Yemen: Iran irashinja Saudi Arabia kurasa Ambasade yayo i Sanaa
Iran yashinje Arabia Saudite (Saudi Arabia) ko indege zayo n’iz’ibihugu byishyize hamwe by’Abarabu, zarashe ambasade yayo mu murwa mukuru wa Yemen, Sanaa.
Ibinyamakuru bya Leta muri Iran byasubiye mu magambo y’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko bamwe mu bakozi ba Amabasade bakomerekeye muri icyo gitero cy’indege.
Abaturage bo mu mujyi wa Sanaa bavuze ko indege zarashe inshuro nyinshi kuri uyu wa kane tariki 7 Mutarama 2016 muri uwo mujyi, aho ibitero byari bigambiriye inyeshyamba z’aba Houthi.
Umuvugizi w’ingabo zishyize hamwe yatangaje ko ibitero byari bigambiriye gusenya intwaro zirasa misile z’inyeshyamba, kandi ngo inyeshyamba zakoreshaga inyubako zishaje za Ambasade mu kugaba ibitero.
Saudi Arabia iri mu ntambara y’amagambo hagati na Iran nyuma y’aho Umukuru w’Idini ya Islam ishami ry’aba Shia, Nimr al-Nimr, yiciwe muri Arabia Saudite igihugu kiganjemo aba Sunni, akaba yarishwe na Leta nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba.
Igihugu cya Arabia Saudite na cyo gishinja Iran gushyigikira inyeshyamba z’aba Houthis ziganjemo aba Shia zishaka guhirika ubutegetsi bwo muri Yemen.
Iran ihakana ibyo birego.
Ibi bihugu by’ibihanganjye mu gace k’Abarabu, byombi ntibicana uwaka aho Arabia Saudite ishyigikira abasilamu b’aba Sunnis mu gihe Iran yo ishyigikira aba Shia.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Allah abafashe be guterwa ngo nabo bitere.
Comments are closed.