Digiqole ad

NEC yarangije kwakira abifuza kuba Abakandida…Amahirwe aracyangana kuri 6

 NEC yarangije kwakira abifuza kuba Abakandida…Amahirwe aracyangana kuri 6

*Barafinda na Mpayimana ngo ibyangombwa baburaga byose babitanze,
*NEC ivuga ko abatarazanye ibyemezo byuzuye bashobora kubizana kugeza kuwa 07/07

Paul Kagame, Barafinda Sekikubo Fred, Mwenedata Gilbert, Habineza Frank, Diane Shimwa Rwigara na Mpayimana Philippe ni bo batanze ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama. Komisiyo y’amatora imaze gufunga ibikorwa byo kwakira kandidatire, ivuga ko abatanze ibyangombwa bituzuye bashobora kubizana kugeza kuwa 07 Nyakanga ubwo hazatangazwa urutonde rwa burundu rw’abazahatana.

Ku munsi w'ejo, NEC yakiriye Perezida Paul Kagame
Ku munsi w’ejo, NEC yakiriye Perezida Paul Kagame

Kuva tariki 12 Kamena, Komisiyo y’amatora yafunguye imiryango ku bifuza guhagararira amashyaka n’abafiza kuba abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Iki gikorwa cyasojwe kuri uyu wa 23, kirangiye nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atanze kandidatire ye nk’umukandida watanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Ku munsi wa mbere (Ku wa 12 Kamena) ubwo Komisiyo y’Amatora yatangiraga kwakira abifuza gutanga kandidatire zabo, yakiriye Dr. Frank Habineza watanzwe n’ishyaka ayoboye rya Democratic Green Party of Rwanda (DPGR).

Kuri iyi tariki (Ku wa 12 Kamena) kandi Komisiyo y’amatora yakiriye Barafinda Sekikubo Fred waje avuga ko ahagarariye “Ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’abanyarwanda muri Demokarasi yihuse ku mpamvu nziza nyinshi 200” (ntiryemewe mu Rwanda).

Uyu mugabo watunguranye ubwo yazanaga ibyangombwa bye (ntiyari yaravuzwe mbere), yanyuzagamo akavuga ko yifuza kuba Umukandida wigenga kuko ishyaka rye RUDA (Rwanda Revolutionary United Democratic Advisers 200 Good Causes) ritaremererwa gukorera Politiki mu Rwanda.

Barafinda Sekikubo Fred yabwiye Umuseke ko ibyangombwa byose yaburaga yamaze kubitanga nk’umukandida wigenga.

Ati “Ejobundi umusibo ejo ibyaburaga twarabitanze, n’uyu munsi twagiyeyo twari twajyanye urutonde rw’abanyamuryango bacu mu turere 30 na byo twabitanze.”

Kuri uriya munsi wa mbere (Ku wa 12 Kamena) wasize abantu batatu batanze ibyangombwa, Komisiyo y’Amatora yanakiriye Mwenedata Gilbert na we wifuza kuba umukandida wigenga.

Kuwa 20 Kamena, Diane Shimwa Rwigara wari watangaje ko na we yifuza kuziyamamaza nk’umukandida wigenga, yatanze ibyangombwa byuzuye birimo ikigaragaza ko yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi.

Uyu mukobwa uvuga ko yizeye intsinzi, yabwiye Itangazamakuru ko yizeye ko Abanyarwanda bazamutora ngo kuko ‘bakeneye impinduka mu buyobozi’.

Kuwa 22 Kamena, komisiyo y’amatora yanakiriye Mpayimana Philippe wifuza kuba umukandida wigenga muri aya matora.

Mpayimana waburaga bimwe mu byangombwa yasabwaga birimo icyemezo cy’ubwenegihugu, icy’amavuko, yabwiye Umuseke ko yamaze gutanga ibi byangombwa byose.

Uyu mugabo wabwiye Umuseke ko ari gutegura itangazo rigenewe Abanyamakuru kuri iki gikorwa cyo gutanga ibi byemezo byaburaga, yagize ati “Byose nabitanze.”

Avuga ko ibi byangombwa yari yarabisabye akoresheje ikoranabuhanga. Ati “Bifite uburyo bicamo mu nzego z’ibanze, ni ukubera uko gahunda iba iteye, batubwiye ko dushobora kubitanga nyuma twumva nta kibazo.”

 

Icyahagaritswe ni ukwakira abantu, ariko ibyangombwa byo bizakirwa kugeza kuwa 07/07

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umuseke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza yavuze ko icyahagaritswe ari ukwakira abifuza kuzaba abakandida.

Avuga ko abatanze ibyangombwa bituzuye bafite amahirwe yo kuzajyana ibibura kugeza ku itariki indwi Nyakanga ubwo hazatangazwa urutonde rwa burundu rw’Abakandida.

Ati “Ntarengwa (deadline) yarangiye ni iyo gutanga kandidatire zabo [kuza bakisobanura n’izo mpapuro zabo] ariko iyo kuzuza ibyo byemezo bari bazanye ntabwo irarangira.”

Charles Munyaneza avuga ko kugeza ku itariki ya 07 Nyakanga ubwo hazatangazwa burundu abakandida bazahatana, uwazanye ibyemezo bituzuye afite amahirwe yo kuzana ibyaburaga kugira ngo atazacikwa n’amahirwe yo guhatana mu matora y’uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Uyu muyobozi muri Komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko ibyemezo byatanzwe n’abantu batandatu byatangiye gusuzumwa ku buryo ku wa 27 Kamena hazatangazwa urutonde rw’agateganyo rw’abazahatana mu matora ya Perezida w’igihugu.

Dr Frank Habineza watanzwe na DPGR na we yazanye kandidatire ye
Dr Frank Habineza watanzwe na DPGR na we yazanye kandidatire ye
Barafinda Sekikubo muri batandatu bashobora kuzavamo abakandida
Barafinda Sekikubo muri batandatu bashobora kuzavamo abakandida
Diane Shimwa Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga na we yatanze kandidatire
Diane Shimwa Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga na we yatanze kandidatire
Mpayimana Philippe na we yazanye kandidatire ye
Mpayimana Philippe na we yazanye kandidatire ye

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • “Kuwa 20 Kamena, Diane Shimwa Rwigara wari watangaje ko na we yifuza kuziyamamaza nk’umukandida wigenga, yatanze ibyangombwa byuzuye birimo ikigaragaza ko yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi.” Ibi nagagashya mbere natbwo twari tuziko bagombye kwerekana iki cyemezo.Harya niba perezida ashobora kua atarabibajijwe ntabandi bagomba kujya kubyerekana? Nkabashinzwe inzego ziperereza, umugaba mukuru w’ingabo, abasilikare bakomeye muri kino gihugu nabandi.Ntabwo arugusesereza ariko niba Diane Rwigara asubije ubwenegihugu bwe ngo ashobore kwiyamamaza nta mpamvu nimwe twakumvako ministre runaka we atatanze ibyemeze nkibyo muburyo bwo kwemezako aharanira gusa inyungu z’abanyarwanda?

  • @KImenyi:
    Ndunva byari kuba byiza ugiye wabanza gusoma amabwiriza y’ibintu mbere yuko uvuga ibintu nkibi.
    Amabwiriza agenga aba Candidats bashaka kwiyamamariza umwanya wa President wa Republic asaba kiriya cyemezo; nta gashya karimo byaravuzwe kuva cyera cyane nabo bireba barabizi.

    None nawe uzanye ibyaba Ministres haki ya mungu, Wigeze wunva hari amabwiriza ameze kuriya kuri ba Ministres? ko bashyirwaho baratorwa? nibyiza kugereranya ibigereranyika muvandi.

    • @Kunda, Kimenyi aravuga ibyo azi. Dufite abayobozi bakuru benshi batigeze bareka ku mugaragaro ubundi bwenegihugu bari barafashe. Baba abari mu ngabo za Uganda, baba n’ababaga ku mugabane w’uburayi na Amerika. urumva nta kibazo kirimo?

      • ibyo muvuga murabizi haraho wabonye bitwa abagande? cyangwa babagayo nki mpunzi? ubuse abarundi bari murwa nki mpunzi nibamara igihe kirekire mubuhunzi bagasubira iwabo bazafatwa nka banyarwanda? ESE ko kagame we babimwatse akabitanga kuki mwumvako undi we atabyakwa? ese a mate gecko yicwe nkana kubera Diane? hoya rwose

        • @Jacques, hari aho uzi igihugu umuntu ashobora kuba umugaba w’ingabo cyangwa officier mu ngabo z’igihugu nta bwenegihugu bwacyo afite?

          • Ndakizi DRC James Kabarebe yabereye umugaba mukuru wingabo. Ibibera muri Africa namayobera gusa kuko ntahandi kwisi bibera atari muri Africa.

          • @Kajambo, urantsinze kora aha!

          • urabizi neza ko Kabarebe atari yarafashe ubwenegihugu bwa DRC?

  • Amateka y’u Rwanda yo muri iyi myaka 60 icyo atwereka, nuko kugira ngo utorerwe kuba Prezida bisaba ko ubanza ugafata ubutegetsi. Ibindi bisigaye bikaba umuhango gusa. UBURYO UMUNTU AKORESHA AGERA KU BUTEGETSI, NI NA BWO BUMUFASHA KUBUGUMAHO. Ibisigaye ni za operations of communication and public relations.

  • musore wanjye prezida nawe yarabyatswe Kandi arabyereka uzashake video uzabibona neza!!! gusa abantu nkamwe ni mubura mwirengagiza ukuri nkana twarabamenye rwose sry!!!!!

    • Nonese ushaka kuvugako nawe yagiye kubisubiza muri concil ya Uganda ndavuga ubwenegihugu bwa Uganda yarafite cyangwa agifite?

    • wabihamya muri video wakwerekana ko yaretse ubwenegihugu bwa Uganda?

  • musigeho batama icyambere nuko bose bemerewe ahasigaye bazatugezaho imigabo nimigambi yabo kandi nadatorwa azasubireyo bongere babumuhe byose samafaranga abikora niba atakibukeneye abwihorere

  • Niba amategeko tugenderaho asaba kureka ubundi bwenegihugu Kuki kuyakurikiza biba ikibazo!

Comments are closed.

en_USEnglish