Digiqole ad

Abasirikare babiri bemeye ubufatanyacyaha mu kwica umuturage i Gikondo

 Abasirikare babiri bemeye ubufatanyacyaha mu kwica umuturage i Gikondo

*Ubugande: bagiye mu kabari bari ku kazi k’uburinzi
*Ubwambuzi: Bambuye umuntu amafaranga 35 000Frw
*Konona ku nabi: Bamaze kwica Ivan bagiye mu kabari ke bamishamo amasasu
*Umugore w’uwo bishe yavuze ko ari byiza kuba abamwiciye baburaniye mu ruhame

Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bemeye icyaha n’ubufatanyacyaha mu kwica umuturage witwa Ivan Ntivuguruzwa warasiwe i Gikondo ahitwa CGM mu makimbirane bagiranye mu ijoro ryo kuwa 10/05/2017.

Ishimwe (ibumoso) yemeye ibyaha bitanu aregwa na Nshimiyumukiza yemera ubufatanyacyaha
Ishimwe (ibumoso) yemeye ibyaha bitanu aregwa na Nshimiyumukiza yemera ubufatanyacyaha

Uru rubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha i Gikondo CGM mu cyumba mberabyombi cy’ishuri ribanza rihari.

Rwitabiriwe n’abaturage benshi b’aha CGM mu kagari ka Rwamapala, barimo n’umugore, utwite, wa Ivan Ntivuguruzwa wishwe kuri uriya munsi.

Iri buranisha ryatangiye uwunganira abaregwa avuga ko baafunzwe binyuranije n’amategeko kuko ngo baafunzwe igihe kirenze igiteganywa (iminsi 30) bataraburanishwa.

Urukiko ariko rwavuze ko baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo tariki 19/05 hashize iminsi 14 gusa icyaha gikozwe kandi ko iri buranishwa naryo ryimuriwe tariki 27/05 ntiribe rikongera kwimurira uyu munsi kuko umwe mu baregwa atari afite umwunganizi, bityo bataafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwasuzumye ibijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubera impamvu yari yatanzwe n’umwe mu baburanyi ko nta mwunganizi, ariko ubu noneho amufite. Iburanisha riratangira.

Abaregwa basomewe ibyaha bashinjwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare aribyo; Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi.

Ibi byose Pte Ishimwe Claude yavuze ko ati “Ndabyemera” ariko mugenzi we Pte Jean Pierre Nshimyumukiza avuga ko icyo yemera ari icya mbere cyonyine  cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Urukiko rwasabye uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare kuvuga impamvu zikomeye zituma asabira abaregwa gufungwa by’agateganyo.

Umushinjacyaha wari uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare yavuze ko impamvu ari uko baregwa ibyaha bikomeye.

Yagize ati: “Impamvu ya mbere bo ubwabo imbere y’inteko Pte Ishimwe Claude avuze ko yemera ibyaha aregwa. Nta mpamvu yo gukeka noneho kuko n’imbere y’inteko ibyaha arabyemera. Nubwo atarahamwa ariko iyo ni imwe mu mpamvu ituma tumukeka kuko nawe arabyiyemerera.”

Yavuze ko bakoze icyaha cy’ubugande cyo kujya mu kabari kandi bari ku burinzi.

Ngo bambuye abaturage ibyangombwa ndetse banabambura ibyabo kuko umwe muri bo ngo yafatanwe 35 000Rwf bari bambuye abaturage.

Ku bugande ngo boherejwe ku kazi ko gukora uburinzi ntibumvira bigira mu kabari, ku cyaha cy’ubwambuzi bikoresheje ikiboko ngo bambuye abaturage ibyangombwa n’afarangwa.

Ku cyaha cyo kwangiza no konona ibintu by’undi ku bw’inabi ngo Pte Nshimyumukiza bamaze kwica Ivan ngo yagiye ku muryango w’akabari arasamo urufya rw’amasasu yangiza ibintu byarimo birimo frigo ikonjesha, amacupa y’inzoga n’ibindi…

Inteko y'Urukiko rwa gisirikare yaburanishije uru rubanza
Inteko y’Urukiko rwa gisirikare yaburanishije uru rubanza

 

Ntibahuza uko bishe Ivan

Pte Nshimiyumukiza yabwiye urukiko ko Ivan Ntivuguruzwa (wishwe) yaje akamusumira akamutura hasi ngo mugenzi we amutabaye amurasa mu kuguru nga nawe ahita afata imbunda amurasa andi masasu akiryamye aho nyakwigendera yari yamusunitse.

Gusa mugenzi we bareganwa Pte Ishimwe Claude yahise abwira urukiko ko yarashe Ivan apfukamye. Yanavuze ko mugenzi we yarashe amasasu agera kuri atatu mu kabari nyuma yo kwica Ivan .

Pte Nshimyumukiza avuga ko atigeze arasa mu kabari ahubwo akavuga ko andi masasu yayumvize bamaze kumufata ariko we ngo ntiyigeze arasa mu kabari yangiza ibintu byarimo.

Aho icyaha cyabereye ibikoresho byinshi byo mu kabari byari byangiritse birimo Frigo n’inzoga , ibirahure by’inzugi n’iby’amadirishya byari byangijwe n’amasasu.

Kimwe n’abakiriya be uwunganira abaregwa yasabye ko abakiriya be batafungwa iminsi 30 kuko ngo ibyo bakoze kwari ukwitabara.

Ati “Turasanga nta mpamvu zikomeye zihari zatuma bafungwa by’agateganyo.”

Avuga ko amategeko ateganya ukuryozwa icyaha ku muntu witabaraga cyangwa atabara undi. Avuga ko ibyo aba bakoze ngo atari ukwica umuntu kuko batabiteguye ngo batege igico.

Gusa abajijwe n’umucamanza ibyo amategeko ateganya ku cyaha cyo kwica avuga ko yamurashe yabitekereje kuko ngo bwari uburyo bwo kwitabara ngo nta kindi yari gukora.

Yasabiye abakiliya be kudafungwa by’agateganyo kuko ngo ibyaha bakozwe kwari ukwitabara kandi ngo ntaho bacikira.

Kuwa kabiri utaha tariki 27 Kamena nibwo Urukiko ruzasoma umwanzuro ku ifunga cyangwa ifungurwa ry’agateganyo ry’aba basirikare.

Ishimwe na Nshimiyumukiza bakoze ibi byaha bari mu kazi
Ishimwe (ibumoso) na Nshimiyumukiza bakoze ibi byaha bari mu kazi
Ishimwe yemera ibyaha byose aregwa, Nshimiyumukiza akemera ubufatanyacyaha gusa
Ishimwe yemera ibyaha byose aregwa, Nshimiyumukiza akemera ubufatanyacyaha gusa
Umugore wa Ivan wishwe arashwe yari yaje muri uru rubanza
Umugore (hagati) wa Ivan wishwe arashwe yari yaje muri uru rubanza

Claudine Umuhoza umugore wa Nyakwigendera avuga ko nubwo umugabo we atagaruka ngo kuba abamwiciye baburanishirizwa mu ruhame ari ikintu kiza. Kandi ngo yizeye ko hazabaho ubutabera abakoze ibyaba bakahanirwa.

Icyumba mberabyombi cy'iri shuri ryo kuri CGM cyari cyuzuye
Icyumba mberabyombi cy’iri shuri ryo kuri CGM cyari cyuzuye
Bamaze kuburanishwa basubijwe aho bafungiye
Bamaze kuburanishwa basubijwe aho bafungiye

Photos©C.Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ubutabera nibukore akazi kabwo, aba banyamafuti basebeje RDF bahanwe by’intangarugero kandi umuryango wa Ivan uhabwe indishyi zikomeye

  • Ibi ni byiza cyane kuko bituma gukeka ,amagambo adafite gihamya avaho ,bityo Ubutabera bukar enganura.

  • umwuga wo kuba avocat ni mubi, kurengera abantu kugeza aho barengera abicanyi.

  • Ariko aba ba avocats baba barize he kweli, ni za ULK cg ni ahandi ?! Ngo impamvu uwo aburanira atagomba gufungwa by’agateganyo ngo ni uko icyaha yagikoze yitabara. Mbega ubuswa ! Icyateye umuntu gukora icyaha (motivation) ntabwo aricyo cyigena niba umuntu afungurwa/afungwa by’agateganyo iminsi 30. Mwe murushwa kuburana n’abasaza bo mu cyaro kabisa.

    • Why you Put ULK? yewe ntukurikira, Just go and such how the Unis are ranked here in Rwanda. ntukurikira koko. Uzabaze irushanwa ryabaye ry abiga amategeko bazakubwira abaritsinze abo aribo. nari ngiye kugukosora kwereka ko nawe utari shyashya mu Amategeko ariko nsanze ntata Umwanya wanjye pe!

    • u guy @justin should be serious for the words come out of your mouth. iyo wifata ugahandagaza ishuri ringana kuriya nuko HEC nta bakozi ifite? ahubwo nawe ukeneye kuza tukaguhugura naho ubundi ufite ibibazo.

  • Dorizo ngegera uko zisa? Kotutabona ipingu bari kwinjira mumodoka?

    • Gutukana bibi! Gusa mbabajwe n’isura mbi RDF yambaye kubera Aba Bagabo uzi ko wagira ngo bari babaye ba baturanyi Baka ruswa ku mugaragaro ! Ubundi umusirikare mu kabari mu masaha y’akazi ntibibaho cyakora abantu bajye bamenya ko ukoze icyaha nta rwego runaka ruba rwamutumye kiba ari gatozi

    • NANGE ICYO NICYO NIBAZA AHUBWOSE UBWO BAGIYE GUFUNGWA?

  • Isubu ipeti muzaribona ra murababaje mwandisipurine mwe>

Comments are closed.

en_USEnglish