Itsinda rigizwe n’abantu 33 bahorejwe na UN rigomba kugera i Bujumbura kuri uyu wa Kane kugira ngo rigerageze kureba uko ryahuza impande zishyamiranye. Umwanzuro wo kohereza iri tsinda wafashwe n’abagize akanama ka UN gashinzwe kugarura umutekano Isi ku italiki ya 12, Ugushyingo umwaka ushize. Muri uyu mwanzuro Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi kasabye […]Irambuye
Abantu bane bakekwaho kuba ibyihebe bishwe na Polisi ya Kenya ku gitero cyagabwe mu nzu yasaga n’iri ahantu hatuje mu mujyi wa Malindi, nk’uko Polisi yabitangaje. Muri aba bashishwe harimo umwe mu bari ku rutonde rw’abashakishwaga cyane na Kenya kubera iterabwoba. Abapolisi basanze muri iyo nzu intwaro zitandukanye, amasasu n’ikarita iriho uduce twari kuzagabwaho ibitero […]Irambuye
Umuryango w’Abibumbye (UN) n’indi miryango itanga imfashanyo irahamagararira amahanga gutanga imfashanyo ya miliyoni 885 z’Amadolari yo gufasha abantu basaga miliyoni 5 bugarijwe n’inzara ikabije muri Somalia. Muri abo abagera ku 310 000 ni abana bugarijwe n’ibibazo by’indwara ziterwa n’imirire mibi, kandi ngo mu gihe Isi itatabarira hafi aba bana ubuzima bwabo bwakomeza kujya mu kaga. […]Irambuye
Abanyepolitike muri Nigeria barashinjwa kuba baranyereje agera kuri miliyari 6,7 z’Amadorali ya Amerika mu myaka irindwi ishize nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru. Iri pinda ry’amafaranga ngo ryanyerejwe mu mutungo wa Leta n’abayobozi bakuru kuva ku rwego rw’aba Guverineri, Abaminisitiri, abacuruzi bakomeye bafite inganda, ndetse n’abafite amabanki. Uyu mutungo ngo wibwe hagati ya 2006 […]Irambuye
Intumwa z’Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi zitezwe mu gihugu cy’u Burundi muri iki cyumweru, zizotsa igitutu Leta ya Nkurunziza ngo yemere ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo imbere y’umuhuza mushya, nk’uko umwe muri izo ntumwa yabitangaje ku wa mbere. Jamal Benomar, Umudipolomate wa UN yatangaje ko ibiganiro bigomba kuba ntaho bibogamiye kandi bigomba kugira […]Irambuye
Nyuma y’uko abujijwe na Police ya Uganda gusura ibitaro n’ahandi hatandukanye hari ibikorwa bya Leta, atunguranye, Kizza Besigye umukandida wiyamamariza kuzayobora Uganda mu batavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni, yasuye ibiro bya Police biri ahitwa Bakatube asanga bakorera muri nyakatsi kandi bafite intebe z’urubazo, arumirwa! Uyu mugabo wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Museveni akaba […]Irambuye
Ingabo za Leta ya Kenya zatangije ibikorwa byo gushakisha no kubohoza abasirikare bafashwe mpiri ku wa gatanu mu gitero gikomeye cyagabwe na al-Shabab ku birindiro by’izo ngabo ahitwa el Ade, muri Somalia. Ingabo za Kenya ziri mu zigize umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union Amisom force) zagiye gufasha Leta ya Somalia kugarura […]Irambuye
Nibura abantu 27 bafite ubwenegihugu 18 butandukanye bamenyekanye ko bishwe mu gitero cy’Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Islamic State) muri hotel ku murwa mukuru wa Burkina Faso. Iki gitero cyagabwe kuri Hotel ikomeye cyane i Ouagadougou, Splendid Hotel, mu kabari no ku yindi hatel byegeranye n’iyo. Abantu bane mu byihebe byagabye icyo gitero, bishwe […]Irambuye
Mu mujyi wa El Ade uherereye mu majyepfo ya Somalia abarwanyi ba Al Shabab ngo babashije kwirukana ingabo za Africa yunze ubumwe za AMISOM mu birindiro byazo ndetse aba barwanyi bavuze ko mu mirwano bishe abasirikare 60 ba Kenya. Abatuye muri aka gace babwiye BBC ko Al Shabab yamaze kuzamura ibendera ryayo muri iki kigo […]Irambuye
Abacuruza ibiyobyabwenge ku isi, ndetse no mu Rwanda, bakomeza kwiga amayeri atandukanye, gusa abashinzwe kubacungira hafi nabi hari aho bakora akazi kabo neza bakaba maso. Aha muri Leta ya Texas,US, Police iherutse gufata abagemuraga urumogi baruzingiye muri karoti zitari zo. Abashinzwe umupaka kuri Leta ya Texas bafashe imodoka zikoreye Toni imwe y’urumogi rwavaga muri Mexique […]Irambuye