Digiqole ad

Umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru yiciwe muri Malaysia

 Umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru yiciwe muri Malaysia

Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong-un, witwa Kim Jong-nam biravugwa ko yishwe arozwe mu murwa mukuru wa Malaysia, Kuala Lumpur n’abagore babiri bo muri Korea ya Ruguru bamusanze ku kibuga cy’indege nk’uko byemezwa n’abayobozi muri Korea y’Epfo.

Kim Jon-nam amakuru yemeza ko yishwe n’uburozi yahawe n’intasi zo muri Kore ya Ruguru

Mukuru wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un badasangiye nyina yiciwe muri Malaysia, nk’uko byemezwa n’Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Korea n’ibindi binyamakuru muri Korea y’Epfo ariko ntibivuga ababihaye amakuru.

Yonhap, yasubiye mu bitangazwa n’abayobozi muri Korea y’Epfo, bemeza ko Kim Jong-nam yishwe ku wa mbere mu gitondo muri Malaysia. Nta yandi makuru cyongeraho.

TV Chosun, yo ivuga ko Kim Jon-nam yarozwe n’abagore b’intasi bikekwa ko ari izo muri Korea ya Ruguru ubwo yari ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya  Kuala Lumpur.

Iki gitangazamakuru na cyo kivuga ko amakuru kiyakesha abantu batandukanye muri Leta ya Korea y’Epfo. Aya makuru nta rundi ruhande ruvuga ibindi ruragira icyo rubitangazaho.

Police muri Malaysia yatangarije Ibiro ntaramakuru Reuters, ko umuntu ukomoka muri Korean ya Ruguru yapfiriye mu nzira ajyanwa kwa muganga bamukuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga (Kuala Lumpur airport).

Police yatangaje ko ibyangombwa by’uwo mugabo bitigeze bisuzumwa.

Kim Jong-nam na Kim Jong-un bavukana kuri Se,  Kim Jong-il, wategetse Korea ya Ruguru akaza gupfa mu 2011, gusa aba bagabo bafite ba nyina batandukanye.

Mu 2001, Kim Jong-nam yafatiwe mu Buyapani agendera ku byangombwa by’inzira mpimbano, aho yatangaje ko yifuzaga gusura Umujyi wa Tokyo.

Uyu mugabo yari azwiho gukorera ingendo mu bihugu bya Hong Kong, Macau no mu Bushinwa.

Yavugaga ko atigeze agira inyota yo kuba yaba Perezida wa Korea ya Ruguru.

Yigeze gutangariza Asahi TV yo mu Buyapani mu 2010 ati  “Ku giti cyanjye sinshyigikiye ko ubutegetsi buzafatwa n’abo mu muryango wacu ku nshuro ya gatu.”

Icyo gihe se Kim Jong-il, yari ageze  mu zabukuru atarasimburwa n’umuhungu we Kim Jong-un.

Ati “Nifuza ko murumuna wanjye yazakora ibishoboka byose mu kugeza abatuye Korea ya Ruguru ku iterambere rirambye.”

al Jazeera

UM– USEKE.RW

en_USEnglish