Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasohoye raporo y’igihe gito ku bijyannye n’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeje mu Isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu rya 2015 (Universal Periodic Review2015), Leta ngo ntiyasinya amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira kubura kw’abantu. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu […]Irambuye
Kuri iki gicamunsi abagize Komite y’Abadepite iginzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bumvaga ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Karere ka Nyagatare, umugenzuzi w’imikoreshereze y’Imari muri aka karere witwa Mwumvaneza Emmanuel yasabwe gusohoka kuko ngo yasubiza mu buryo Abadepite basanze burimo agasuzuguro. Nyuma y’uko asohotse ibiganiro byakomeje hagati y’abagize itsinda ry’Akarere ka Nyagatare n’abagize […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere Police ya Tanzania zatangiye iperereza ku kibazo cy’umugore wabyariye kuri imwe muri station za Polisi nyuma y’uko ahafatiwe n’ibise bakamwangira ko ajya kubyarira ku bitaro. AFP ivuga ko abapolisi babiri bambitse amapingu umugore witwa Amina Raphael Mbunda w’imyaka 26 wari utwite bakamujyana kuri station ya Police yagerayo agashaka kubyara ariko bakabimwangira. […]Irambuye
*Ni umushinga wa Miliyari 1, hamaze kwishyurwa miliyoni 880 Frw Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) uyu munsi kisobanuye ku bibazo by’imikoreshereze idahwitse y’imari ya Leta, abayobozi b’iki kigo babwiye PAC ko umushinga w’inyubako ya maternite wadindiye kubera rwiyemezamirimo watsindiye kuyubaka adashoboye. Abadepite bagize iyi komisiyo bahise batera utwatsi iki gisobanuro bavuga ko ari urwitwazo ahubwo amakosa […]Irambuye
*Bahembwa gusa iyo hari icyo babonye Nyuma y’imyaka hafi 20 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiye gukorwa mu kajagari aho abacukura bahembwa ari uko babonye amabuye bigatuma hari nk’umara amezi atandatu adakoze ku mfaranga, abafite ibirombe bicukurwamo bemeye gushyiriraho umushahara fatizo abacukuzi babo. Ntezimana Ethienne, ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuva mu 2005, avuga ko kuva mu […]Irambuye
Muri Koperative y’abahinzi borozi ba Makera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga batangiye igikorwa cyo gutubura igihingwa cy’ibigori, gusa ngo babangamiwe n’umuhanda banyuzamo umusaruro udakoze neza. Mu kiganiro n’Umuseke, Umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi borozi ba Makera Viateur Nsengumuremyi avuga ko imbuto y’ibigori bari basanganywe yatuburirwaga mu gihugu cya Zambia. Mu gihembwe k’ihinga gishize […]Irambuye
Umunyarwandakazi Sandrine Murorunkwere uherutse kumurika imideri muri Festival yiswe ‘Afrika Karibik’ yaberaga i Starnberg mu Budage, avuga ko imideri ikorerwa mu Rwanda ikunzwe cyane muri kiriya gihugu asanzwe anakoreramo uyu mwuga wo gucuruza imideri. Iyi festival yabaye kuva ku wa 7-10 Kamena 2018, yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa birimo Kenya, Tanzania, Uganda, […]Irambuye
Amajyepfo – Nyanza. Ni ikimenyetso gikomeye cyo gushimira aho Bimenyimana yashakanye na Nishyirimbere wamuhishe ari umukobwa nawe akiri umusore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo nta nyiturano yindi yari amufitiye uretse kumuha urukundo. Mu muhango wo kwibuka mu murenge wa Cyabakamyi bibukaga abishwe muri Jenoside cyane cyane benshi bajugunywe mu mugezi wa Mwogo, Bimenyimana […]Irambuye
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashinge mu kagari ka Kamutora mu murenge wa Rushaki yishwe n’abantu bataramenyekana bakoresheje amabuye n’ibyuma. Umurambo we wabonetse saa kumi n’imwe z’igitondo uyu munsi hafi y’iwe. Yitwa Leandre Mugarukire, umurambo we basanze wakomerekejwe n’amabuye ku mutwe wanajombaguwe ibyuma nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Rushaki yabibwiye Umuseke. Asaba Gahima Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye
Eric Mucyo umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya ‘3 Hills’ yasohoye indirimbo nshya yise ‘Umwari’ ituje kandi ibyinitse izanezeza abari mu rukundo. Eric Mucyo wakoze indirimbo nka ‘i Bwiza i wacu’, ‘Ni yeye’ n’izindi yakoze ari kumwe na ‘3 Hills’ nka ‘Vimba Vimba’, yongeye gukora mu nganzo ahanika ijwi rye ryiza asohora iyo yise ‘Umwari’. […]Irambuye