Digiqole ad

“Michelle nta na rimwe azaba umukandida wo kuyobora USA” – Obama

 “Michelle nta na rimwe azaba umukandida wo kuyobora USA” – Obama

Michelle ari mu bantu basigaye bakunzwe cyane muri USA

Byemejwe n’umugabo we Barack wasubije ku byahwihwiswaga ko hari igihe umugore we yaziyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika. Obama yavuze ko bitazabaho na rimwe.

Michelle ari mu bantu basigaye bakunzwe cyane muri USA
Michelle ari mu bantu basigaye bakunzwe cyane muri USA

Kuva tariki 08 Ugushyingo Donald Trump yatsinda Hillary Clinton abanyamerika ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bashobora gushyigikira Michelle mu gihe yakwiyamamaza nk’umuDemocrate mu 2020.

Obama ariko yabwiye igitangazamakuru kitwa Rolling Stone ati “Michelle ntazigera aba umukandida. Ni umuntu w’umuhanga mubo namenye bose. Ni umunyamerika ukunda igihugu bikomeye. Ariko, nk’uko mbivuze nseka, ni umuntu ugira igishyika ntabwo yajya muri politiki.”

Michelle Obama mu myaka micye ishize yarakunzwe cyane kubera amagambo ye yakoze ku mitima y’abanyamerika benshi.

Yagiye abazwa kenshi niba nawe yaca mu nzira nk’iya Hillary Clinton akabihakana.

Michelle azagira imyaka 53 tariki 20/01/2017 ubwo bazaba basohotse muri White House we n’umugabo n’abana. Obama we azaba agize 55.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish