Muri MINEACOM hari abahembwaga 839 000 kandi baragombaga 312 000 Frw
*Ngo bahawe na ‘Contract’ y’imyaka itatu kandi akazi karakozwe imyaka 2
Ejo ku wa Gatanu abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubucurizi n’inganda (MINICOM) n’abo mu cyahoze ari Minisiteri y’Ubucuruzi, Ingana n’ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (MINEACOM) bitabye PAC babazwa amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta arimo ibyerekeye abakozi baamaze imyaka itatu bahembwa ibihumbi 839 Frw kandi baragombaga kujya bahembwa ibihumbi 310 Frw.
Byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta muri Raporo ya 2017 igaragaza ko abakozi batandatu bo muri iriya Ministeri bahembwaga umushahara w’umurengera ndetse bagahabwa amasezerano y’imyaka itatu kandi akazi karakozwe imyaka ibiri gusa.
Abadepite bagize PAC bavuze ko mu yahoze ari MINEACOM hari amakosa akabije yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri raporo ye ya 2017.
Depite Niyonsenga Theodomire yavuze ko amakosa nk’ayo yakozwe mu gushyira mu bikorwa imishinga igera kuri itatu irimo uwo kubaka amasoko ya kijyambere yegereye imipaka (Cross Border market) ya Rubavu, irya Musanze n’irya Karongi.
Uwo mushinga witwaga ‘Enhanced integrated framework’ wari ufite umuterankunga, wari wasuzumwe n’inama y’abaminisitiri yanemeje uko abakozi bazawukoramo bagomba gucungwa.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umukozi umwe atagomba kurenza umushahara w’ibihumbi 312 Frw, ngo kereka mu gihe Minisiteri y’abakozi ba leta yari kuba yabitangiye uburenganzira.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ngo yatunguwe no gusanga ariya mabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yararenzweho yasanze hari abakozi batandatu bahembwaga 812 000 Frw ndetse barahawe n’amasezerano y’imyaka itatu mu gihe umushinga wari kumara imyaka ibiri gusa.
Depite Niyonsenga Theodomiri avuga ko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yagiye kubivumbura, leta imaze kuhahombera akayabo, by’umwihariko ariya mafaranga bishyuwe badakora.
Yagize ati “Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yarabiteranyije abona ari akabakaba miliyoni 38 frw yari amaze kugenda ataragombaga kugenda.”
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Sebera Michel wanenzwe n’abadepite ba PAC kuza kwitaba atabanje kubona amakuru ahagije ku bibazo ashinzwe, yavuze ko iki kibazo kimaze kugaragara ayo masezerano bahise bayahagarika.
Abayahembwe nta kosa bafite…
Uwitonze Jean Louis wari umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi muri MINEACOM ari na we wanditse ayo masezerano y’akazi agasinywaho n’uwari umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM, yavuze ko bajya kuzamura iyo mishahara bandikiye Minisiteri y’abakozi ba leta ariko ntiyabasubiza.
Abadepite bahise bamutwama bavuga ko bagize agasuzuguro kuko ngo n’ubundi bayandikiye baramaze gusinyira abo bakozi ayo masezerano na yo yarenze ku mabwiriza kuko yari ariho umwaka bagombaga guhembwa badakora.
Depite Nkusi yagize ati “Mwaranditse ntibabasubiza ariko muranga murabikora, ibyo ni byo bita agasuzuguro “allogance” kumva y’uko ushobora gusaba utegeka.”
Depite Kankera Marie Jose mu gihe batari basubizwa bagombaga gukurikiza ayo mabwiriza, nyuma baza kwemerewa bakabaha bya birarane babagombaga.
Yagize ati “Urumva ko mwandikiye MIFOTRA mutangira kubishyira mu bikorwa batarabasubiza. Iyo baza kubasubiza babangira ayo mafaranga ni inde wari kuyagarura?”
Abadepite bavuga ko atari ibyo gusa kuko ngo hari n’undi mukozi washatswe mu wundi mushinga atamewe n’amategeko yari araho, ngo umuterankunga w’umushinga aramwanga ariko akomeza guhembwa asaga miliyoni 12 Frw.
Basabye ko uwahaye abo bakozi ayo masezerano ari we ugomba gukurikiranwa kuko abakozi bayahawe nta kosa babashinjwa.
Depite Niyonsenga Theodomire yagize ati “Umukozi uramukurikirana se ni we ufite ikibazo cyangwa ikibazo gifite uwamuhaye amasezerano, Ku masezerano yabo harimo 839 000 frw aho kugira ngo mushyiremo 312 000 Frw. Uwamuhaye amasezerano niwe ufite ikibazo, umukozi we nta kibazo afite.”
Aba badepite kandi banenze iyahoze ari MINEACOM na MINICOM y’ubu ko ayo masoko yakozwe nta nyigo ihamye yabanje gukorwa y’uburyo azakoreshwa.
Cyane cyane ko bavuga ko ayo masoko ubu yamaze kuzura ariko nta bantu baragaragaraza ko bashaka kuzayakoreramo. Ngo bigaragaza ko ibyashowe mu kuyubaka bishobora kutazagaruzwa vuba.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ubugome bwabo cyane uwitwa Chantal wari umunyamabanga wihariye wa kanimba ntibuzabure kubagaruka uko ibihe biha ibindi. Sha iminsi irareshya ntisa
Hagowe mwalimu uhembwa 42,000 abandi se!!!
Nizere ko batagiye kubigereka kuri uriya musaza Kanimba ndumva PS na bariya ba DG ari bo bacunze iyo dosiye.
Iriya PAC ndabona Ntako itagize. Ni nk’aho batubwiye bati: mujye mwishimira ko muyobowe neza muzi ko ba rusahuzi igihugu bamaze kukigira ayo ifundi igira ibivuzo.
Njye nsanga nta gitangaje kirimo! Muti gute?! Ejobundi RDB yatanze isoko ryo kwamamaza u Rwanda ku myenda y’abakinnyi ba Arsenal. Mwe badepite ntimwahamagaje uwo muri RDB ngo mubaze uko iryo soko ryatanzwe. None abo muhimbiyeho n’abakoze ibintu cyera byanarangiye. Erega nta munyarwanda numwe utabona ko ibyo murimo gukora ari nka theatre! Bizarangira ntanumwe ubiryojwe. Uko niko iuri
Ndumiwe aba bagabo ko bakuramo agatubutse wana ibaze umuntu umwe harimo ikinyuranyo cya 500,000 Rwf ku kwezi kuyo yagombaga guhembwa wakiuba nabantu batandatu hakabamo ikinyuranyo cya 3 millions ku kwezi. Bisobanuye ko Leta yahombaga millions eshatu kukwezi mugihe cyimyaka ibiri angana na 3 Millions *24=72 millions. Wakongeraho umwaka wagatatu bahembwe badakora bikaba 812,000 Rwf*12*6=58,464,000 Rwf . Igihombo cyose hamwe akaba 130,464,000 Rwf ku umushinga umwe gusa . Genda Rwanda burya urakize ndemeye ubuse ko ndeba bamwe baburara abandi banyereza arenga millions ijana na mirongo itatu ni amahoro?
Hhhh mbega calcul y”igihombo! Umenya nawe warihebye wangu.
Ari mu burezi bene uriya babanza kumunnyoraguza ubundi bakamwirukana nk’umukozi WO my rugo! Naho Citoyen reka gutangazwa n’abihebye! Wasanga ari umwe muri bagenzi banyu mwiganye amwe bamwe Uzi bahembwa 134.000fr nibo numva aribo bahora bakurikiranye amakuru ava muri PAC bataramenya ko uwariye ari nawe ugomba gukomeza kurya! By the way nange ndi we . On be grossit pas au hazard!!!!
Ni impamvu ki bavuye kuri 312k bakagera kuri 839k? Ese koko ku isoko ry’umurimo abakozi bashakaga (with required experience) bashoboraga kubabona kuri 312k? Ese niba ari yego kuki bafashe abahenze, niba ari “oya” ubwo ikosa ntiriri kubavuze ko 312k zihagije kuri bene uwo mukozi kandi bidashoboka?
Ese kuki Mifotra yo yandikiwe ntisubize, ubu gusubiza ibaruwa nabyo bigiye kujya bisaba ubunararibonye ku buryo bidindiza imishinga? Gusubiza bavuga “Yego” cg “Oya” nabyo bigiye kujya bikenera inkunga z’amahanga wa mugani?
Njye simpakana ko bene aba bayobozi harimo abanyereza kuko ukurikije ibyo bahita batunga Vs imishahara babona: ntibihura akenshi; ariko njye mbona kimwe mu bikwiye kurebwaho ari uko hari igihe amakosa ashingira ku nyigo mbi zidashobora kubahirizwa mu ishyirwa mu bikorwa.
Ku bijyanye na contracts zimara igihe kirenze imishinga byo ni ukuzareba impamvu ki imishinga itajya irangirira igihe yateganyirijwe akaba ariho mukosora! Naho ubundi se niba bisanzwe bizwi ko buri mushinga wa Leta wa 2 years ku mpapuro umara at least 4years muri reality ni gute batakoroherwa no gukora ikosa ryo guha abakozi 3yrs??
Nk’uko habaho audit yo kureba uko umutungo ukoreshwa hakwiye no kubaho external examiners bareba technical part y’ama projects comme ca amakosa ari technique nayo akagabanywa kuki buri kosa rihenda igihugu mu ma frw n’igihe(frw also), nibitaba ibyo tuzahora muri uru kugeza Yesu agarutse!
hhh iyaba basomaga iyi msg.ni ukuri gusa!! kwiga nabi imishinga.icyo mukeneye kurusha ibindi ni ugushaka inzobere mu iyigwa ry imishinga.birakenewe pee
True
Ariko ibi baba bumva ko bidushimisha ! Ese aba badepite bashinzwe gutumiza inzego no kuzibaza uko zakotesheje umutungo cyangwa bagakwiye kugenzura uko uwo mutungo urimo gukoreshwa! Niba se bategereza rapport y’umugenzuzi mukuru cyangwa bakava mu biro ari uko byacitse bamaze iki! Twebwe ahubwo nk’abaturage dukwiye kubaza aba biyita ijisho rya rubanda impamvu ibyacu bicungwa nabi .
Ibaze kuba umuntu araho arimo kwiyibira nyuma y’umwaka ngo twasanze waribye isobanure! Abagarura ayo bibye se ni bangahe? Iyi komisiyo ikwiye guhindura imikorere muyindi mandat bareba uburyo bajya bakurikirana kugihe , abajura bakajya bagaragara bataranyereza amafaranga menshi.
@Citoyen Ntabwo ari ukwiheba gusa wangu urebye imisoro umuntu aba atanga buri kwezi barangiza akanasesagurwa gusa na inkunga yagateje imbere abaturage ikanyuzwa mumifuka yabantu mbarwa birababaje wange @Kabano iyaba basomaga comments yawe byaba byiza nibyiza ko hirwa imishinga neza mbere yo kuyitangira gusa ntiwirengagize ko sometimes bashobora kuzamura imishahara munyungu zabo bwite arinabyo byabaye murino Case.
Iyo bavuze ko akoreshwa nabi hari abahagarara ku mutambiko w’urusenge nka RUSAKE bakabika ari inkokokazi!
Nyamara wakurikirana ugasanga rwose amasoko n’amafaranga by’igihugu nyaratanzwe mu buryo budakwiye. Iyi PAC uzumva muri 2020 batangira kwibaza impamvu ki hatanzwe isoko kuri Arsenal!
Ntibashobora kandi gutumiza uhagarariye RDB ngo asobanure imiterere y’iri soko kuko bazi neza ko atabyibwirije! Umufana mukuru niwe watanze isoko!
Ariko bababwira bati ibyumba by’amashuri n’umushahara wa mwalimu ntibihagije muti ibyo ntacyo twabikoraho.
Murashaka ba mukerarugendo nyamara ntabyo kubereka muratunganya. Icyo Pack ntiyakibaza uyu munsi. Izakibaza hashize imyaka 4!/amafaranga abayahawe barayamaze! Ngubwo ubutabazi bwihuse. Ikindi iri hamagaza ryanyu ntariha agaciro nuko ntawe uratabwa muri yombi cyangwa ngo akurikiranweho umutungo yononnye. Wapi. Si byiza pe
biragararagara ko hari abantu bandika ariko baramaze kwiyemerera uburenganzira bwo gukora ikintu runaka nonese ko mifotra yanze kubasubiza ubwo bakomezaga icyo gikorwa bazi ko bizagenda gute? nonese ko batakurikiranye ngo bamenye impamvu itabasubije ahubwo bagahita bashyira mu bikorwa ibyo bari baramaze kwitekerereza? hari ahantu henshi ayo makosa agenda agaragara , ugasanga hajemo no gutonesha nyamara ibyo bizana umwuka mubi mu bandi bakozi bikanatuma akazi gapfa.
Njye ntangazwa niyo twirirwa turirimba ngo tufite ubuyobozi bwiza nubuhe c benshi ari ibisambo byigufu nanumwe mukigo c hatabonekamo kunyereza umutungo ahubwo basi bajye bavuga ko dufute umuyobozi mwiza umwe gusa muri goverment @ pkagame abandi bo nibashaka nabo begure
Comments are closed.