Digiqole ad

Idriss Deby ararahirira manda ya 5, i Ndjamena umuntu yishwe mu myigaragambyo

 Idriss Deby ararahirira manda ya 5, i Ndjamena umuntu yishwe mu myigaragambyo

Perezida Idriss Deby ararahira bwa gatanu mu myaka 26 ishize ayoboye Tchad

Idriss Deby Itno Perezida wa Tchad kuva mu 1990 kuri uyu wa mbere ararahirira mandat ya gatanu nk’umukuru w’igihugu mu mihango iri bubere muri Hotel nini mu mujyi wa Ndjamena. Ibintu ariko ntibyfashe neza hanze mu mujyi, abarwanya ubutegetsi bwe kuri iki cyumweru bigaragambije batatanywa na Police umuntu umwe araraswa arapfa nk’uko bivugwa na AFP.

Perezida Idriss Deby ararahira bwa gatanu mu myaka 26 ishize ayoboye Tchad
Perezida Idriss Deby ararahira bwa gatanu mu myaka 26 ishize ayoboye Tchad

AFP ivuga ko abayobozi 15 ba Africa barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda waraye ahageze, Joseph Kabila wa Congo nawe waharaye, Omar el-Béchir,  Alpha Condé wa Guinéen, Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali,  Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso,   Patrice Talon wa Benin,  Muhammadu Buhari wa Nigeria n’abandi bagera i Ndjamena kuri uyu wa mbere.

Mu bandi bashyitsi bahageze harimo Minisitiri w’ingabo z’ubufaransa Jean-Yves Le Drian.

Kuri iki cyumweru abigaragambya biraye mu mihanda ya Ndjamena bacagagura ibendera ry’ishyaka MPS riri ku butegetsi, Police yabahutsemo n’imyuka iryana mu maso irabatatanya ariko ngo ikoresha n’amasasu ya nyayo umuntu umwe araraswa arapfa nk’uko bivugwa na Saleh Kebzabo uyobora uruhande rutavuga rumwe na Leta.

Aba barwanya Leta ya Perezida Idriss Deby bahamagariye rubanda ko kuri uyu wa mbere bakora ikitwa “Ville Morte” bakaguma mu ngo zabo ntibajye mu mirimo cyangwa ngo bagire ikindi gikorwa bakora.

Idriss Deby yageze ku butegetsi akoresheje ingufu mu 1990 ahiritse Hissène Habré waregwaga ubwicanyi bukomeye ku bo mu bwoko bw’aba Hadjerai n’aba Zaghawa, ibyaha yahamijwe mukwa gatanu 2016 agakatirwa gufungwa burundu.

Deby wamusimbuye amaze gutorwa inshuro eshanu, iheruka ni iyo mu kwezi kwa kane 2016 aho yagize amajwi 60% agakurikirwa na Saleh Kebzabo utavuga rumwe nawe wagize 12,7%.

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish