Digiqole ad

Amafaranga ya RPF niyo yazanye isabune, umunyu,… mu Rwanda, niko yatangiye ‘business’ – Kagame

 Amafaranga ya RPF niyo yazanye isabune, umunyu,… mu Rwanda, niko yatangiye ‘business’ – Kagame

Perezida Kagame yavuze ko uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bamuhaye 200 000$ yo gukoresha akazi akayacikana

*Umusirikare wa RPA yabonye umushahara wa mbere mu 1996
*Kuko nta munyu, isabune n’ibindi by’ibanze amafaranga ya RPF niyo yatumijwemo ibyo byose
*Ikote rya mbere Minisitiri w’Intebe wa mbere yambaye ryaguzwe mu mafaranga ya RPF

Mu kiganiro yahaye Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ruhare rw’ubutunzi bwa RPF-Inkotanyi mu kuzahura igihugu kitari igifite n’iduka riciriritse ricuruza Isabune nyuma yo guhagarika Genoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko uwahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga bamuhaye 200 000$ yo gukoresha akazi akayacikana
Perezida Kagame yavuze ko uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bamuhaye 200 000$ yo gukoresha akazi akayacikana

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside ikirangira bisanze bari mu gihugu kidafite ikintu na kimwe kuko byose byari byarasahuwe, ibindi birangizwa. Aha, ngo byabaye ngombwa ko hifashishwa amafaranga ya RPF-Inkotanyi.

Ati “Mu gihe cy’intambara, twakusanyaga imisanzu  mu Banyarwanda bari hirya no hino, kugira ngo tubashe gukomeza intambara,… Ubwo intambara yasaga n’igeze ku musozo, twari tugifite amafaranga mu bubiko bwa RPF. Mujya mwumva inkuru zivuga ko RPF ikora business, hari abantu batekereza ko ari ikibazo kuba bikorwa ariko burya inkomoko y’amafaranga Kompanyi za RPF zishora akomoka muri icyo gihe.”

Perezida Kagame yavuze Jenoside ikimara guhagarikwa bakoze inama y’Abaminisitiri ya mbere bayikoze muri Nyakanga 1994, nta kintu gihari.

Ati “Jenoside ikirangira, nta maduka yari ahari, nta n’iduka ritoya riciriritse ricuruza isabune ryari rihari, byose byari byarangijwe, ibindi byaratwawe, ubutunzi, ububiko (coffers), nta na kimwe cyari gihari, byose byari byaratwawe.”

Icyo gihe ngo bashatse Abanyarwanda bamwe na bamwe bari bazi cyane aka karere, bafata igice kimwe ku mafaranga RPF yari ifite babatuma kurangura ibikoresho by’ibanze nkenerwa mu Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya.

Ati “Turababwira tuti mugure ibi bikoresho by’ibanze, umunyu, isabune, amavuta yo gucana agatadowa n’ibindi nk’ibyo by’ingenzi dukenera mu buzima bwa buri munsi kuko ntabyari bihari, kugira ngo dutangire ubuzima,…kugira ngo umuntu abone amavuta yo gucana agatadowa, n’isabune yo gufura,… barabizana bagenda babigeza hirya no hino, bivuye mu mafaranga yatanzwe nk’imisanzu n’abari bashyigikiye RPF.”

Perezida Kagame yavuze ko ikindi gice cy’amafaranga cyari gisigaye cyashowe mu bindi bikorwa binyuranye nabyo byari bikenewe kugira ngo igihugu gikomeze kubaho.

Ati “Mu 1998, imyaka ine nyuma iyi MTN dukoresha kuri Telefone, yazanywe na RPF, nanone igice cya ya mafaranga cyakoreshejwe mu kugura imigabane muri MTN itarashakaga kuza mu Rwanda, yaravugaga iti ni gute twashora amafaranga yacu mu gihugu nk’iki?

Hanyuma turavuga tuti reka tubatinyure turashaka gusangira namwe imbogamizi (to take the risk with you), tugura 51%, bo bari bafite 49% ariko tubaha inshingano zo kuyiyobora.”

Aha niho yongeye kugaya abantu banenga kuba RPF-Inkotanyi ikora ubucuruzi birengagije akamaro bimariye cyangwa byamariye igihugu.

Ati “Muzumva abantu bavuga ngo ni gute ishyaka rya Politike rikora ‘business’…Muby’ukuri ikibazo si ni gute? Ahubwo ni gute bikenewe?”

 

Amafaranga ya RPF yakoreshejwe mu gutangira ubuzima bw’igihugu

Perezida Kagame yanavuze ko amafaranga ya RPF yakoreshejwe muri gahunda za Leta kugira ngo ubuzima bw’igihugu buse n’ubutangira.

Ati “Bamwe muri aba bantu mubona badutuka… Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi udafite amagambo meza yo kudushimira, n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ayo mafaranga.”

Yongeraho ati “N’uyu mugabo wirutse mbere y’abandi witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, uretse kuba ayo mafaranga nawe yaramugiriye akamaro yaranayibye. Agenda yatwaye Amadolari ya America ibihumbi Magana abiri (200.000 $) yari yahawe kugira ngo agende atangize za Ambasade, ayo mafaranga yarayatwaye arayagumana, sinzi ubu niba hari icyo yamumariye ariko ntacyo mbona.”

Perezida Kagame asanga kuba RPF yakora ubucuruzi nta kibazo mu gihe bitica amategeko, bitabusanyije n’imigenzereze ya Sosiyete (Nyarwanda).

Ati “Uku niko twatangiye kubakira ku busa,…Ikindi ni uko abasirikare b’u Rwanda ‘RDF’ bahoze bitwa ‘RPA’ babonye umushahara wa mbere mu 1996, imyaka ibiri nyuma (yo kubohora igihugu) kuko nta mafaranga yari ahari.”

Kagame icyo gihe wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko Jenoside imaze guhagarara yicaranye n’abasirikare abumvisha ko bagomba gukomeza urugamba batitaye ku mushahara.

Ati “Ku bantu twarimo dukorana byo ntibyari byoroshye bo ntibabyumvaga, ariko abasirikare bo barimo barwana mu bihuru twaricaye ndababaza nti : Ko mumaze imyaka ine murwana hari umushahara mwigeze mubona? Bati: NO. Ndavuga nti: Mureke twishyiremo ko nta Guverinoma twari twagira, ko tukiri mu ishyamba, dukomeze kurwana.

Abantu batoraga umurongo bagafata Iposho, abantu batoraga umurongo bagahabwa ibilo bibiri by’ibigori byumye n’ibishyimbo bakagenda bakabivanga bakabiteka bakarya ubuzima bugakomeza.

Hari ibitambo byinshi byatanzwe, ariko hejuru yabyo hari iyi mitekerereze iri hejuru y’isanzwe kuko niba ushaka gutangira kwishyura abasirikare ufite amafaranga? Niba ufite amafaranga ugomba kubishyura, ariko nta mafaranga yari ahari, twabwiraga abasirikare ko bashobora gukomeza gushaka uko bakomeza gutanga umusanzu mu rugamba batishyizemo ko bari muri Guverinoma kuko ntayari ihari.”

Perezida Kagame yavuze ko mu mafaranga ya RPF ariho batangiye kugenda bazana iby’ibanze mu gihugu, ubukungu buragaruka, abacuruzi batangira kugenda bacuruza ibintu bitandukanye hirya no hino, ndetse haza kujyaho uburyo bwo kwakira imisoro, igihugu gitangira kujya kibona amafaranga hirya no hino.

Ati “Ingengo y’imari ya mbere niba nibuka neza nko mu 1995, yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda twari twakusanyije hirya no hino, ugereranyije n’ubu irenga Tiriyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ibyo birakwereka…, hagati y’icyo gihe n’uyu munsi hagiye habaho gupfundikanya kugira ngo ubuzima bukomeze.”

Aha, kuko yasubiza ku kibazo yari yabajijwe cy’uko umuyobozi w’icyerekezo yakwikura mu bibazo rimwe na rimwe bisaba ubukungu nka nyuma ya Jenoside no mu 2012 ubwo u Rwanda rwahagarikirwaga inkunga, Kagame yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke bisaba koko Icyerekezo.

Ati “Uzi guhora uhangayitse wibaza ngo ejo bizagenda gute? Ni gute nzagera hariya? mu myaka itanu iri imbere bite? turajyahe? Rimwe na rimwe nta n’ikintu ufite…imbogamizi ikomeye y’ubuyobozi y’igihugu, byari ugushyiraho indangagaciro hanyuma uzamuke uhereye ku busa.”

Kompanyi za RPF-Inkotanyi zibarizwa muri ‘Crystal Ventures’ nka Inyange Industries, NPD-COTRACO Limited, BOURBON COFFEE, ISCO Security, RULIBA CLAYS, REAL CONTRACTORS, E.A GRANITE INDUSTRIES, NEXUS n’izindi zifite uruhare mu bukungu bw’u Rwanda, zikoresha abakozi barenga ibihumbi 12, zikaba mu bigo bisora cyane.

UM– USEKE.RW

44 Comments

  • Mutugezeho ayo mafaranga aho RPF yayavanye.Mubanyamuryango? Abantu babateye inkunga rugikubita ubu bari he? None se RPF yari ifite amafaranga yo kurwana urugamba imyaka 4 yose nyuma igasigarana nayo gutangiza leta? Aya makuru umuntu yazayabaza nabandi bari muri RPF batakiyirimo nabo bagatanga point de vue yabo.

    • @Birungo, none se watubwira ahandi amafaranga RPF yakoreshaga yayakuye niba utemera ko ari abanyamuryango bayatangaga?

      • Uwabaza Rujugiro na Majyambere Silas,Kajeguhakwa Valensi maze tukumva icyo babitekerezaho byaba byiza.

      • Kuba RPF yacuruza nta kibazo jye mbibonamo; nonese ko ndimo kubona hari ibintu irimo gushyira ku murongo byari byarananiye abandi abacuruzi…? (Izacuruze nayibwira iki, ipfa kutwihera akazi)
        NB; na PL itangiye gushora imali, hari hotel bafite ku mazi muri Rutsiro. PSD, GREEN-PARTY,…, zo ndumva nta na Boutique zazo nzi.

        • @K nta narimwe ujya wibaza ukuntu batsindira amasoko ya leta? Ukuntu umuntu umwe ariwe wahawe isoko ryo gutwara abantu mu mujyi wose wa Kigali?

    • @birungo uri aduyi , gusa ntaco uzageraho waratsinzwe iyahure basi kuko ntaco wahindura uzicwa n’agahinda disi

      Aho igihugu kigeze ntuhareba uraboshye mu bitekerezo nshuti .

      Igihugu cyaragusize ibyo urimo n’ ibitabapfu.

      RPF Oyeee Oyeee Oyeee
      Perezida wacu ndagukunda nti tuzaguterana mu guteza urwanda rwacu imbere.

  • Ubwose za Green Party ziracyatekereza kuyobora igihugu da?! FPR yaracyitangiye iracyizura none ngo mushaka gutsinda muhereye mumatora hhh

    • Iyo umuntu avuze ibintu ukabitwara nkivangiri uba ubogamye.

  • none se salim reka amatora abe dutore naho kuvuga ibyo reka abanyarwanda bahitemo. buri wese navuge ibigwi bye na gahunda afitiye igihugu.

  • Byaba byiza habaye debate n’abandi babaye muri RPF kandi batangiranye nayo bari no mubayishinze maze tukumva ukuri kwa buriwese.

  • Ibikorwa birivugira.

    Imihigo irakomeje

  • Kiriya kigabo cyitwa Ndagijimana Jean Marie Vianney bigaragara ko ari igisambo kabisa. Ubundi akirirwa kuri za VOA yigize inyangamugayo, asebya u Rwanda. Niba ari umunyakuri ajye avuga no kuri ariya mafaranga yibye, yari agenewe gutangiza za ambassade z’u Rwanda, genocide ikirangira.

    • Abibye bo ni benshi. ngaho batubwire n’abariye Rukarara. Kandi akubye inshuro 10000 ayo Ndagijimana yatwaye.

    • @Joseph, usibye iterabwoba niba ayo mafaranga atarayakwibye yarayibye leta kuki idatanga ikirego ? Nawe nkumunyarwanda ushobora gutanga ikirego.Ahubwo aho kuza gusebya Amb.Ndagijimana hano wagombye kuza kwandika utubwira ko watanze ikirego nyuma ujya uduha update za buri gihe.

    • ariko bariya babahaga amafrw angana kuriya nta nyandiko ngo tubarege bayagarure si numva ukuntu umuntu yatwiba 200.000 miliyoni z’amadorari zo muri 1994 akayaduheza ndumva ubwo atihisha akwiriye gufatwa akayishyura

    • Muhagarare ahubwo we abajyane munkiko maze tuzarebeko zitavamo imyibano.Gusebya umuntu iyo mwabuze ahandi mumuhera turabirambiwe.Ese ibi mwategereje iyi myaka yose kuberiki umuntu wasahuye akokayabo kose? Ko ba Nyamwasa,Rudasingwa nabandi mwabashyiriyeho imanza mukanabakatira uriya we kuki mutamukatiye?

  • ngewe muzanyihere akazi bwana perezida nimutsinda

  • niba igihugu kigendera ku mategeko uwo wacikanye 200.000 kobata mushyiriyeho ikirego na manda ko jya numva ngo interpoli zibaho.
    ntabwo ali nawe gusa abenshi bahunze igihugu iyo badashyizweho ichaha kigengas bavuga ko bibye amafaranga y’igihugu

    • Ibi byo kwiba kwa JMV byari bisanzwe bizwi.

      • Ko muzi aho ari ntimujye kumufata ? gusebanya gusa !

        • Ese anitha we ko bavuga ibigoramye imihoro ikarakara?

  • Birumvikanye noneho, ko imisanzu y’abanyamuryango yasagutse urugamba rwo kubohoza igihugu rurangiye ari nayo yaguze za COTRACO, za Ruliba, yubaka Inyange Industries, Mutara Entreprises n’izindi. Birasobanutse rwose.

    • Banatubwire koko niba ayo mafaranga arayabanyamuryongo bose ba RPF cyangwa niba arayabamwe.

      • icyo cyo nanjye sindamenya neza niba tuzavamo ba shareholders ngo tuge tuyabonaho nyuma yigihe runaka

    • Dukomeza kugenda tumenamo andi;nkubu ku buri kwezi mfite ayo bakata!
      nsigaranye iminsi ibarirwa ku ntoki nkaba narangije gutanga 1/3 cya salaire ngo akoreshwe mu matora!
      izo zose ni sources za cash

  • Amafranga yavaga mumusanzu wabanyarwanda kdi koko bagombaga kwiyubakira igihugu.1 kuba aricyabo ntawundi ugomba kikibubakira. 2kuba aribo bagishyenye ninabo bagombaga kucyubaka nyakubahwa president ndagukunda cyaneee sinjye uzarota amatora ageze ngo nibyinire intsinzi

    • Wowe wararaye nibutegerejeko amatoraba ngubyine “insinzi” abandi batangiye kuyibyina bamaze gutora referendum ya yindi yabaye muminsi 8 gusa.

  • Gusagura amafranga menshi cyane, ukayashora mu bucuruzi abasirikare batsinze urugamba batunzwe n’impungure! Ni amahitamo mbona adasanzwe jyewe!

    • Badahembwa doreko batangiye guhembwa nyuma yimyaka 2 yose. ngo naba ministres bahembwanga amadolari 50 ngo bogera mu kadobo muri hoteli babagamo icyo gihe.

  • Nonee ko hari abamugariye ku rugamba batitabwaho mu gihe hari abageze ku rwego rwo gutunga indege 4 kandi urugamba barwanye ari rumwe, mwe murumva hatarimo akarengane ?

  • Abatarakoze ubuhinzi nimwe mutumva ibi bisobanuro bya Nyakubahwa President wa Repebulika y’uRWANDA. Iyo umuhinzi afashe isuka akajya mu murima atariye, agafata udushyimbo akajonjora akadutera akarya utujonjori, niwe weza amatoni. Ndabikunze kandi binyibukije ko koko ibyo gusana igihugu byihutirwaga kurusha imishahara y’abasirikare. N’ubwo Umusaza atabivuze, n’amavuriro yahise atangira kandi abantu baravurwaga imiti ihari. President wacu kereka mu myaka 1000 niho ibi bintu bitazirikanwaho naho ubundi tuzabyandika kuburyo uRwanda rutazibagirwa intangiriro ya byose. Mvuze imyaka 1000 kuko ntazaba ndiho n’undi wese warwanye urugamba rwo kubohora igihugu. Asante sana NYAKUBAHWA PRESIDENT WA REPEBULIKA. NDAGUKUNDA PE.

  • ngo uvuze imyaka 1000 kuko uzaba utakiriho niyo uvuga 100 humura naho ntabwo wari kuba wibeshye kuko uzaba warasanze ba sogokuruza bawe natwe twese

    • Ijana yiki? Mwongere 80 kuyo afite ubu uzamubaze niba azaba akiriho

  • U Rwanda rugeze ahantu habi nyamara benshi tubyirengagiza. Ahobipfira ni hamwe, gutinya gusa , abanya Rwanda turabeshana ko dushize hamwe nyamara siko biri , ni mutinyuke muvuge ikiri kumutima mwese hamwe , bitabaye ibyo igihugu ntigiteze gutera imbere muribyose( demokarasi , imibanire hagati yabose hamwe niterambere mubukungu.

  • RDC?????

  • nyamara muri 1998 hari umunyarwanda wari ufite company telecel yari ikomeye mu itumanaho muri central na west africa wangiwe kuza kuritangiza mu Rwanda kubera iyo monopole yicyama….

    • Ubundi kwisi hose ntawe uvanga business na politiki.Kereka niba u Rwanda rwarahindutse entreprise yicyama tukaba tutari twabimenya.

  • Abumva ururimi rw igifransa musome iyo link:https://www.afdb.org/…/]Rwanda – Appui a la balance des paiements 1995 – 1996 iyo nkunga yatangiwe Geneva .

  • kubabara birigisha, FPR mukomereze aho, dukomeze twishakemo ibisubizo. Ntawe utazi ko FPR yavanye igihugu mu icurzburindi kandi ubuzima bukomeye abanyamuryango bikubitiro ba FPR banyuze bwabigishije byinshi harimo no kwizigamira, gusigasira umutekano,…. Naho amafaranga y’igishoro cyakoreshejwe mu gutangiza business zitandukanye birumvikana nyine yavuye mu misanzu y’abanyamuryango mu buryo bumwe cyangwa ubundi. cyane cyane mu bitekerezo byiza arinabyo bivamo inzirea nyinshi zigeza ku bisubizo. FPR ifite human resources (abantu) izi icyo gukora, kandi abantu nibo ntangiriro ya byose. Ahubwo nugukomeza kwagura ibikorwa (business).

  • Harya iryo koti bariguliye Rukokoma akigera mu buhungiro hano mu Bubiligi? niba bavugako bayimuguliye agarutse mu Rwanda aho harimo ikinyoma kuko benshi twaramwiboneye tunanamubona agihunga muri 1994 hashize amezi 2 aho hose yari yambaye ikoti.Tujye tureka gusebanya niba turi abayobozi ahubwo dutange urugero mu kuvuga ibyangombwa mu kinyabupfura nyarwanda twirinda gusesereza.

  • Ibyo President avuze ni ukuri kuko iyo RPF idashora amafaranga mu buzima bw’igihugu byari kugorana. Ndibuka ko aba caders ba RPF aribo bari involved no mu gukusanya amakawa mu biturage cyane ko cyari igihe cya sizeni y’amakawa. Gusa avuze ko RPF yari ifite 51% y’imigabane ya MTN mpise nsobanukirwa impamvu icyiza twacibwaga 10,000 FRW y’icyo gihe yo kwitaba gusa buri kwezi, umunota mu guhamagara wari 250 Frw naho card ya macye yari iya 10,000. nyuma y’umwaka baramanuye bashyira kuri 5,000 FRW mu kwitaba ku kwezi. Kdi icyo gihe umusirikare ahembwa 10,000FRW (Bivuze ngo yahembwaga kwitaba kuri mobile). Aha urumva ko iyo ushinzwe ubuzima bwiza bw’abaturage ukanacuruza, hari igihe inyungu z’ishyaka zirenga iz’abaturagee. Icyo cyikaba ikibazo gikomeye cyane. Nkaba numva ibyiza RPF, Umuryango w’abanyarwanda wari gufasha kugirango igihugu cyizahuko. aliko ingorane zabaye aha yaryohewe igakomeza rimwe na rimwe abanyamuryango bayo tugahomberamo.

    • Harya RPF niba ifite amafaranga koko ababanyamuryango iri kwirukamo babasinyisha kungufu ngo babakate imishahara mumafaranga azakoreshwa mu matora ibiterwa niki? Aho nubwo bukire bwose impamvu budahomba suguhora bakama abanyarwanda kungufu bamenamo buri gihe?

  • Muraho Mwese
    1. Ntabwo Politique yakwivanga muri business ntibibaho
    2. Monopoly yica business life (transport mu rwanda)
    3. Niba abanya politique batemererwa gukora business nigute party politique yo ikora Business
    4. Ko Bafite ububasha nibajya muri Business competition yashoboka gute ?? (without competition we can not have creativity, no business)
    5. Monopoly yica economy 100% (amasoko azahabwa bamwe (Transport abantu birirwa bariraaaa), amakosa ntashobora guhanwa
    6. Monopoly itera umwiryane ninzara kuko ubutunzi bujya muribamwe
    7. Imisanzu nibyo twarayitanze nanubu turayitanga ariko niba aribyo ikoreshwamo nibaduhe kunyungu kuko urugamba rwarangiye
    8. Inyugu iva muri izo company zihabwa bande? zijya he ? Zikoreshwa gute ? abayatanga bagezwaho imikoresherezwe yayo?
    9. RPF turayikunda ariko nihindure imikorere
    10. Ntampamvu yokuguma kubutegetsi kuko wabisabwe , numvaga waragombaga ahubwo kwereka ababisabye ibindi bisubizo nko kubereka abandi ubonamo ubushobozi musanzwe mukorana (Dr. Donald KABERUKA, MUSHIKIWABO, Dr Richard SEZIBERA, ….Etc)

    • Burya u Rwanda ntabwo ruzigera rupfa kuko buri gihe rutigeze ruba ikinege.Nkawe rwose Joesph ndemeranywa nawe 100%

Comments are closed.

en_USEnglish