Sudan: Perezida Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage
Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir yasabye imbabazi bwa mbere abaturage kubera intambara imaze imyaka ibiri ikaba yarayogoje igihugu.
Salva Kiir yavuze ko ari intambwe ya mbere itewe mu bumwe n’ubwiyunge n’ubutabera no kwemera ko ko intambara itari ngombwa yagize ingaruka zikomeye ku baturage ba Sudan y’Epfo.
Nibura abantu miliyoni 2,2 bavanywe mu byabo n’intambara yatangiye mu Ukuboza 2013 nyuma y’aho Perezida Kiir yari yirukanye Visi Perezida we Riek Machar amuziza gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Machar yahakanye ibyo birego, ahita ashinga umutwe w’inyeshyamba zashyamiranye bikomeye n’ingabo za Leta, mu ntambara yari ishingiye ku moko.
Mu nama rusange y’ishyaka SPLM, Salva Kiir yagize ati “Ni ingenzi cyane ku bumwe n’ubwiyunge… kugera ku bwumvikane busesuye n’ubumwe hagati yacu n’abaturanyi bacu.”
Yasabye ko abari muri iyo nama bayikoresha nk’akanya ko “gukira (ibikomere) kw’igihugu, kubabarirana, kuvuga ukuri n’ubwiyunge.”
Ntibyari byoroshye kubasha kuguhuza abarwana muri Sudan y’Epfo ngo bagere ku masezerano y’amahoro yo kurangiza intambara, ariko muri iki gihugu gishya hari intambwe yo gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zombi.
UM– USEKE.RW