Digiqole ad

California ngo ishobora kuva mu zigize US kubera gutorwa kwa Trump

 California ngo ishobora kuva mu zigize US kubera gutorwa kwa Trump

“Calexit” ni intero iri kwikirizwa cyane muri California

Hari ingaruka ziri kugaragara zikurikiye gutorwa kutavuzweho rumwe kwa Donald  Trump, uretse imyigaragambyo mu mijyi imwe n’imwe yo muri US, ubu ngo bamwe mu baherwe bakomeye muri Leta ya California, batangaje ko bashaka ko isezera mu zigize USA Leta yabo ngo ikigenga ibyo batangiye kwita ‘Calexit’.

"Calexit" ni intero iri kwikirizwa cyane muri California
“Calexit” ni intero iri kwikirizwa cyane muri California

California ni Leta igira abatorera abandi (electrola commission) benshi kurusha izindi muri USA, ariko imenyereweho gutora cyane no gushyigikira ishyaka ry’Abademocrates.

Umwe mu baherwe bafite business ahari inganda zikomeye mu ikoranabuhanga hitwa Silicon Valley  yasabye abategetsi ba California kuva muri United States of America kuko ngo yihagije kandi itifuza kuzayoborwa na Donald Trump.

Uyu  Shervin Pishevar uyobora ikigo kitwa Hyperloop One yagejeje ku bategetsi ba California umushinga wa paji 25 ugaragaza ukuntu bava muri USA bakaba igihugu kigenga kandi gikize bihagije.

Yavuze ko Califonia niva muri USA iyoborwa na Trump izakomeza gutera imbere kurushaho kuko ubu yahita iba igihugu cya gatandatu gikize ku Isi.

Uyu muherwe yabwiye CNBC ko azatanga amafaranga yose asabwa kugira ngo California ibe igihugu kigenga kitari muri Leta Donald Trump azaba abereye Perezida.

Califonia niyo Leta ya mbere itanga amafaranga menshi mu yagize ingengo y’imari ya USA.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF kemeza ko Califonia ifite umusaruro mbumbe wa Tiriyari $2.496.

California niyo Leta ituwe cyane kuko ituwe n’abantu miliyoni 38.8 nk’uko imibare yo muri 2014 ibyerekana.

Pishevar yavuze igitekerezo no ku munsi w'amatora, anasubiza uwari amubajije niba akunda Amerika
Pishevar yavuze igitekerezo no ku munsi w’amatora, anasubiza uwari amubajije niba akunda Amerika

Ibiro bishinzwe ibarura muri USA bivuga ko iriya Leta ariyo irimo abaturage benshi bo mu moko ane akomeye muri USA.

Pishevar aherutse kwerekana ishusho n’amabara yumva byazajya mu ibendera rya Leta ya California. Mu ibendera ngo haba harimo inyamaswa y’idubu.

Forbes iherutse kwandika ko Pishevar ari umukire wa 86 ku Isi. Si uyu muherwe gusa ushaka ko California iva muri USA kuko hari abandi nka Cheezburger  washinzei ikitwa  Ben Huh Design, Inc. Hari kandi undi ihagarariye ikigo Phat witwa David Morin.

Kuva Trump yatangazwa ko ariwe utsinze amatora abaturage bo muri Leta ya California nibo bagaragaje bwa mbere kutabyishimira hakurikiraho abo muri Leta za Vermont, Oregon na Washington nazo zatoye cyane Clinton.

Undi muherwe wo muri California witwa Jason Calacanis yavuze ko California ariyo izakurikira u Bwongereza nayo ikivana muri USA.

Ibi ariko bizasaba ko USA ihindura itegeko nshinga. Mu myaka 227 rimaze rivuguwe inshuro 17 mu buryo ubwo aribwo bwose.

BIteganywa ko muri 2019 hazaba Kamarampaka yo kureba icyo abaturage bavuga ku kuguma muri USA kwa California cyangwa bakavamo.

Itegeko nshinga rya USA riteganya gusa uko Leta runaka yakwinjiramo ariko ntirigaragaza uko ibishatse yavamo.

Kugira ngo rihindurwe ngo biragoye cyane kuko bisaba ko bibiri bya gatatu bya za Leta zindi ziri muri US zibyemeza.

Forbes ivuga ko California ari iya 6 muri Leta zikize
Forbes ivuga ko California ari iya 6 muri Leta zikize
Shervin Pishevar ni umuherwe wavukiye muri Iran ariko ufite ubwenegihugu bwa USA washakiye imari muri USA ahereye ku gutwara Taxi Voiture biza kumuhira
Shervin Pishevar ni umuherwe wavukiye muri Iran ariko ufite ubwenegihugu bwa USA washakiye imari muri USA ahereye ku gutwara Taxi Voiture biza kumuhira

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
 

3 Comments

  • Iherezo rya USA rirageze ngo isenyuke !

  • Uwudashaka gutegekwa avamo ntangorane

    • UYU AFISE AMAMUKO MURI ASIE ARASHUKA ABANDI MUMUREKE .

Comments are closed.

en_USEnglish