Libya: Igisasu cyaturikiye mu kigo gitorezwamo abapolisi cyahitanye 65
Abantu 65 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu kigo gitorezwamo abapolisi cya Al-Jahfal kiri mu mujyi wa Zilten mu majyarugura y’igihugu cya Libya.
Umuntu ukorera muri aka gace yabwiye BBC ko muri iki kigo hari harimo abantu basaga 400 bahabwaga amasomo y’igipolisi.
Igisasu cyaturitse ngo cyari giteze mu ikamyo yari ivuye kuvoma amazi.
Igihugu cya Libya cyatangiyemo imvururu kuva mu 2011 ubwo leta yari iriho yayoborwaga na Col Moammar Gadhafi yahirikwaga. Amaze guhirikwa imvuru zarakomeje ariko ubu ho hiyongereyemo n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilam (Islamic State, IS).
Muri Libya haje akavuyo kugeza ubwo haba goverinoma ebyiri, imwe yemewe n’umuryango w’abibumbye n’indi itemewe.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima muri goverinoma yemewe na UN ikorera Tripoli, yatangaje ko abantu 65 aribo bamaze kumenyekana ko baguye muri icyo gitero ndetse n’abandi babarirwa hejuru ya 100 bakomeretse.
Gusa hari ibinyamakuru bikomeje gutangaza ko umubare w’abapfuye urenga.
Minisitiri w’Ubuzima kandi yahise atangaza ibihe bidasanzwe igihugu cyirimo, ahamagarira amavuriro yo mu yindi mijyi nka Tripoli na Misurata kwitegura kwakira inkomere.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko inkomere nyinshi zoherejwe mu murwa mukuru Tripoli, kubera ko ibitaro byo mu mujyi wa Zilten byari byuzuye inkomere.
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize goverinoma zishyamiranye muri iki gihugu zasinyanye amasezerano zihujwe na UN, amasezerano yo gushyiraho yateganyaga ko habaho guverinomwa imwe ihuriwemo n’impande zombi. Gusa aya masezerano ntabwo bigeze ashyirwa mu bikorwa.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
yoooo! ubu isi yahindutse yabuze amahoro mu bihugu bitandukanye nka Burundi, libya hamwe ni ibindi. tugomba gusenga dusaba imana ikadufasha hakagaruka amahoro kuko bimaze guhitana benshi. iyo umuntu abuze uwabo cyangwa inshuti zabo agira ibikomere ku mutima burigihe kubyihangana bikamuntanira.