Uwizeyimana wegukanye T. du Cameroun yanatwaye agace ko kwibuka ka Rda Cycling Cup
Uwizeyimana Bonaventure uherutse kwegukana irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Cameroun, uyu munsi yanatwaye agace ka Gatatu ka Rwanda Cycling Cup kiswe ‘Race to Remember’ kahariwe Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aka gace ka Gatatu ka Rwanda Cycling Cup kavaga i Kigali kerekeza i Nyanza, kagizwe n’ibilometero 130,3Km kitabiriwe n’abagabo 36. Bamaze gusiganwa ibirimotero bitanu gusa Munyaneza Didier wa Benediction Clun yacomotse mu gikundi ngo agerageze imbaraga za bagenzi be ariko Ruberwa Jean Damascene ntiyamworohera ahita aramukurikira bituma igikundi cyongera kubafata.
Abakinnyi bahagurukiye ku Giti cy’inyoni bajya i Nyanza, bazamutse umusozi wa kabiri w’iri siganwa wa Kamonyi bose bari kumwe. Gusa bageze i Musambira umwe mu bakinnyi bahabwaga amahirwe Ukiniwabo René Jean Paul uherutse muri Tour du Cameroon ava mu isiganwa na Ruberwa Jean bava mu isiganwa kubera uburwayi.
Basatira umujyi wa Muhanga abakinnyi barenze aho bita mu cya kabiri Bonaventure Uwizeyimana yakoze ‘attack’ idasanzwe n’imbara nyinshi asiga igikundi ariko Hakuzimana Camera wa Huye Cycling Club for all aramukurikira.
Bajyanye barenga Muhanga bafata Ruhango ariko Imanizabayi Eric, Didier Munyaneza na Gasore Hategeka bakoresha imbara nyinshi barabasatira bituma binjira mu marembo y’umujyi wa Nyanza bari kumwe ariko basabwaga kubanza kuwuzenguruka inshuro eshanu.
Batangiye kuzenguruka imihanda itandukanye ya Nyanza bashyizemo intera y’umunota n’amasegonda 25″. Bamaze kuzenguruka inshuro eshatu Bona na Gasore basiga abandi bituma, naho bazenguruka bwa nyuma Uwizeyimana Bonaventure ahagera ari imbere y’abandi.
Munyaneza Didier na we ukomeje kwitwara neza muri iyi minsi, yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 mu gihe Nzayisenga Valentine yabaye uwa mbere mu kiciro cy’abakobwa.
Uko bakurikiranye mu bagabo
- Bonaventure Uwizeyimana (Benediction Club) 3h 36′ 49”
- Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club) 3h 38′ 19”
- Didier Munyaneza (Benediction Club) 3h 3h 42′ 39”
- Hakizimana Seth (Les Amis Sportifs) 3h 43′ 45”
- Byukusenge Patrick (Benediction Club) 3h 43′ 47”
Photo:R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE