Kuva 2015 ingabo za Congo ngo zishe FDLR 140, zifata 323, naho 191 baritanga
DRCongo – Umuvigizi wa Opérations Sokola II yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo yatangaje ko kuva mu 2015 kugeza mu kwezi gushize kwa karindwi 2016 ingabo za Congo ngo zishe abarwanyi ba FDLR 140, zifata matekwa 323 naho abagera ku 191 bamanika mbunda bitanga ku ngabo za MONUSCO. Yariho atanga raporo y’ibyakozwe mu guhiga izi nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda n’indi mitwe irwanira mu bice bya Walikale Rutshuru, Masisi na Nyiragongo muri Kivu ya ruguru.
Capitaine Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa Sokola II avuga ko muri icyo gihe kandi abarwanyi b’indi mitwe irwanira muri Congo bagera ku 116 bishwe, 936 bagafatwa cyangwa bakamanika intwaro.
Abarwana n’iyi mitwe bavuga ko ibintu bigenda bimera neza kuko iyi mitwe igenda icibwa intege abaturage bakabona agahenge.
Mambo Kawaya umuyobozi wa sosiyete civile mu gace ka Nyiragongo avuga ko nubwo hari icyahindutse ariko ngo gushimuta abantu n’ibikorwa by’ubusahuzi n’ubundi bugizi bwa nabi biracyakorwa cyane n’abarwanyi ba FDLR, bityo kuri bon go Sokora II ntiragera ku nshingano zayo.
Kawaya asaba ko habaho ibitero birushijeho bya gisiriakare kuri iyo mitwe bigakorwa n’ingabo za FARDC kugira ngo iriya mitwe ihashywe burundu.
Tchiza Ntamenya Perezida wa Sosiyete civile muri Rutshuru we avuga ko umusaruro wa Sokora II ugaragara muri centre ya Rutshuru gusa, ko mu bice by’icyaro muri Rutshuru nta kigenda.
RadioOpapi
UM– USEKE.RW
1 Comment
nukubeshya a pooooo…… you seem to be missing FDLR ariko mwibagiwe ibihuha bya ba zayirwa