Digiqole ad

Ivu rya Castro rirakora urugendo rw’iminsi itatu rijya gushyingurwa

 Ivu rya Castro rirakora urugendo rw’iminsi itatu rijya gushyingurwa

Fidel Castro umwe mu bantu isi izahora yibuka ku bw’ubutwari

Ivu ry’umurambo wa Fidel Castro uyu munsi mu gitondo rirahaguruka mu murwa mukuru Havana mu rugendo rurerure rw’icyubahiro rijye gushyingurwa ahitwa Santiago de Cuba aho amasasu ya mbere yarasiwe atangiza urugamba rwamuhaye intsinzi mu 1958.

Fidel Castro umwe mu bantu isi izahora yibuka ku bw'ubutwari
Fidel Castro wapfuye afite imyaka 90, ni umwe mu bantu isi izahora yibuka

Castro wayoboye Cuba imyaka 50 kugeza mu 2008 yapfuye kuwa gatandatu afite imyaka 90, igihugu cyahise gitangaza icyunamo cy’iminsi icyenda.

Akimara gupfa yahise atwikwa, ivu rye kuva uyu munsi rirakoreshwa urugendo rw’iminsi itatu rishagawe n’imodoka nyinshi cyane n’abantu benshi ku mihanda baritegereje ku rugendo rwa 900Km rugana aho yatangiriye ‘revolution’ irwanya Fulgencio Batista wari ushyigikiwe na USA.

Iri vu rye rizashyingurwa ku cyumweru mu gitondo aha muri Santiago de Cuba.

Kuwa kabiri nijoro abantu ibihumbi n’ibihumbi bo muri Cuba n’abandi baturutse henshi ku isi bateraniye kuri ‘Havana Revolution Square’ mu kimeze nk’imihango ya nyuma yo gusezerano ‘El Comandante’ nk’uko bivugwa na Reuters.

Hano, Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, inshuti ikomeye ya Cuba, yagize ati “Yarengeje gukora ibyo yagombaga gukora ku isi. Abantu bacye nibo baba buzuye, bazi ubwenge. Agiye nta umuhiga.”

Bitandukanye n’uko ubuzima buba bwifashe muri Cuba, mu gihugu ubu bahagaritse ibikorwa bya muzika biba biri buri hamwe ku mihanda, bahagarika amarushanwa y’imikino no gucuruza inzoga muri iyi minsi y’icyunamo.

Castro abantu benshi ku isi bamwemeraga, cyane muri America y’Epfo no muri Africa kubera guhagarara imbere ya Leta zunze ubumwe za Amerika banaturanye, gushyiraho uburezi kuri bose, koroshya ubuvuzi ku muturage no kohereza abaganga benshi ahanyuranye ku isi kuvurira ubuntu.

Gusa hari abamubonaga nk’umunyagitugu wishe ubukungu bwa Cuba kubera amatwara ya gikomunisti kandi ngo akima abanyaCuba ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. AbanyaCuba bagera kuri miliyoni ebyiri baba muri USA kuko ngo bahunze ubutegetsi bwe bubi.

Abantu ibihumbi byinshi bazaba bari ku nzira ya 900Km izanyuramo iri vu rya Castro kugera Santiago.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • muzadutandukanyirize amahame ya gi communiste na ya gi socialiste. muzaba mukoze

Comments are closed.

en_USEnglish