Digiqole ad

Kim Jong-un yageze Singapore n'indege ya Air China

 Kim Jong-un yageze Singapore n'indege ya Air China

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un yageze muri Singapore kuri iki cyumweru, iminsi ibiri mbere y’uko ikiganiro kizamuhuza na Perezida USA Donald Trump. Yagiye n’indege ya ‘Air China’ kubera impamvu z’umutekano we.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Singapore Vivian Balakrishnan yakira Perezida Kim Jong-un
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore Vivian Balakrishnan yakira Perezida Kim Jong-un

Kim Jong-un yageze ku kibuga k’indege cy’ahitwa ‘Changi’ kuri iki cyumweru yakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore Vivian Balakrishnan. Umutekano wakajijwe cyane kubera uruzinduko.
Kim Jong-un wita cyane ku mutekano we, mbere yo kujya muri Singapore yabanje kohereza indege za Korea ya ruguru byari byitezwe ko arizo aribugendemo, gusa ntiyagendamo. Ahubwo yaje gufata indege ya “Air China” yo mu bwoko bwa ‘Boeing 747’ ahaguruka Pyongyang indege imeze nk’iyerekeje mu Bushinwa ariko mu gihe iri mu kirere ihindura inzira imanuka Singapore.
Perezida Trump nawe yavuye mu nama ya ‘G7’ yari arimo muri Canda, avuga ko ayiye mu butumwa bw’amahoro. Bikaba bivugwa ko nawe aza kugera muri Singapore ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.
Guhura kwa Trump na Kim Jong-un ni inama y’amateka ku bihugu byangana, dore ko kuva intambara ya Korea yaciyemo Korea ibice bibiri yarangira, abyobozi ba Korea ya Ruguru na USA bari batarahura na rimwe.
Byitezwe ko Trump na Kim bazaganira ku kurimbura intwaro kirimbuzi za Korea, ariko America nayo ikagabanya ibihano bibangamiye ubukungu n’imibereho y’abanya Korea ya ruguru.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Hasigaye kagame na nkurunziza
    Kagame na kikwete
    Kagame na kabila
    Kagame na Museveni noneho tukareba Ko azamuha ukuboko

    • Ariko nkawe kweli…. ushaka kwerekana se ko Kagame ariwe kibazo? Ikibazo ahubwo dore ni abantu nkawe muhora muhembera amatiku. Tubwire nk’ikintu Kagame akeneye kuganira na Kikwete! Ni umuyobozi w’ikihe gihugu?

  • Kim azibeshye arekure intwaro za kirimbuzi maze arebe ibyo abanyamerika bamukorera. Wagira ngo bari bibagirwa ababo barenga ibihumbi 54 baguye mu ntambara ya Koreya? Niba atazi inzika bagira, azakore urugendo muri Libya arebe uko bayigenje bakuraho Khadafi. Umunsi azibeshya ngo yahanye amahoro nabo, nibwo bazamurangiza. Le baiser de la mort!! Isomere inkuru nk’iyi: https://www.cbsnews.com/news/how-many-americans-died-in-korea/

  • Ndasubiza wowe witwa MACHIAVEL.Menya ko tugize imana,Amerika yakumvikana na N.Korea.Kubera ko barwanye byabyara Intambara ya 3 y’isi.Amerika iteye N.Korea,Russia na China byayitabara.Menya ko Russia isigaye ikomeye kurusha Amerika mu bya gisirikare.Iyo ntambara ibaye,isi yose yashira kubera ko noneho bakoresha Atomic Bombs.Amahirwe tugira,nuko imana ibacungira hafi.Vuba aha,izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana (Matayo 26:52),hamwe n’abakora ibyo imana itubuza.Hazarokoka gusa abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).Niyo Armageddon ivugwa muli Bible.

  • Machiavel, burya iyo igihugu cyakoze intwaro nka ziriya missile kandi wumvishe ko bahagariste bamaze no gukora iya hydrogen kiba cyagiye mu bihugu bitapfa guterwa kubera impamvu nyinshi, ntabwo rero nubwo USA bafite ingufu zikomeye ari abasazi kuko bibeshye muri kiriya gice bahahurira nuruva gusenya erega Kim ni Russian na China akorera bagirango asaze USA ayiteshe agaciro kandi babigezeho ubu noneho hagezweho diplomacy. By the way muri analyses nyinshi hariya nta nyungu America ihafite zibangamiwe na Korea kandi irwanye intambara yabahenda kandi ntabyo kwiba babona nka peterori cg kugurisha intwaro, cyane ko China itanabemerera, erega USA yataye ibara ubu hari byinshi itapfa kwishoramo ntanubwo yabishobora yonyine, yego irakomeye ariko mu ntambara zabo bareba inyungu nibyo bzayungukmo hariya rero bahomba bimwe biteye ubwoba

Comments are closed.

en_USEnglish