Abasirikare bishe umuntu i Gikondo bakatiwe gufungwa by’agateganyo
I Gikondo aho icyaha cyakorewe, muri iki gitondo Urukiko rwa Gisirikare rutegetse ko Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bitanu baregwa bishingiye ku kwica umuturage bamurashe, ibyaha bakoze mu kwezi kwa gatanu.
Kimwe n’ubushize, muri iki gitondo abantu bari benshi mu cyumba mberabyombi cy’ishuri ribanza aha i Gikondo CGM, aba basirikare nabo bazanywe gusomerwa, umucamanza asoma urubanza ahagana saa tatu z’igitondo.
Urukiko rwavuze ko kimwe mu byaha baregwa harimo icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi kandi gihanishwa hejuru y’imyaka ibiri.
Iyi ngo ni impamvu ikomeye hashingiwe ku ngingo ya 96 y’amategeko ahana. Bityo ko batarekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze.
Ntabwo Urukiko rwatangaje igihe kuburanisha mu mizi aba basirikare bizabera, hagiye gukomeza iperereza.
Aba basirikare baregwa ibyaha bitanu; Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi.
Mu iburanisha riheruka ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Pte Claude Ishimwe yemeye ibyaha byose aregwa uko ari bitanu naho mugenzi we yemera icyaha cy’ubufatanyacyaha gusa.
Ku iburanisha riheruka, Claudine Umuhoza umugore wa Ivan Ntivuguruzwa wishwe n’aba basirikare yavuze ko nubwo umugabo we atagaruka ngo kuba abamwiciye baburanishirizwa mu ruhame ari ikintu kiza. Kandi ngo yizeye ko hazabaho ubutabera abakoze ibyaba bakahanirwa.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.
Njye ibi byose mbona bikwiye gusigira abantu isomo. Igitsina gore ntibari bakwiye kuba bakiri mu tubari ariya masaha.Abantu bakeneye gukizwa bakareka kujya barara biyahuza ibiyobyabwenge n’ufata kamwe akagafatira mu rugo amaze kurya imvange ze ubundi akiryamira naho ubundi umurengwe uzamara abantu. Biba bibabaje kubona abantu barara bicaye bapfusha ubusa amafaranga kandi rimwe na rimwe bikabavuramo umutekano muke. Yenda ntaho urupfu rutagusanga ariko no kurasirwa mu kabari mu rukerera ni ikibazo!!
babarenganije kabisa. ubundi umusirikare ararasa ni uburenganzira bwe. uzarebe iyo uturanye nawe, iyo avuze uricara, kuko yakurangiza. ibindi ni amarangamutima, bakoze ibiri mu nshingano zabo.
Ubundi umusirikare ararasa ni uburenganzira bwe. Ayo mategeko wayigiye he?
Ndumva wowe rwose uravuga ibyabasirikali ba kera.Naho ubu ndumva ntawe uba uri hejuru y’amategeko.Naho kurasa biba uburenganzira bwe igihe ari kurugamba nabwo abiherewe uburenganzira n’abamukuriye
hakenewe abasirikari nkabanagaba kugirango miliyoni 8 z’interahamwe ziri murwanda zizicwe
Comments are closed.