Digiqole ad

IS yabambye ‘maneko’, umujura imuca akaboko, umutinganyi imuhanura mu nzu

 IS yabambye ‘maneko’, umujura imuca akaboko, umutinganyi imuhanura mu nzu

Umwe mu bagabo bishwe babambwe ku musaraba

Mu bwoba bwo kwamburwa burundu umujyi wa Mosul yari imaze iminsi yarigaruriye, Islamic State Umutwe ugendera ku matwara akomeye ya Islam, yahannye yihanukiriye abo ikeka ko ari ba maneko baha amakuru igisirikare cya Iraq gitozwa n’ingabo za America.

Umwe mu bagabo bishwe babambwe ku musaraba
Umwe mu bagabo bishwe babambwe ku musaraba

Umwe mu bo IS yita maneko yamubambye, umurwanyi wayo amurasa mu mutwe. Hari kandi undi mugabo baciye ikiganza bamushinja ubujura, naho umugabo wavugwagaho ubutinganyi ajugunywa hasi y’igorofa rirerire.

Nk’uko yakunze kubikora mu bihe byashize, IS ikorera ibikorwa nka biriya ahantu yateranyirije abantu benshi mu rwego rwo kubaha gasopo.

Amafoto yatangajwe n’uyu mutwe aherekejwe n’inyandiko igira iti: “Tuba dushyira mu bikorwa itegeko ry’Imana kugira ngo Allah Ukomeye akomeze aganze.”

Ibi bikorwa byabereye ahitwa al-Jazirah mu Majyaruguru ya Mosul, muri Iraq.

Mu minsi mike ishize abarwanyi ba IS bivugwa ko bicishije abantu bagera kuri 30 umiriro w’amashanyarazi bashinjwa ko batanga amakuru y’ubutasi ku ngabo za Iraq.

Urubuga rwa Daily Mail rwanditse ko abakuru b’abarwanyi ba IS basaba abarwanyi babo kumvisha abaturage kwifatanya na bo muri uru rugamba bagahashya ingabo za Iraq zigerageza kubambura umujyi.

IS itumiza abantu benshi kugira ngo bahabwe isomo ryo kutazahirahira bayigamabanira
IS itumiza abantu benshi kugira ngo bahabwe isomo ryo kutazahirahira bayigamabanira

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • abagome

  • Hari nabana babanyarwanda biciwe kuri training wing.

  • Ndabemeye,
    Maneko we aba abizi ko na fatwa
    Nta mikino. Ahubwo uwo mujura
    Bamurenganyije kandi nabo biba
    Lisansi ya Iraq $ Syria. Abatinganyi
    Uwaboherereza n’ab’inaha, wenda iyo
    Mico yasubira iyo yavuye.

    • Icyo nicyo gitekerezo cyawe kweli cyo kuvugira kuri website?
      ikiosore naho urafunzwe karabaye

  • amategeko abamenshi ayayo nidange ariko

  • Ndabemera ntamikino bagira,noneseko naho badahamba.
    aho kuza hano iwacu murwanda kubibera hanze,afathali wakwigira muri IS cg ukambara igisasu bikagira inzira.
    iyo urihano bakugerekaho ibyaha bidasaza no kwanga ubuyobozi buriho numukuru wigihugu.
    aho

  • Ndagaswi

  • Aho kuba mu rwanda naba muri IS kuko ho umenya igihe uzapfira naho mu rwanda bakugerekera ibitabaho ngo ingengabitekerezo utabumbuye n’umunwa, ngo waremye umutwe urwanya leta utagira itsinda na rimwe ubamo, ngo watutse president kandi wararezwe neza. Urugo rubi rurutwa na gereza.

Comments are closed.

en_USEnglish