Umuyobozi mukuru wa Police muri Uganda, Gen Kale Kayihura aramagana ibihuha byavuzwe ko yitegura kuzasimbura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’Umukuru w’igihugu. Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda, ifite umutwe ugira uti ‘Sinshaka kuba Perezida-Kayihura’, uyu muyobozi mukuru w’igipolisi cya Uganda atera utwatsi ibiherutse kuvugwa ko ashobora kuzasimbura Museveni ku mwanya wa […]Irambuye
Muri Congo Kinshasa, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta Lambert Mende yavuze ko kubera uburyo itangazamakuru mpuzamahanga rikora ibyo AbanyeCongo badashaka guhera tariki 12 Ukuboza 2016 nta gitangazamakuru mpuzamahanga kizongera gukora kidakorana mu buryo butaziguye n’igitangazamakuru cy’imbere mu gihugu. Mu nama yari yatumiwemo itangazamakuru, Lambert Mende yanenze cyane uburyo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Intebe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Augustin Matata Ponyo yagejeje ibarawa yo kwegura imbere ya Perezida Joseph Kabila we kimw en’abagize Guverinoma. Akimara kugirana ibiganiro na Perezida Kabila, yatangarije abanyamakuru ko “Yeguye kugira ngo yubahirize ibiteganywa n’amasezerano yise ‘Accord global’.” Yashakaga kuvuga amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Perezida Joseph […]Irambuye
Visi Perezida wa mbere mu Burundi, Gaston Sindimwo ku wa gatandatu ubwo yari mu nama y’ishyaka rya Uprona (abareye umuyoboke), ni bwo yatangaje amagambo akomeye ku Bubiligi no ku batavuga rumwe na Leta ya Pierre Nkurunziza. Mu ijambo yabwiye Abadasigana ( abayoboke ba Uprona), yavuze amagambo akomeye ku Bubiligi. Ati “Abakoloni b’Ababiligi bazanye amoko Hutu […]Irambuye
Igisirikare cya Uganda kiranyomoza ko uwahoze ari umuyobozi w’abarwanyi ba M23, Col Sultani Makenga yaba yasubiye muri Congo nk’uko byavuzwe mu mpera z’icyumweru dusoje, kikavuga ko akiri mu gihugu cya Uganda yahungiyemo ndetse ko n’abarwanyi be bose baherereye mu gice cy’Uburengerazuba bw’iki gihugu. Mu mpera z’icyumweru dusoje, muri Repubulika Iharanira Semokarasi ya Congo, hari amakuru […]Irambuye
Ingabo za Congo ubu zirakeka ko Sultani Makenga ubu ngo yaba yagarutse ku butaka bwa Congo kuko aho yari yarahungiye mu nkambi yo gusubiza abahoze muri M23 mu gisiviri muri Uganda ubu bamubuze. Mu mujyi wa Bunagana hari y’umupaka wa Uganda aho bakeka ko yaba ari ejo humvikanye urusaku rw’amasasu. Julien Paluku Guverineri wa Kivu […]Irambuye
Mu bwoba bwo kwamburwa burundu umujyi wa Mosul yari imaze iminsi yarigaruriye, Islamic State Umutwe ugendera ku matwara akomeye ya Islam, yahannye yihanukiriye abo ikeka ko ari ba maneko baha amakuru igisirikare cya Iraq gitozwa n’ingabo za America. Umwe mu bo IS yita maneko yamubambye, umurwanyi wayo amurasa mu mutwe. Hari kandi undi mugabo baciye […]Irambuye
Update: Umugore wa Perezida John Magufuli yavuye mu bitaro. Itangazo ryo mu Biro bya Perezida muri Tanzania, riravuga ko Janet Magufuli yavuye mu bitaro bya Muhimbili mu mujyi wa Dar es Salaam. Iryo tangazo rivuga ko abaganga bafashe icyemezo cyo gusezerera umugore wa Perezida nyuma y’uko ubuzima bwe bwatoye mitende. Nk’uko iryo tangazo ribivuga, Janet […]Irambuye
Perezida Obama wa USA yatumiye Perezida watowe Donald Trump muri White House baraganira, ndetse Mme Melania Trump na Michelle Obama nabo babonaye. Nibwo bwa mbere Melania Trump yari ageze muri White House nubwo umugabo we we ahazi kuko yahinjiye mu 1987. Obama yavuze ko ikiganiro cye na Trump cyari kiza. Umuvugizi wa White House yavuze […]Irambuye
Hari ingaruka ziri kugaragara zikurikiye gutorwa kutavuzweho rumwe kwa Donald Trump, uretse imyigaragambyo mu mijyi imwe n’imwe yo muri US, ubu ngo bamwe mu baherwe bakomeye muri Leta ya California, batangaje ko bashaka ko isezera mu zigize USA Leta yabo ngo ikigenga ibyo batangiye kwita ‘Calexit’. California ni Leta igira abatorera abandi (electrola commission) benshi […]Irambuye