DRCongo: Amatora ya Perezida ngo arahenze cyane bityo ntazaba uyu mwaka
Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari muri Congo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa kane ko igihugu kitazakoresha amatora y’umukuru w’igihugu uyu mwaka kuko kitaabona amafaranga ahagije yo kuyakoresha.
Imvururu z’uko Perezida Kabila yarangije manda ye mu mpera z’umwaka ushize ntave ku butegetsi zahosheje we n’abatavuga rumwe na we bumvikanye ko amatora agomba kuba mu mpera z’uyu mwaka, akaba ayobora inzibacyuho.
Pierre Kangudia Minisitiri w’ingengo y’imari muri Congo yatangaje ko igiciro cyo gutegura amatora ari miliyari 1,8 y’amadorari y’Amerika aya akaba ari menshi cyane ngo igihugu kitayabona ubu bityo amatora atakorwa uyu mwaka nk’uko bivugwa na Reuters.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjaga Perezida Joseph Kabila gutinza amatora agamije kuguma ku butegetsi.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Abanyagitugu baragwira kweli.Azagurishe ibyo yasahuye byose maze turebeko bitavamo amatora.
N’umwaka utaha amatora azaba ahenze cyane, bazongere bayimure, bityo bityo. Kabila avumbuye uburyo bushya bwo kuramba ku butegetsi.
Bakoze ikosa rikomeye ryo kumwemerera kugumaho, iyi turufu nirangira azateraho iy’imitwe yitwaje intwaro, ubundi Congo intambara yiyongere, coe ça nta gihugu cyajya mu matora kiri mu ntambara. Vive Kabila!
Comments are closed.