Digiqole ad

Minisitiri w’Intebe muri AgriShow2017 ku Mulindi

 Minisitiri w’Intebe muri AgriShow2017 ku Mulindi

A.Murekezi yasuye kandi ubworozi bw’inka zitanga umukamo mwinshi

Gasabo – Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017). Kimwe n’abandi banyarwanda babishaka, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’intebe nawe yahasuye.

Bimwe mu biri kumurikwa harimo n'umusaruro w'imyumbati, nubwo hashize igihe hari ikibazo cy'ubuke bwayo kubera indwara
Bimwe mu biri kumurikwa harimo n’umusaruro w’imyumbati, nubwo hashize igihe hari ikibazo cy’ubuke bwayo kubera indwara

Abantu bose bemerewe kujya kureba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bimurikirwa hano kugira ngo bagire amakuru ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda; politiki zinyuranye mu buhinzi n’ubworozi, umusaruro, imbogamizi bifite n’intego n’icyerekezo bihari.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, aherekejwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, yatambagijwe mu bice byose birimo abamurika muri iri murikabikorwa.

Yagiye asobanurirwa buri kimwe yasuraga, mu buhinzi bw’imyumbati, ibinyampeke, ikoreshwa ry’imashini mu gutunganya umusaruro, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ibikorwa byo gutubura imbuto, ubuhinzi bw’urutoki, ubworozi bw’inka n’ibibukomokaho ndetse n’ubw’amatungo magufi yo mu rugo, hamwe n’ubworozi bw’amafi.

Minisitiri w’intebe yasobanurirwaga uburyo ibi bikorwa biri gukorwa ubu, uko byakorwaga mbere, ibyahindutse, imbogamizi zabibayemo, umusaruro bitanga n’intego ihari mu kubiteza imbere, kubisaranganya ku isoko n’ibindi….

Iri murikabikorwa riri kwibanda cyane ku kugaragaza uko ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kandi umuhinzi agakomeza kwiteza imbere.

Muri byo harimo nko gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuhira imyaka aho na Minisitiri yongeye kubigarukaho avuga ko ari kimwe mu bishyizwe imbere ubu aho abahinzi bafashwa na Leta kubona ibikoresho bibibafashamo ibatangiye 50% by’ikiguzi cyabyo.

Minisitiri w’ubuhinzi kandi yasobanuriye Minisitiri w’intebe uburyo bari kugerageza n’abishingizi mu by’ubuhinzi mu kuzamura iby’ubwishingizi mu buhinzi-bworozi mu gihugu, na Leta ibi gusa ikaba yarabishyizemo amafaranga agera kuri miliyoni 200 mu ngengo y’imari itaha.

Iri murikabikorwa ritegurwa na MINAGRI buri mwaka riba rigamije kugaragaza ibishya n’ibikorwa ntengarugero mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Abaryitabira bamurika n’abarisura bagahana amakuru n’ubumenyi mu bikorwa batari bazi cyangwa bari basanzwe bakora.

Uyu mwaka abamurika ibikorwa byabo baragera ku 150. Umwaka ushize bari 115.

Yahise atangira gusuura ibikorwa binyuranye by'ubuhinzi biri kumurikwa
Yahise atangira gusuura ibikorwa binyuranye by’ubuhinzi biri kumurikwa
Yeretswe ubuhinzi bw'imboga asobanurirwa ibikorwa ngo haboneke umusaruro utubutse kurushaho
Yeretswe ubuhinzi bw’imboga asobanurirwa ibikorwa ngo haboneke umusaruro utubutse kurushaho
Umuhinzi w'imboga aramusobanurira iby'ubuhinzi bwabo
Umuhinzi w’imboga aramusobanurira iby’ubuhinzi bwabo
Yasuye imurikabikorwa by'ubuhinzi bw'ibinyampeke
Yasuye imurikabikorwa by’ubuhinzi bw’ibinyampeke
Irimurikabikorwa abahinzi baryungukiramo ubumenyi n'amakuru kubyo bakora
Irimurikabikorwa abahinzi baryungukiramo ubumenyi n’amakuru kubyo bakora
Araganira n'abakora ubutubuzi bw'imbuto
Araganira n’abakora ubutubuzi bw’imbuto
Ni igihe cyiza cyo kugira ngo nawe abone ibisobanuro n'amakuru birambuye kurushaho
Ni igihe cyiza cyo kugira ngo nawe abone ibisobanuro n’amakuru birambuye kurushaho
Yasobanuriwe ku bihinzi bw'amasaka n'ibice ahingwamo
Yasobanuriwe ku bihinzi bw’amasaka n’ibice ahingwamo
Yasuye imurika ku bworozi bw'amagweja atanga ubudodo, ubworozi bwitezweho gukemura ikibazo cy'indodo zifashihwa mu gukora imyenda
Yasuye imurika ku bworozi bw’amagweja atanga ubudodo, ubworozi bwitezweho gukemura ikibazo cy’indodo zifashihwa mu gukora imyenda
Ubu bwoko bw'imymbati ngo bwera Toni hagati ya 35 na 40 mu mezi 12
Ubu bwoko bw’imymbati ngo bwera Toni hagati ya 35 na 40 mu mezi 12
Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A
Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A
A.Murekezi yasuye kandi ubworozi bw'inka zitanga umukamo mwinshi
A.Murekezi yasuye kandi ubworozi bw’inka zitanga umukamo mwinshi
Yasuye n'ahamurikirwa ubworozi bw'amafi
Yasuye n’ahamurikirwa ubworozi bw’amafi
Minisitiri w'intebe yitegereza ubworozi bw'inkoko
Minisitiri w’intebe yitegereza ubworozi bw’inkoko
Ubworozi bw'inkoko bukozwe neza ngo butanga umusaruro ushimishije ku babukora kandi bitagombye ahantu hanini cyane
Ubworozi bw’inkoko bukozwe neza ngo butanga umusaruro ushimishije ku babukora kandi bitagombye ahantu hanini cyane

Photos © I.Ishimwe/Umuseke

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish