Ibyishimo byari byose ku batuye Kabuga bataramiwe n’abahanzi bo muri PGGSS8
Abahanzi 10 bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani bakoreye igitaramo mu karere ka Gasabo hafi y’isoko rya Kabuga.
Uyu mwaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nibwo hongerewemo ibindi bitaramo byiswe “Mini-Roadshow” bigamije gufasha abahanzi kwiyamamaza biyereka bamwe mu bafana babo.
Byukusenge Pierrot uhagaraiye uruganda rwa Bralirwa muri ibyo bitaramo aganira na Umuseke yadutangarije ko icyo bigamije ari ukwegera bamwe mu baturage batigeze babona amahirwe yo kwakira irushanwa rya Guma Guma aho batuye.
Ngo icyatumye byongerwamo ni uko n’uburyo bwo gutora bwahindutse. Ikindi kandi ni uko bifasha n’abahanzi kwiyamamaza babwira abaho uko bazatorwa.
Byukusenge yakomeje anavuga ko ubu umubare wabatora ugenda urushaho kwiyongera kuko habaho ibyo bitaramo bindi bitari ibikomeye bitanga amanota ku bahanzi.
Muri iyo Mini-Roadshow ya Kabuga umuhanzi wabanje ku rubyiniro ni Young Grace yaririmbye indirimbo ye iri mu zikunzwe yitwa ‘Whisky ya Papa’.
Yakurikiwe na Uncle Austin we aririmba ‘Everything’ yakoranye na Meddy nayo iri mu zikunzwe cyane muri aya mezi turi gusoza.
Nyuma ya Austin hagiyeho Queen Cha akigera ku rubyiniro abafana bamukunda bamufashije kubyina indirimbo ye ‘Winner’ ari nayo aheruka gusohora.
Mico The Best uheruka muri iri rushanwa umwaka ushize yaririmbye ‘Akabizu’.
Khalfan uje muri iri rushanwa bwa mbere yaririmbye iyitwa ‘Ibaruwa’ yakoranye na Yverry.
Just Family bo baririmbye iyitwa ‘Bindimo’ yo mu myaka yo hambere bakoranye na Bull Dogg hakibamo na Croidja.
Jay C nawe uje muri iri rushanwa bwa mbere yaririmbye iyitwa ‘I’m Back’ yakoranye na Bruce Melodie iri mu zakunzwe uyu mwaka.
Christopher uri mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa yaririmbye ‘Birahagije’.
Ubwo yari ku rubyiniro yanyuzagamo agasaba abafana be kumushyigikira birenzeho kugirango babashe kwemeza abahari bibe mu byamuha amahirwe yo kuzegukana irushanwa.
Yakurikiwe na Bruce Melodie nawe uri mubahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yaririmbye indirimbo yitwa ‘ Ndumiwe’ nayo yatumye hatumuka akavumbi mu kibuga kiri hafi y’ isoko rya Kabuga.
Igitaramo cyasorejwe ku itsinda rya Active rigizwe na Olivis, Delek, na Tizzo bo baririmbye iyitwa ‘Lift’.
Izindi Mini Road Show zizabera Kimironko no kuri Base ho mu ntara y’Amajyaruguru.
Amafoto: MUGUNGA Evode
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW