Digiqole ad

Yanga yanditse isaba kuva mu irushanwa rya CECAFA Kagame CUP

 Yanga yanditse isaba kuva mu irushanwa rya CECAFA Kagame CUP

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryatangaje ko ryakiriye urwandiko rw’ikipe ya Yanga African rusaba kuyemerera kuvanwa mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup ategerejwe kuba tariki 29 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2018.

Yanga Africa umukino umwe mu irushanwa rya Confederation Cup yarawutsinzwe muri Algeria undi inganya na Rayon Sport

Umukozi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, Clifford Ndimbo, yavuze ko bakiriye urwandiko rwa Yanga African rusobanura ko iyi kipe yifuza kuruhutsa abakinnyi bayo.
Yanga African ivuga ko ishaka kuruhutsa abakinnyi bayo kugira ngo bakomeze kwitegura imikino y’igikombe k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF Confederation Cup).
Ikipe ya Yanga Africa muri iri rushanwa rya CAF Confederation CUP ifitanye umukino ukomeye n’ikipe ya Gor Mahia FC muri Kenya tariki ya 18 Nyakanga 2018.
Mu rwandiko iyi kipe yatanze muri TFF isaba kutitabira CECAFA Kagame Cup ivuga ko yasanze byaba ari byiza kurutaho guha abakinnyi bayo ikiruhuko igakomeza kwitegura iriya mikino iri ku rwego rwa Africa.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bavamo se Rayons bahanye mu itsinda rimwe ikagumamo?

Comments are closed.

en_USEnglish