Digiqole ad

Museveni arabonana n’umwami wa Rwenzururu ubu ufunze

 Museveni arabonana n’umwami wa Rwenzururu ubu ufunze

Omusinga Charles Mumbere yashatse kwigizaho ingabo n’amasasu ingabo za Leta ziramutera ubu we arafunze

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Museveni wa Uganda arahura n’umwami wa Rwenzururu witwa Omusinga (umwami) Charles Wesley Mumbere baganire kucyakorwa ngo amahoro mu bwami bwe agaruke nyuma y’uko agabweho igitero n’ingabo UPDF zikica abamurinda 47. Mbere y’iki gitero cyabaye kuri iki cyumweru ngo Museveni ubwe yari yamuhamagaye amusaba kugabanya umubare w’ingabo zimurinda kuko ngo byagaragaraga nko kwigira ikigomeke mu gihugu.

Perezida Museveni yemera abami b'ubwami runaka bakaba mu bwami bwabo ariko ntihagire ushaka kwigira umutegetsi w'igihugu
Perezida Museveni yemera abami b’ubwami runaka bakaba mu bwami bwabo ariko ntihagire ushaka kwigira umutegetsi w’igihugu

Hagati aho, Uganda Police Force yemeje ko mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru hagati yayo n’ingabo z’ibwami bwa Rwenzururu haguyemo ingabo z’ubu bwami 46 nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor.

Umuvugizi wa Police ya Uganda mu Burasirazuba witwa Mansur Suwed yavuze ko hari abandi barwanyi 139 bafashwe bafungirwa ku biro bya Police biri ahitwa Kasese Police Station.

Police ngo yasanze ibwami hari za bombe 16, ibyuma bwa gisirikare 42, ibyuma bisuzuma ibiturika bitatu, imbunda irasa kure bita SMG, pistol imwe n’amapaki abiri y’amasasu(magezines).

Ibwami kandi ngo bahasanze imihoro 47 na radio z’itumanaho rya gisirikare ebyiri.

Brig Peter Elwelu uvugira ingabo za UPDF zo 2nd Division avuga ko mbere yo kugaba igitero ibwami bari babanje kuburira umwami, basaba ingabo ze gushyira intwaro hasi ariko umwami Mumbere yanga kumvira ingabo z’igihugu.

Umwami wa Rwenzururu ngo yari yasabwe na Perezida Museveni kugabanya abamurinda bakaba icyenda ariko undi yanga kubyumva biba ngombwa ko Leta ikoresha ingufu za gisirikare.

Brig Elwelu avuga ko kwigomeka kw’ubwami bwa Rwenzururu bifatwa nk’igikorwa cy’ubutagondwa kandi ngo biriya ntibyakwihanganirwa kuko byahungabanya akarere kose.

Uyu musirikare mukuru avuga ko bazakomeza ibikorwa byabo bya gisirikare bagashyira hasi ubutegetsi bwa cyami bwa Rwenzururu.

Umwami Omusinga Mumbere yafashwe n’ingabo za UPDF zimufungira kuri Kasese Police Station nyuma yurizwa indege ajyanwa Kampala.

Ubu ari mu maboko y’umutwe witwa Special Investigations Unit nyuma akaza kubonana na President Museveni kuri uyu wa Mbere.

Omusinga Charles Mumbere yashatse kwigizaho ingabo n'amasasu ingabo za Leta ziramutera ubu we arafunze
Omusinga Charles Mumbere yashatse kwigizaho ingabo n’amasasu ingabo za Leta ziramutera ubu we arafunze

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

5 Comments

  • Bajye bubahiriza amategeko y’igihugu kandi ntibihe ububasha batagenewe na Leta

  • Uyu yakabaye arindwa na Police cyangwa UPDF bitabaye ibyo yazamura intugu akabakubita Coup d’Etat mugashwiragira, erega ntimugakinishe isi !

  • ahubwo se aba bami bahembwa amafranga ava ku ngengo y imari y igihugu cg ntibahembwa?

  • bishoboka ko atazi ijambo nkunda gukoresha rivugako ubutegetsi buri kumunwa wimbunda kuruta ubundi buryo bwose

  • Uhmmmm nonengo namwengo twimike umwami usimbura Kigeli!!!!! Muramenye Muramenye ntamwami dushaka twifitiyamahoro ntabibazo dushaka

Comments are closed.

en_USEnglish