Digiqole ad

S. Korea: Amerika yagurukije indege y’intambara B-52 yihimura kuri Korea ya Ruguru

 S. Korea: Amerika yagurukije indege y’intambara B-52 yihimura kuri Korea ya Ruguru

Indege y’Intambara nini ya Amerika B-52 yagurukijwe mu kirere kegereye urubibi na Korea ya Ruguru

Leta zunze ubumwe za Amerika zagurukije indege kabuhariwe y’intambara B-52 mu kirere cya Korea y’epfo mu rwego rwo kwerekana imbaraga nyuma y’aho Korea ya Ruguru itangaje ko ybonye intwaro ikomeye (Hydrogen Bomb).

Indege y'Intambara nini ya Amerika B-52 yagurukijwe mu kirere kegereye urubibi na Korea ya Ruguru
Indege y’Intambara nini ya Amerika B-52 yagurukijwe mu kirere kegereye urubibi na Korea ya Ruguru

Iyi ndege yo mu bwoko bwa B-52 yagurukiye mu kibuga cy’ikigo cya girisikare kiri hafi y’umupaka na Korea ya Ruguru.

Korea ya Ruguru yavuze ko yagerageje Hydrogen Bomb mu ntangiriro z’iki cyumweru, ariko inzobere zirinze kugira icyo zivuga kuri icyo gikorwa.

Umuyobozi w’ikirenga muri Korea ya Ruguru Kim Jong-un yavuze ko kugerageza Hydrogen Bomb byari mu rwego rwo kwikingira no gukumira intambara y’intwaro kirimbuzi (Nuclear War) n’igihugu cya Amerika.

Ikinyamakuru cya Leta muri Korea ya Ruguru cyasubiyemo amagambo ye, ati “Ni uburenganzira bw’ubusugire bw’igihu kandi ni igikorwa kinyuze mu mucyo kidakwiye kunengwa n’uwo ariwe wese.”

Nyuma y’aho Kirea ya Ruguru igerageje icyo gisasu, mukeba wayo Korea y’Epfo yahise isubukura ibikorwa byo kuvuza indangururamajwi zimanitse hafi y’umupaka w’ibihugu byombi zivuga nabi ubutegetsi bwa Kim Jong-un, na Korea ya Ruguru ivuza izindi nk’izo zisebya ubwa Korea y’Epfo.

Ibi bihugu byombi bisa n’ibiri mu ntamabara, nyuma y’aho ubushyamirane bwarangiye mu 1953 ibihugu bigasinyana amasezerano yo kuba bihagaritse intambara mu buryo butari burundu.

Amerika ni inshuti ya Korea y’Epfo, ivuga ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa B-52 yagurukijwe mu rwego rwo gusubiza ubushotoranyi bukorwa na Korea ya Ruguru.

Lt Gen Terrence O’Shaughnessy yatangaje ko Amerika yiteguye mu bushake bwo kurengera Korea y’Epfo.

Ubutegetsi bwa Amerika ngo bushobora kohereza ubwato bunini bugurukiraho indege mu karere Korea zombie ziherereyemo.

Korea ya Ruguru nta cyo iravuga kuri icyo gikorwa Amerika yakoze cyo kugurutsa indege y’intambara hafi y’urubibi rwayo.

Bizafata igihe mu kwemeza ko Korea ya Ruguru yagerageje Hydrogen Bomb, ariko bamwe mu nzobere bavuga ko ikintu cyaturikijwe na Korea ya Ruguru kitari gifite ubukana bwagera ku rwego rwa Hydrogen Bomb.

Iri geragezwa ry’iki gisasu ryarakaje cyane U Bushinwa busanzwe bucuditse na Korea ya Ruguru ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (UN), yavuze ko igiye gufata indi myanzuro ku butegetsi bwa Pyongyang.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahagorerwa ubwo nukwihangana tukahebera urwaje ntakundi

  • Ndabona ibi bishobora,kugira ingaruka ikomeye kumugabane, w’Asia ndetse n’Isi murirusange kuko igihugukimwe kibagifite Ikindi gihugu gikomeye kigishigikiye, bityo Korea zombie zirwanye Isi yise, yavukamo ikomeye cyane UN Niteshe nahubundi ntibyoroshye peeee!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish