Abaturage ba Gambia batangiye amatora benshi babona ko akomeye cyane, Umunyemari Adama Barrow ahanganye na Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi. Leta yafashe icyemezo cyo kuba ikuyeho umuyoboro wa Internet ndetse n’imirongo ya telefoni ihamagara hanze y’igihugu, kandi ibuza imyigaragambyo mbere y’amatora cyangwa nyuma yayo. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yose yiyunze n’umukandida Adama […]Irambuye
Canada yatangaje ko izatera inkunga amatora yo muri Congo Kinshasa ingana na miliyoni 3.5 z’Amadorali ya America. Ambasaderi wa Canada muri Congo Kinshasa yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yahuraga n’umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Nangaa. Amb Ginette Martin yagize ati “Twateye inkunga igokorwa cy’amatoro azaba muri Congo Kinshasa, twabiganiriye na na komisiyo y’amatora, […]Irambuye
Ivu ry’umurambo wa Fidel Castro uyu munsi mu gitondo rirahaguruka mu murwa mukuru Havana mu rugendo rurerure rw’icyubahiro rijye gushyingurwa ahitwa Santiago de Cuba aho amasasu ya mbere yarasiwe atangiza urugamba rwamuhaye intsinzi mu 1958. Castro wayoboye Cuba imyaka 50 kugeza mu 2008 yapfuye kuwa gatandatu afite imyaka 90, igihugu cyahise gitangaza icyunamo cy’iminsi icyenda. […]Irambuye
Byemejwe n’umugabo we Barack wasubije ku byahwihwiswaga ko hari igihe umugore we yaziyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika. Obama yavuze ko bitazabaho na rimwe. Kuva tariki 08 Ugushyingo Donald Trump yatsinda Hillary Clinton abanyamerika ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bashobora gushyigikira Michelle mu gihe yakwiyamamaza nk’umuDemocrate mu 2020. Obama ariko yabwiye igitangazamakuru kitwa […]Irambuye
Tanzania yabaye igihugu kinjiye muri gahunda yo guhabwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu ku nkunga ya America. Ambasaderi w’agateganyo wa America muri Tanzania, Virginia Blaser ni we watangije iyo gahunda ku mugaragaro. Yavuze ko iyo gahunda izagera ku bantu ibihumbi 800 igamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ka […]Irambuye
Ikipe y’umupira w’amaguru muri Brazil, Chapecoense FC yari iri mu ndege yakoze impanuka yari ibajyanye muri Colombia gukina umukino ubanza wa Copa Sudamerica. Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere saa 22.15, mu gace ka La Union ho muri Colombia habereye impanuka y’indege yari itwaye abantu 81, barimo abagenzi 72, n’abakozi icyenda (9) bayo. Muri […]Irambuye
Willy Nyamitwe Umujyanama akaba n’Umuvugizi wa Pierre Nkurunziza yarusimbutse aho yatezwe n’abashakaga kumwica ubwo yaravuye ku kazi yerekera iwe ahitwa Kajaga mu murwa mukuru Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kuya 28/11/2016. Amakuru aturuka i Bujumbura aremeza ko Willy Nyamitwe yakomeretse akaba yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro. BBC ivuga ko umwe mu bamurinda yahasize […]Irambuye
Perezida wa Gambia Yahya Jammeh kuri uyu wa mbere yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza kugera kuwa kane mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Perezida Fidel Castro witabye Imana ku wagatanu w’icyumweru gishize afite imyaka 90. Minisitiri ushinzwe amakuru muri Gambia yatangaje ko iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose byo kwiyamamaza kwa Perezida Yahya Jammeh cyafashwe […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Museveni wa Uganda arahura n’umwami wa Rwenzururu witwa Omusinga (umwami) Charles Wesley Mumbere baganire kucyakorwa ngo amahoro mu bwami bwe agaruke nyuma y’uko agabweho igitero n’ingabo UPDF zikica abamurinda 47. Mbere y’iki gitero cyabaye kuri iki cyumweru ngo Museveni ubwe yari yamuhamagaye amusaba kugabanya umubare w’ingabo zimurinda kuko ngo byagaragaraga nko […]Irambuye
Imirwano hagati ya Polisi y’igihugu cya Uganda n’inyeshyamba bivugwa ko ari iz’ubwami bwa Rwenzururu yatangiye mubyo kuwa gatanu imaze guhitana abantu bagera kuri 14, barimo n’abasivili. Amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru aravuga ko inyeshyamba ngo z’umwami wa Rwenzururu zateye ikicaro cya Polisi kiri ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, ari nako gace umwami […]Irambuye