U Rwanda rwizihije bwa mbere umunsi mpuzamahanga w’ishyingura nyandiko
Guhera muri 2007, buri taliki 09, Kamena Isi yizihiza umunsi wagenewe kuzirikana akamaro ko kubika inyandiko zaranze amateka y’ibihugu. U Rwanda narwo rufatanyije n’amahanga kwizihiza uyu munsi binyuze mu kwereka abanyamakuru umutungo ndangamateka ubitswe mu kigo cy’igihugu cy’ishyinguranyandiko kuri mu Karere ka Kicukiro ahitwa Rwandex.
Marie Claude Uwineza yabwiye Umuseke ko mu kigo ayoboye bafite inyandiko zitandukanye zirimo amateka ya Politike y’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoloni, n’izo mu gihe cya Repubulika ya Mbere niya Kabiri.
Ati: “Inyandiko dufite zirimo za raporo z’ibikorwa byakorwaga n’abayobozi bazoherereza ba ‘administrateurs’, amategeko yakorwaga muri icyo gihe,imibereho y’abaturage uko yari iteye, harimo kandi inyandiko zahererakanywaga bita ‘correspondances’ n’izindi zitandukanye.”
Uyu muyobozi w’agateganyo w’iki kigo avuga ko bafite inyandiko zo mu bwoko bubiri.
Hari izanditswe zifatika(physical documents) n’izidafatika bita(soft documents) zibitse kuri za mudasobwa.
Abanyarwanda bose bemerewe kuza kuzisoma k’ubuntu ariko abanyamahanga bo babanza kwandika babisaba bakabyemererwa.
Ibitabo n’inyandiko biri muri kiriya kigo bibitse mu bice bibiri bitandukanye, kimwe kirimo ibitabo bisanzwe bivuga ku mateka y’u Rwanda ariko hari n’ikindi gice kirimo inyandiko za kera(archives).
Rosalie Ndejuru weretse abanyamakuru uko inyandiko zishyuwe yavuze ko nta muntu numwe wemererwa kwinjira mu cyumba kirimo archives uretse abakozi ba RALSA gusa.
Ngo ushatse kugira icyo asoma muri izi archives, agishakira kuri midasobwa akagisomerayo.
Ibi ngo ni ukugira ngo ziriya nyandiko zitazangizwa n’uko abantu bazikoraho kandi n’ubundi zisanzwe zishaje.
Ndejuru yavuze ko bafite impungenge z’uko ziriya nyandiko zishobora gushya haramutse babaye inkongi y’umuriro waba ukututse kuri station ya essence baturanye.
Ku rundi ruhande ariko ashima ko hari indi nyubako Leta iri kubaka Kakiru bazimukiramo bityo inyandiko zikazagira umutekano.
Icyumba kibitse archives kirimo amakarito arenga ibihumbi 30 kandi imwe ibitsemo inyandiko zirenze imwe. Ugenekereje ngo inyandiko ziri muri ariya makarito zigera kuri 5,050,000. Inyandiko zibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga zirenga ibihumbi 47.
Uwineza yabwiye Umuseke ko kubera intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi hari inyandiko nyinshi zahiye izindi zirangirika ariko izo babonye ngo bazazirinda ko zangirika zizagirire akamaro Abanyarwanda muri rusange n’intiti by’umwihariko.
Yasabye Abanyarwanda kujya basura ikigo kirimo inyandiko z’amateka yabo bakayamenya kandi bakayandikaho.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW