Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba akaba ari umwe mu barambye cyane ku butegetsi ndetse afatwa nk’umuyobozi wakomeye cyane yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko. Murumuna we yasigiye ubutegetsi, Raul Castro ni we watangaje urupfu rwe kuri televeiziyo y’igihugu. Fidel Castro yahiritse ubutegetsi mu 1959, atangiza impinduramatwara ishingiye ku Bukominisiti. Castro yahanganye cyane na America […]Irambuye
Radio Okapi ivuga ko abasangwabutaka bagabye igitero ahitwa Muswaki muri km 70 uturetse mu mujyi wa Kalemie, abarokotse ubu bwicanyi ni bo bemeza ibi, bakavuga ko ababikoze bakoresheje imyambi isize ubumara. Ubu bwicanyi bwabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho abo mu bwoko bw’aba Pygmées (Abasangwabutaka) bavugwaho bakoresheje imiheto n’imyambi bakirara mu baturage bakabarasa ndetse ngo […]Irambuye
Imiryango itari iya Leta iharaira Demokarasi muri Congo Kinshasa yatangije uburyo bushya yise ubugendera ku mahame ya Demokarasi bwo kotsa igitutu Perezida Joseph Kabila ngo arekure ubutegetsi. Perezida Joseph Kabila yagombaga kurangiza manda ya kabiri ari na yo ya nyuma yagenerwaga n’itegeko nshinga tariki ya 19 Ukuboza 2016, amataro y’uzamusimbura yari kuba tariki 27 Ugushyingo […]Irambuye
Abanyamategeko n’abarimu bahanganye bikomeye n’icyo bita ‘ikandamizwa’ (influence) bavuga ko bakorerwa n’abavuga Igifaransa, mu buzima bwabo bwa buri munsi mu gihe igihugu cyabo cyemera indimi ebyiri, Icyongereza n’Igifaransa. Ishyaka ritavuga rumw ena Leta ryitwa Social Democratic Front, riyobowe na John Fru Ndi rikaba rikomoka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ighugu, ryemeje ko abantu bane bamaze kugwa mu […]Irambuye
Nibura abasirikare batandatu ba Cameroon barimo umuyobozi wabo birakekwa ko bishwe n’inyeshyamba za Boko Haram zagabye igitero mu gace ka k’Amajyaruguru y’icyo gihugu. Bulama Ali, umuyobozi w’abaturage mu idini ya Islam mu gace ka Darak hafi y’ikiyaga cya Chad, yatangarije BBC ishami rya Hausa ko yabonye iyo mirambo nyuma y’igitero cya Boko Haram. Inyeshyamba za […]Irambuye
Umugabo witwa Eric Aniva, wamamaye cyane ku izina rya “Hyena” (Impyisi) muri Malawi kubera gusambanya abana b’abakobwa n’abagore yasabiwe gufungwa imyaka ibiri, akajya anakora imirimo y’agahato. Muri Nyakanga uyu mwaka Eric Aniva yemereye BBC ko amaze gusambanya abana b’abakobwa n’abapfakazi basaga 100. Mu gace Aniva atuyemo, hari umuco wo guhumanura abagore bapfushije abagabo basambana n’umwe […]Irambuye
Pasitori utera abayoboke be umuti wica udukoko “insecticide” mu bayoboke be ngo arabavura yamaganiwe kure. Ku rubuga rwe rwa Facebook, Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana, avuga ko umuti wica udukoko witwa ‘Doom’ ushobora gukiza abantu. Uruganda rwakoze uyu muti ariko ruburira abantu ko ‘Doom’ kuyitera mu bantu bifite ingaruka, naho Komisiyo ishinzwe iby’imyemerere muri Africa […]Irambuye
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe w’imyaka 92 muri week end yavuze noneho ku kuba yajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Gusa ati “ariko niba nanakijyamo nibareke nkijyemo neza.” Yabibwiraga abandi ba ‘sekombata’ hafi 400 baharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe hamwe na we bo ubu bari kuruhuka kubera izabukuru nk’uko bivugwa na Reuters. Mugabe yanenze bamwe mu baba mu […]Irambuye
Video yashyizwe kuri Internet na Al Shabab irerekana abarwanyi b’uyu mutwe bari mu myitozo ikomeye bitegura kuzagaba ibitero bikomeye ku yindi mijyi ya Somalia. Ibi ngo bizashoboka kuko ingabo za Ethiopia zayirindaga zamaze kwigendera bituma isigara iri yonyine nta kirengera. Abarwanyi ba Al Shabab bari barasubijwe inyuma n’ingabo za Ethiopia zifatanyije n’iz’Umuryango wa Afrika yunze […]Irambuye
Nibura abantu 91 bapfiriye mu mpanuka ya gariyamoshi yataye inzira mu Majyaruguru ya Leta ya Uttar Pradesh. Impanuka yakozwe na gariyamoshi ya Sosiyete Indore-Patna Express, ku isaha ya saa cyenda zo mu rukerera (03:00) kuri iki cyumweru hari saa (21:30 GMT) yabereye hafi y’umujyi wa Kanpur. Abatabaze babashije kwinjira mu byumba bya gariyamoshi bakuramo imirambo, […]Irambuye