*Minisitiri w’ingabo w’Ubudage ati “uru ni urucantege” *Minisitiri w’Ubutabera mu Budage ati “Isi ntirangiye ariko ibintu bizaba bisekeje” *Nkurunziza w’u Burundi ati “Intsinzi yawe ni intsinzi y’abanyamerika bose” * Museveni wa Uganda ati “Tuzakorana nk’uko nakoranye n’abamubanjirije” *Perezida Kagame yashimye gutsinda kwa Trump, n’uko USA izakomeza kubana neza n’u Rwanda Mu isi yose ikigezweho kurusha […]Irambuye
Donald Trump niwe torewe kuba Perezida wa 45 wa USA. Nyuma yo gutsindwa Hillary Clinton yahise ahamagara uwo bari bahanganye ashima ko amutsinze. Ni nyuma yo gutsinda mu buryo bwasaga n’ubutunguranye mukeba we Hillary Clinton wahabwaga amahirwe mbere. Trump yagejeje ku majwi 279 (mu gihe itsinzi isaba 270) y’abatora muri za Leta. Yatsinze muri Leta zigira […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8, Ugushyingo abatuye USA batangiye gutora uzabayobora mu myaka ine iri imbere. Amatora ari hagati ya Donald Trump wo mu ba Republicans na Hillary Clinton wo mu ba Democrates. Nubwo bigoye kwemeza uko amateka ya USA azagenda mu myaka ine iri imbera, ariko hari ibintu icyenda umuntu yavuga ko […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo muri Amerika bazaba baramukiye mu matora, Korea ya Ruguru yo ngo izahita igerageza missile yayo y’ubumara. Mu buryo bwo gukangaranya Amerika n’umuyobozi mushya uzatorwa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Yonhap muri Korea y’epfo. Ingabo za Amerika n’iza Korea y’Epfo ziryamiye amajanja mu mwigimbakirwa wa Korea biteguye cyane kubera amakuru y’uko Korea ya […]Irambuye
Mu gihe igihugu cyari mu mpagarara mu 2015, mu Burundi nibwo havuye zahabu nyinshi yagiye gucururizwa i Dubai. Leta yo yameza ko icyo gihe yacuruje ibiro 411 bya zahabu ariko abakoze igenzura bakavuga ko ari toni eshatu zirenga. Nyinshi ngo ni zahabu iva muri Congo bagura n’inyeshyamba nka FDLR n’ingabo za Congo ubwazo nk’uko bivugwa na […]Irambuye
Mu itangazo rifatwa nk’irije ku munota wa nyuma, umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri USA (FBI) James Comey ryavuze kuri iki cyumweru ko babona bidakwiye gukurikirana umukandida w’Abademocrates Hillary Clinton kubera e mails bari baherutse kubona bakekamo ibyaha. Mu ibaruwa yandikiwe abanyamategeko, James Comey yavuze ko FBI isubiye mwanzuro yari yarabonye mu kwa karindwi gushize wemeza ko […]Irambuye
South Carolina – Umugabo witwa Todd Kohlhepp, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa umukobwa yari yazirikishije iminyururu ‘nk’imbwa’ mu isambu ye iri muri Leta ya South Carolina, uyu mugabo yemereye abagenzacyaha ko yishe abantu barindwi. Kohlhepp yabwiye Polisi ku wa gatandatu ko hari abandi bantu bane yishe mu 2003. Uyu mugabo kandi yeretse Polisi ahantu […]Irambuye
Igisirikare cya Nigeria kiratangaza ko cyagaruje umwe mu bakobwa basaga 270 bashimuswe na Boko Haram muri 2014. Uyu mukobwa wasanzwe mu ishyamba, bamusanganye umwana w’amezi 10. Mu kwezi gushize, abasirikare ba Nigeria bari bashije gutabara abandi bakobwa 20 muri aba bashimuswe n’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu, ubakuye aho bigaga ku […]Irambuye
Mu mateka yanditse y’isi kuri uyu wa gatanu nibwo abantu benshi cyane bongeye guhurira ahantu hamwe ku kintu kimwe, ni mu mujyiwa Chicago muri USA aho abafana ba Baseball bishimiraga intsinzi yo kwegukana igikombe ku ikipe yahoo Chicago Cubs, nicyo cya mbere yegukanye mu myaka 108 ishize. Abafana ba Cubs bari uruvunganzoka, abana bateruwe ku […]Irambuye
Umunyamategeko uhagarariye imiryango y’abaguye mu mvururu zabaye mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko we na bagenzi be bunganira iyi miryango bashyikirire Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kugira ngo bahabwe ubutabera bw’ababo baburiye ubuzima bwabo muri iyi midugararo yadutse muri Mata 2015. Muri Mata, I Hague, aho uru rukiko rukorera, rwatangaje ko rutangiye isuzuma ry’ibanze nyuma y’aho […]Irambuye