Digiqole ad

Nyirasafari ntazongera kwikanga ko inzu ye imugwira…Abagiraneza bamusaniye

 Nyirasafari ntazongera kwikanga ko inzu ye imugwira…Abagiraneza bamusaniye

Ntarama – Nyirasafari Olive umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera yari amaze igihe kinini aba mu nzu y’igisate ariko ubu arashima abamutuje aheza ngo iyo umuyaga wazaga yararaga ahagaze kuko yabaga abona amabati na yo agiye kuguruka.

Abagize ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ni bo bamusaniye iyi nzu

Uyu mugore yubakiwe muri 2009 n’ubundi n’abaterankunga ariko inzu ayijyamo ituzuye kuko umushinga wabubakiraga warangiye itaruzura neza, ariko kuri uyu wa gatanu yashyikirijwe inzu ye isannye ntazongera kurara ahagaze.
Yagize ati “Ndashima Imana ko iyi nzu nyibonye kuko inzu yari yarashize ari imyobo gusa, igikuta kimwe cyaracitsemo kabiri, mbega ntabwo nari nkiryama ngo nsinzire koko numvaga isaha n’isaha izangwaho.”
Nyirasafari ngo akimara kumenyeshwa ko hari abagiraneza bazaza kumusanira inzu yashimye Imana yakoreye muri abo bantu bagatekereza ko hari abababaye.
Yagize ati “Usibye no  kubaheka ngo mbashyire mu mugongo, narishimye, usibye kujya mu nzu ngashima Imana ngira nti “Shimwa wa Mana we warakoze, icyubahiro ni icyawe”.”
Gishoma Jean De Dieu umuyobozi w’ishyirahamwe  ry’abafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda  no gutwara ibinyabiziga ari bo basaniye Nyirasafari Olive inzu yavuze ko gukora igikorwa nk’iki baba bagira ngo bereke uwarokotse Jenoside ko atari wenyine afite abamutekereza buri munsi.
Yagize ati “Kuba twatuza ahantu heza umukecuru nk’uriya wapfakaye akanabura abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri twe ni ikintu gikomeye kuko ntabwo tuba tuje ngo tumwubakire gusa, tunamuremera ikizere cy’ejo hazaza ngo ajye ahora yumva ko atari wenyine, afite abamuzirikana bityo bitume adaheranwa n’agahinda yatewe no kubura abe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama Mukantwali Bertrude yavuze ko ibikorwa nk’ibi babifata nk’igikorwa cy’ubumuntu, cy’urukundo ngo iyo abantu bafashije uwarokotse Jenoside mu gihe cyo kwibuka usanga hari imbaraga byongereye uwo basuye, ngo hari ishusho bimwereka nk’uwaba adafite umwana cyangwa se umugabo cyangwa se utaragize uwe asigarana.
Yagize ati “Nibura iyo shusho yo kumva ko hari abandi bamukunda barimo abashobora kuba abavandimwe be, inshuti ze bimwongerera kumva ko ari mu muryango w’abantu bamukunze kandi akabona ko abo adafite nk’uwababyaye abafite kuko igihugu kibafite.”
Yavuze ko mu murenge wabo bagifitemo inzu nyinshi zishaje zigiye zifite ibibazo byinshi zigikeneye gusanwa.
Abagize ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda basuye urwibutso rwa Ntarama basobanurirwa uburyo inzirakarengane zihashyinguye zishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyo gufasha abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi ngo ni ngarukamwaka muri iri shyirahamwe, umuntu bafashije bakomeza kumukurikirana bakamenya imibereho ye ya buri munsi.
Inzu yari asanzwe abamo ngo yari imuhangayikishije

Nyirasafari Oliva ngo kuba agaiye gutura ahantu heza abona ari igitangaza cy’Imana

Bamwijeje ko bazakomeza kumuba hafi

Abagize ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda basuye urwibutso rwa Ntarama

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyi nayo mu myaka 5 bazasubireyo kuko izongera kuba hafi kumugwaho.

Comments are closed.

en_USEnglish