonzima ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya BPR avuga ko Atlas Mara nayo iherutse gushora imari muri BPR, ifite gahunda nyinshi igiye gufashamo BPR ku buryo abagenerwabikorwa b’iyi banki bagiye kugezwaho ibyiza byinshi.

Ati “ARISE ije kutwongerera ingufu kugira ngo dukomeze kunoza imikorere no kugeza ku banyarwanda serivisi nziza.”

Ikigo Atlas Mara nk’umunyamigabane w’imena kizakomeza kugira 62% by’imigabane muri BPR, naho iki ARISE kigiremo 14.6% byari bisanganywe na Robobank, naho indi migabane ikomeze kugirwa n’abanyamigabane batandukanye bari mu Rwanda.

Abayobozi ba BPR bavuga ko ARISE ije ari imbaraga nshya zizafasha iyi Banki kugeza Abanyarwanda ku majyambere
Abayobozi ba BPR bavuga ko ARISE ije ari imbaraga nshya zizafasha iyi Banki kugeza Abanyarwanda ku majyambere

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • BPR iracyari inyuma sana fite abakozi bo muri credit b’Amananiza gusa ,abantu usaba credut bakamara amezi 2 bataragusubiza ,iyi si BANK nibashake bazabone abanyemari gute nibadakosora imikorere yabo aba client bazigendera

Comments are closed.

en_USEnglish