Digiqole ad

Ciney ngo kurushinga ntibizamubuza gukora umuziki kuko umugabo we awukunda

 Ciney ngo kurushinga ntibizamubuza gukora umuziki kuko umugabo we awukunda

Uwimana Aïsha uzwi nka Ciney muri muzika nyarwanda avuga ko kuba yarubatse bitamubuza gukora umuziki nk’uko bisanzwe kuko umugabo we awukunda ndetse akaba amushyikigira mu bikorwa byawo.

Ciney ngo umugabo akunda umuziki aranamushyigikira
Ciney ngo umugabo akunda umuziki aranamushyigikira

Uyu muraperikazi wari umaze imyaka itatu adashyira hanze indirimbo, ubu akaba azanye iyitwa Mr Lover, avuga ko yagiye azitirwa na byinshi birimo iby’imibereho n’amasomo ye.
Ati “Nari mfite amasomo ataranyoroheye ndetse n’akazi ka full time…Nyuma gato ariko nagiye mpura n’izindi mbogamizi ku buryo igihe nari nihaye cyarenze.”
Uyu muhanzikazi aherutse kurushinga n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana, bakoze ubukwe muri Nyakanga umwaka ushize wa 2017.
Gusa ngo mu mbogamizi yagize mu bya muzika ntiharimo urugo cyangwa kubibuzwa n’umugabo we.
Ati “Mfite umugabo ukunda music kANDI unshyigikira urumva ko tutananirwa.”
Ciney usigaye ari Umunyamakuru kuri imwe muri Radio zikorera hano mu Rwanda, avuga ko inshingano ze nubwo ari nyinshi ariko abasha kuzihuza no kuzuzuza bityo ko zitazaburizamo umuziki kuko awukora awukunze.
Ati “I love music kandi nkora music kuko hari icyo mba ncaka gusangira n’abantu, iyo ukora ibyo ukunda ntabwo ubona ko uvunika kdi burya nta kintu cyoroha mu buzima.”
Asaba abakunda ibihangano bye gukomeza kumuba inyuma kuko abaha agaciro gakomeye mu buzima bwe. Ati “Abafana banjye ni imfura cyane ndanabakunda cyane.”
Ngo nyuma y’iyi Mr Lover ashyize hanze, afite byinshi abahishiye kandi bizabanyura, akabasaba kuba bakiriye iyi mpano abahaye.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ndagukunda nkwifurije kubaka uri umwari uzi gushishoza ciney

  • Umu Ex wange yaragukundaga cyane atuma nange nkunda ukuririmba cyane dore mwanasaga bikaze. Iyo wasohoraga indirimbo twarakeshaga, tu repeatinga bugacya. Reka mwoherereze link, mwibutse akahise.

Comments are closed.

en_USEnglish