Digiqole ad

Ibyishimo byari byose ku batuye Kabuga bataramiwe n’abahanzi bo muri PGGSS8

 Ibyishimo byari byose ku batuye Kabuga bataramiwe n’abahanzi bo muri PGGSS8

Abahanzi 10 bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani bakoreye igitaramo mu karere ka Gasabo hafi y’isoko rya Kabuga.

Ibyishimo byari byinshi mu bakunzi ba muzika.
Ibyishimo byari byinshi mu bakunzi ba muzika.

Uyu mwaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nibwo hongerewemo ibindi bitaramo byiswe “Mini-Roadshow” bigamije gufasha abahanzi kwiyamamaza biyereka bamwe mu bafana babo.
Byukusenge Pierrot uhagaraiye uruganda rwa Bralirwa muri ibyo bitaramo aganira na Umuseke yadutangarije ko icyo bigamije ari ukwegera bamwe mu baturage batigeze babona amahirwe yo kwakira irushanwa rya Guma Guma aho batuye.
Ngo icyatumye byongerwamo ni uko n’uburyo bwo gutora bwahindutse. Ikindi kandi ni uko bifasha n’abahanzi kwiyamamaza babwira abaho uko bazatorwa.
Byukusenge yakomeje anavuga ko ubu umubare wabatora ugenda urushaho kwiyongera kuko habaho ibyo bitaramo bindi bitari ibikomeye bitanga amanota ku bahanzi.
Muri iyo Mini-Roadshow ya Kabuga umuhanzi wabanje ku rubyiniro ni Young Grace yaririmbye indirimbo ye iri mu zikunzwe yitwa ‘Whisky ya Papa’.
Young Grace yabimburiye abahanzi bose.
Young Grace yabimburiye abahanzi bose.

Yakurikiwe na Uncle Austin we aririmba ‘Everything’ yakoranye na Meddy nayo iri mu zikunzwe cyane muri aya mezi turi gusoza.
Nyuma ya Austin hagiyeho Queen Cha akigera ku rubyiniro abafana bamukunda bamufashije kubyina indirimbo ye ‘Winner’ ari nayo aheruka gusohora.
Mico The Best uheruka muri iri rushanwa umwaka ushize yaririmbye ‘Akabizu’.
Khalfan uje muri iri rushanwa bwa mbere yaririmbye iyitwa ‘Ibaruwa’ yakoranye na Yverry.
Just Family bo baririmbye iyitwa ‘Bindimo’ yo mu myaka yo hambere bakoranye na Bull Dogg hakibamo na Croidja.
Jay C nawe uje muri iri rushanwa bwa mbere yaririmbye iyitwa ‘I’m Back’ yakoranye na Bruce Melodie iri mu zakunzwe uyu mwaka.
Christopher uri mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa yaririmbye ‘Birahagije’.
Ubwo yari ku rubyiniro yanyuzagamo agasaba abafana be kumushyigikira birenzeho kugirango babashe kwemeza abahari bibe mu byamuha amahirwe yo kuzegukana irushanwa.
Yakurikiwe na Bruce Melodie nawe uri mubahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yaririmbye indirimbo yitwa ‘ Ndumiwe’ nayo yatumye hatumuka akavumbi mu kibuga kiri hafi y’ isoko rya Kabuga.
Igitaramo cyasorejwe ku itsinda rya Active rigizwe na Olivis, Delek, na Tizzo bo baririmbye iyitwa ‘Lift’.
Izindi Mini Road Show zizabera Kimironko no kuri Base ho mu ntara y’Amajyaruguru.
Jay C ifashe ibendera rya Hip Hop muri Guma Guma.
Jay C ifashe ibendera rya Hip Hop muri Guma Guma.

Khalfan yaririmbye iyitwa 'Ibaruwa' yakoranye na Yverry.
Khalfan yaririmbye iyitwa ‘Ibaruwa’ yakoranye na Yverry.

Queen Cha nawe yaririmbye 'Winner' aheruka gusohora.
Queen Cha nawe yaririmbye ‘Winner’ aheruka gusohora.

Young Grace yabaririmbiye Whisiky ya Papa.
Young Grace yabaririmbiye Whisiky ya Papa.

Uyu we yakataga umuziki.
Uyu we yakataga umuziki.

Tizzo, umwe bagize itsinda rya Active.
Tizzo, umwe bagize itsinda rya Active.

Queen Cha nawe ari kwerekana ko ataje gukina muri iri rushanwa.
Queen Cha nawe ari kwerekana ko ataje gukina muri iri rushanwa.

Olivis nawe aririmba muri Active.
Olivis nawe aririmba muri Active.

Jay C ngo ntiyemeranya n'abavuga ko injyana ya Hip Hop yazimye.
Jay C ngo ntiyemeranya n’abavuga ko injyana ya Hip Hop yazimye.

Bruce Melodie uri mu bahabwa amahirwe ba mbere bo kwegukana iri rushanwa.
Bruce Melodie uri mu bahabwa amahirwe ba mbere bo kwegukana iri rushanwa.

Mico The Best nawe ntiyitwaye nabi imbere y'abafana be.
Mico The Best nawe ntiyitwaye nabi imbere y’abafana be.

MC Buryohe niwe wayoboye igitaramo.
MC Buryohe niwe wayoboye igitaramo.

Khalfan nawe ngo injyana ya Hip Hop azayigwa inyuma ashimisha abayikunda.
Khalfan nawe ngo injyana ya Hip Hop azayigwa inyuma ashimisha abayikunda.

I Kabuga abaturage bari benshi.
I Kabuga abaturage bari benshi.

Christopher ari mu bakunzwe cyane muri iri rushanwa.
Christopher ari mu bakunzwe cyane muri iri rushanwa.

Derek wo muri Active niwe uyobora iri tsinda mu miririmbire.
Derek wo muri Active niwe uyobora iri tsinda mu miririmbire.

Christopher ati "nyamuneka mumpeshe irushanwa."
Christopher ati “nyamuneka mumpeshe irushanwa.”

Uncle Austin nawe aje muri iri rushanwa bwa mbere.
Uncle Austin nawe aje muri iri rushanwa bwa mbere.

Amaboko y'abafana yari mu bicu.
Amaboko y’abafana yari mu bicu.

Active nibo baririmbye bwa nyuma.
Active nibo baririmbye bwa nyuma.

Abanyonzi nabo bari baparitse amagare baje kureba abahanzi bakunda.
Abanyonzi nabo bari baparitse amagare baje kureba abahanzi bakunda.

Amafoto: MUGUNGA Evode
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish