Mu kiganiro yahaye televiziyo y’igihugu cya Iran, Minisitiri w’ingabo zaho Gen Hossein Dehghan yavuze ko igisirikare cye kiri gutegura intwaro zihagije, abasirikare n’ikoranabuhanga bihambaye bizatuma bakubita mu kico abo yise abanzi babo aribo USA na Israel. Ibi abivuze nyuma y’uko umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayyatollah Ali Khamenei avuze ko igihugu cye kizafasha Hamas kurasa muri Israel nk’uko […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe wa Somalia Hassan Ali Haire yatangaje ko mu gace ka Bay gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Somalia hamaze gupfa abantu barenga 110 mu gihe kitageze ku masaha 50 kubera inzara ikomoka ku mapfa. Umubare nyawo w’abamaze gupfa ngo nturamenyekana kuko hari abapfa ntibamenyekane kubera itumanaho ridateye imbere muri Somalia. Imiryango ifasha imbabare ivuga […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere Perezida Donald Trump ategerejweho gusinya itegeko rivuguruye rikumira abimukira. Iri tegeko rivuguriye ngo hari ibihugu bimwe byavanywemo urugero nka Iraq kuko ngo yafashije USA mu guca intege Islamic State. Mu itegeko ryari ryasinywe mbere ryakumiraga ibihugu byiganjemo ibyo muri Aziya n’Africa bituwe n’Abasilamu benshi. Kugeza ubu nta makuru arambuye akubiye muri […]Irambuye
Umuforomokazi Salome Karwah wagizwe umuntu w’umwaka n’ikinyamakuru Time Magazine mu mwaka wa 2014 kubera ubwitange yagize mu kwita ku barwayi b’icyorezo cya Ebola yaguye mu bitaro aho yari yagiye kubyarira nyuma y’aho abanganga banze kumwitaho, ngo banze kumukoraho bakeka ko arwaye Ebola. Salome Karwah w’imyaka 28 yagizwe intwari kubera kurwanya icyorezo cya Ebola, yari yibarutse […]Irambuye
Zimbambwe nyuma yo kubona ko abana bamwe bazamugazwa n’inkoni ngo ni ukubatoza imyitwarire no kubahana ku makosa adashinga, urukiko rukuru rw’iki gihugu rwemeje itegeko rica iteka ku gukubita umwana haba ku ishuri haba no mu rugo kabone nubwo yaba yakosheje. Iri tegeko ryatowe nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje ibibazo by’abana babo banegekajwe n’inkoni z’abarimu. Ngo byazamuwe […]Irambuye
Leta ya Sweden yafashe icyemezo cyo gusubizaho guha amahirwe abasore n’inkumi bifuza kujya mu gisirikare nk’abakorerabushake (military conscription), ibi byari byarahagaze guhera mu 2010. Iyi politiki yashyigikiwe n’Abadepite benshi, ku ikubitiro abasore n’inkumi 4 000, bazaba binjijwe mu gisirikare guhera tariki ya 1 Mutarama 2018, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo. Abo bazatoranywa mu rubyiruko […]Irambuye
Iki kigo cyavumbuwe mu majyepfo y’umujyi wa Mosul umaze iminsi ari isibaniro hagati y’ingabo za Iraq n’abarwanyi ba Islamic State. Uyu munsi hafi ya wose ubu uragenzurwa n’ingabo za Leta. Abasirikare bavumbuye iki kigo bavuga ko Islamic State yagikoreshaga itegura abarwanyi bagabaga ibitero hiryo no hino muri Iraq no muri Syria. Amafoto yafashwe n’ingabo za […]Irambuye
Umwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Leon Mushale yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu kimaze kwivugana abarwanyi 20 b’umutwe wa M23 mu mirwano yatangiye kuwa 27 Mutarama. Akavuga ko bamwe mu bafashwe barimo Abanyarwanda. Gen Mushale avuga ko banafashe abandi barwanyi 25 b’uyu mutwe ngo barimo 15 b’Abanyarwanda n’abandi […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yabwiye abaturage ko ibyaha bakoze bihagije kandi byababaje Imana bikomeye, bityo ko igihe kigeze ngo bayigarukire, bayisabe imbabazi kandi basengere igihugu kugira ngo kigire amahoro. Sudani y’Epfo imaze imyaka ikabakaba itanu iri mu ntambara yakurikiye ibihe by’ubwigenge kandi ibigo mpuzamahanga byita ku burenganzira bwa muntu […]Irambuye
Robert Mugabe niwe muyobozi wa kabiri ku Isi ukuze kurusha abandi. Aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 93 y’amavuko. Icyo gihe yageje ku bayoboke b’ishyaka rye rya ZANU PF ijambo rikomeye abahamiriza ko azakomeza kuyobora igihugu kuko nta wundi abona wabibasha. Umusesenguzi mu bya politiki wo muri Tanzania avuga ko uyu mukambwe avuga ibi kuko azi ko […]Irambuye