Bamwe mu babyeyi bakora ubukorikori bwo kuboha uduseke n’ibindi bikoresho bo mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi akarere ka Huye, bavuga ko uyu murimo ukomeje kubafasha mu mibireho y’ingo zabo ku buryo batagihora bategereje imibereho ku bagabo babo. Aba babyeyi bibumbiye muri koperative ABATORE, ejo basuwe n’umuryango MUBYEYI MWIZA ukorera mu Rwanda no mu […]Irambuye
Ejo ku wa Kane mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw. Bamwe mu binjiza ibi biyobyabwenge bakunze kwita ‘abarembetsi’ bavuga ko babitumwa na bamwe bayobozi bo mu nzego z’ibanze. Aba barembetsi bavuga ko impamvu ibiyobyabwenge bidacika muri kariya gace ari uko hari bamwe mu bayobozi bo […]Irambuye
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere “RDB” cyasubukuye ubukangurambaga buzwi nka “Na Yombi” bugamije kwibutsa Abaturarwanda gutanga Serivise nziza, no gusaba ko umuntu uzajya uhabwa Serivise mbi yajya abyanga. Abaturage bati “byaba byiza mugiye kubibwira n’abaziduha”. Kubera imitangire ya Serivise mbi ituma u Rwanda rutakaza amafaranga menshi aba yakagiriye igihugu akamaro. Mu myaka itandatu ishize ubwo ubu […]Irambuye
Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’umurage n’umuco mu Rwanda muri 2018 yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe rizabera muri Uganda. Iri rushanwa rigiye kubaho ku nshuro ya mbere risa neza n’iryari risanzwe ribaho rizwi nka “Miss Heritage Global” ryaberaga muri Africa y’Epfo na Zimbabwe. Iri ryari risanzweho ngo ntirizongera kubaho kuko umwaka […]Irambuye
Musanze- Mu kiganiro yahaye abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri), umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Mafeza Faustin yabasabye gutangira kwandika kuri Jenoside kandi ngo CNLG yiteguye kubafasha ku mbogamizi zose bagira. Kuri uyu wa kane, umushakashatsi Mafeza Faustin yahaye ikiganiro abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ku mateka yaranze u Rwanda […]Irambuye
Bizanoza ubutabera kuko hagabanuka igihe n’amafaranga, Ubushinjacyaha bwoherezaga ibizamini 800 mu Budage, Kuri uyu wa kane Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangije isuzumiro ry’ibimenyetso bishingiye ku buhanga ‘Forensic Laboratory’, ngo rizafasha cyane mu kuzigama amafaranga yakoreshwaga mu kujya gupimisha ibimenyetso mu mahanga ndetse n’igihe kinini byamaraga umuntu ategereje igisubizo. Rwanda Forensic […]Irambuye
Mu muhango wo kwemeza Itegeko Nshinga rishya ryamwemereraga gukomeza kuyobora u Burundi kugeza muri 2034 [mu gihe yaba atsinze amatora], Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko mu matora ya 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bakunze kuvuga ko ririya tegeko Nshinga ryahinduwe kugira ngo agume ku butegetsi kugeza muri […]Irambuye
Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego […]Irambuye
Umwaka ushize, umwana wari ufite imyaka itatu yakorewe iyicarubozo rikomeye ubwo yari yaragiye gusura se (utabana na nyina) bimuviramo kwangirika ibice by’ingenzi by’umubiri. Se na mukase w’uyu mwana uyu munsi bari baje ku rukiko rwa Gasabo i Rusororo ngo baburanishwe ku cyaha baregwa cy’iyicarubozo kuri uyu mwana. Nyina w’uyu mwana Mukandayisaba Francoise yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Akarere ka Kamonyi karatangaza ko imiryango irenga ibihumbi bibiri iherutse kuvanwa mu byayo n’ibiza byatewe n’imvura yari imaze iminsi igwa.Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko ubu imiryango irenga 1000 ifite aho yegeka umusaya. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba w’ejo, Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko ibiza byo mu mezi ashize byahitanye […]Irambuye