Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un yageze muri Singapore kuri iki cyumweru, iminsi ibiri mbere y’uko ikiganiro kizamuhuza na Perezida USA Donald Trump. Yagiye n’indege ya ‘Air China’ kubera impamvu z’umutekano we. Kim Jong-un yageze ku kibuga k’indege cy’ahitwa ‘Changi’ kuri iki cyumweru yakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore Vivian Balakrishnan. Umutekano wakajijwe […]Irambuye
G7 ukwayo byari intambara y’ubucuruzi Canada/Quebec – Uyu munsi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nama ya 44 y’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize ku isi u Rwanda rwagiyemo nk’umutumirwa. Yabawiye ko isi igifite amahirwe yo guhangana n’ukuzamuka kw’amazi y’inyanja n’ingaruka zabyo no kurengera ibidukikije, anatanga urugero ku Rwanda. Naho abagize G7 ukwabo baganiriye kubyo batumvikanaho mu bucuruzi. […]Irambuye
Uwimana Aïsha uzwi nka Ciney muri muzika nyarwanda avuga ko kuba yarubatse bitamubuza gukora umuziki nk’uko bisanzwe kuko umugabo we awukunda ndetse akaba amushyikigira mu bikorwa byawo. Uyu muraperikazi wari umaze imyaka itatu adashyira hanze indirimbo, ubu akaba azanye iyitwa Mr Lover, avuga ko yagiye azitirwa na byinshi birimo iby’imibereho n’amasomo ye. Ati “Nari mfite […]Irambuye
*Ngo bahawe na ‘Contract’ y’imyaka itatu kandi akazi karakozwe imyaka 2 Ejo ku wa Gatanu abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubucurizi n’inganda (MINICOM) n’abo mu cyahoze ari Minisiteri y’Ubucuruzi, Ingana n’ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (MINEACOM) bitabye PAC babazwa amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta arimo ibyerekeye abakozi baamaze imyaka itatu bahembwa ibihumbi 839 Frw kandi […]Irambuye
Uwizeyimana Bonaventure uherutse kwegukana irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Cameroun, uyu munsi yanatwaye agace ka Gatatu ka Rwanda Cycling Cup kiswe ‘Race to Remember’ kahariwe Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Aka gace ka Gatatu ka Rwanda Cycling Cup kavaga i Kigali kerekeza i Nyanza, kagizwe n’ibilometero 130,3Km kitabiriwe n’abagabo 36. Bamaze […]Irambuye
Guhera muri 2007, buri taliki 09, Kamena Isi yizihiza umunsi wagenewe kuzirikana akamaro ko kubika inyandiko zaranze amateka y’ibihugu. U Rwanda narwo rufatanyije n’amahanga kwizihiza uyu munsi binyuze mu kwereka abanyamakuru umutungo ndangamateka ubitswe mu kigo cy’igihugu cy’ishyinguranyandiko kuri mu Karere ka Kicukiro ahitwa Rwandex. Marie Claude Uwineza yabwiye Umuseke ko mu kigo ayoboye bafite […]Irambuye
*Uburezi buzahabwa ingengo y’imari ya miliyari 18Frw igenewe kubaka amashuri Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel yabwiye Abadepite ko ikibazo cy’ubucucikike mu mashuri gihangayikishije kuko kiri mu bidindiza ireme ry’uburezi, ariko ngo kiracyakomeza kuko kugikemura bisaba amafaranga menshi cyane kandi ntayahari. Ngo kugira ngo gikemuke byasaba miliyari 130 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari igiye […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryatangaje ko ryakiriye urwandiko rw’ikipe ya Yanga African rusaba kuyemerera kuvanwa mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup ategerejwe kuba tariki 29 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2018. Umukozi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, Clifford Ndimbo, yavuze ko bakiriye urwandiko rwa Yanga African rusobanura ko iyi […]Irambuye
Abahanzi 10 bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani bakoreye igitaramo mu karere ka Gasabo hafi y’isoko rya Kabuga. Uyu mwaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nibwo hongerewemo ibindi bitaramo byiswe “Mini-Roadshow” bigamije gufasha abahanzi kwiyamamaza biyereka bamwe mu bafana babo. Byukusenge Pierrot uhagaraiye uruganda rwa Bralirwa muri […]Irambuye
Ntarama – Nyirasafari Olive umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera yari amaze igihe kinini aba mu nzu y’igisate ariko ubu arashima abamutuje aheza ngo iyo umuyaga wazaga yararaga ahagaze kuko yabaga abona amabati na yo agiye kuguruka. Uyu mugore yubakiwe muri 2009 n’ubundi n’abaterankunga ariko inzu ayijyamo […]Irambuye