Digiqole ad

Magufuli ati “nta biribwa ntanga ku baturage bashonje kubera kudakora”

 Magufuli ati “nta biribwa ntanga ku baturage bashonje kubera kudakora”

Magufuli yasabye abaturage gukora cyane bakarwanya inzara

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yatangake ko Leta ye itazatanga imfashanyo y’ibiribwa ku buntu ku baturage bashonje ariko nta mpamvu zigaragara zabateye inzara, Magufuli yasabye abaturage gukora cyane bakeza imyaka ihagije.

Magufuli yasabye abaturage gukora cyane bakarwanya inzara
Magufuli yasabye abaturage gukora cyane bakarwanya inzara

Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, Magufuli yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Mkoani Tabora, mu nzira akaba aribwo yakiriwe n’abaturage benshi yerekeza Shinyanga, uruzinduko rwe akaba arukomereza mu Ntara ya Geita.

Magufuli yasabye abaturage be gukora cyane bagahinga bakeza umusaruro mwinshi kuko ngo Leta yo izita cyane mu gukemura ibibazo by’amazi, kubaka ibikorwa remezo, imihanda n’inzira za gari ya moshi, no gushaka imiti ihagije ku baturage no kwita cyane ku burezi.

Perezida Magufuli ubwo yari mu mujyi wa Isaka mu Ntra ya Shinyanga, yahakaniye abaturage ko Let nta mafaranga izagenera abaturage bibasiwe n’imyuzure igasenya inzu zabo, muri Werurwe 2015.

Yavuze ko Leta izita ku kibazo gikomeye cyane cyo gukemura ikibazo cy’amazi yabaye ingume muri uwo mujyi, uzanyurami inzira za gari ya moshi iva i Dar es Salaam igana mu Burundi n’u Rwanda.

Magufuli kandi yaganiriye n’abaturage bo mu byaro bya Segese na Bukoli abemerera ko umuhanda uva Kahama, ugaca Segese, ugakomeza Kakola kugera Geita ureshya na Km 146 uzakorwa neza ukajyamo kaburimbo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama 2016, Perezida Magufuli nibwo asoza uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu Ntara za Singida, Tabora, Shinyanga na Geita, ari kumwe n’umugore we.

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • no mu Rwanda numvire kuri magufuri

Comments are closed.

en_USEnglish