Digiqole ad

DRC: Minisitiri w’Intebe Matata Ponyo na Guverinoma ye beguye

 DRC: Minisitiri w’Intebe Matata Ponyo na Guverinoma ye beguye

Augustin Matata Ponyo wari Minisitiri w’Intebe kuva muri 2012 yeguye na Guverinoma ye

Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Intebe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Augustin Matata Ponyo yagejeje ibarawa yo kwegura imbere ya Perezida Joseph Kabila we kimw en’abagize Guverinoma.

Augustin Matata Ponyo wari Minisitiri w'Intebe kuva muri 2012 yeguye na Guverinoma ye
Augustin Matata Ponyo wari Minisitiri w’Intebe kuva muri 2012 yeguye na Guverinoma ye

Akimara kugirana ibiganiro na Perezida Kabila, yatangarije abanyamakuru ko “Yeguye kugira ngo yubahirize ibiteganywa n’amasezerano yise ‘Accord global’.”

Yashakaga kuvuga amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Perezida Joseph Kabila, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, akaba ateganya ko Minisitiri w’Intebe agomba kuva mu ishyaka ritavuga rumwe n’iri ku butegetsi.

Ayo masezerano ategannya ko Minisitiri w’Intebe wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta agomba gushyiraho Guverinoma ihuriweho na bose.

Augustin Matata Ponyo yari Minisitiri w’Imari mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe muri Mata 2012.

 

Ni nde ugiye kuba Minisitiri w’Intebe?

Hagendewe ku masezerano yasinywe mu kwezi gushize, ateganya ko nyuma y’iminsi 21 asinywe, Perezida Joseph Kabila ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ishyaka rye.

Mu bahabwa amahirwe, Vital Kamerhe ashobora kuba ari we ugirwa Minisitiri w’Intebe ahanini bitewe n’uruhare uyu muyobozi w’ishyaka UNC, yagize mu biganiro by’igihugu byahuje Kabila n’abo batavuga rumwe.

Azarias Ruberwa na we wigeze kuba Visi Perezida ari mu bahabwa amahirwe yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, muri Guverinoma y’Inzibacyuho izageza Perezida Kabila Joseph mu 2018 ar na bwo amatora y’uzamusimbura azaba nk’uko bikubiye mu masezerano yagiranye n’abadashaka ko yiyamamariza manda ya gatatu.

Hon Sen. Florentin Mokonda Bonza, ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo na we ashobora kugirwa Minisitiri w’Intebe. Uyu mugabo ni inshuti ya Perezida wa Sena, Léon Kengo wa Dondo. Yabaye Minisitiri n’Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida, Marechal Mobutu Seseseko, ashobora gutorerwa ubuhanga bwe.

Léon Kengo wa Dondo na we ubwe ashobora kugirwa Minisitiri w’Intebe, bitewe n’ubunararibonye afite. Ni umunyamategeko, inshuro nyinshi yabaye Ambasaderi ndetse aba na Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Mobutu.

RFI

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibya DRC bihora bisekeje

  • C’est la politique mureke kabila akiyobore nava ku ntebe muzangaye

Comments are closed.

en_USEnglish