“Ni jyewe Colonel Cobra Matata ubavugisha, FARDC yarabeshye ngo yaranyishe” kuri telephone kuri uyu wa kabiri nibyo yatangarije radio okapi dukesha iyi nkuru. Col Cobra Matata umuyobozi wa Front de Résistance Patriotique de l’Ituri (FRPI), byatangajwe n’ingabo za Congo ko zamwivuganye tariki 29 Nzeri. Col. Matata Banaloki bita Cobra yavuze ko impamvu yaje kwitandukanya n’ingabo […]Irambuye
Uganda na Tanzaniya byemeranyinjwe iyubakwa ry’umuhanda wa Gariyamoshi uhuza Tanga(Icyambu kuri TZ) na Musoma (ku nkengero za Victoria) Uganda. Ayo masezerano yamerejwe mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Museveni wa Uganda yagiriye I Dar es Salaam muri Tanzaniya ubwo yaragiye kuganira na mugenzi we Jakaya Kikwete kuri uyu wa mbere. Nyuma yo kwakirwa ku kibuga k’indege […]Irambuye
Kuwa gatanu, imirwano ikaze yashyamiranyije ingabo za FARDC zo muri secteur ya 82 iherereye I Rutshuru yo hagati muri Kivu y’amajyaruguru. Umuntu umwe niwe witabye Imana naho abagera kuri bane barakomereka bikabije. Ibi byose bikaba byatewe nuko abasirikare babiri bo muri iyi secteur y’ingabo za FARDC zafunzwe n’umukuru wazo bityo bagenzi babo ntibabyemeranywaho bahita […]Irambuye
Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Alain Juppé kuri uyu wa kane nimugoroba, yatangaje ko azashyigikira Nicolas Sarkozy ku mwanya wo kongera kuyobora Ubufaransa mu 2012, niba uyu yiyamamaje. Mu kiganiro cya Television ya France 2 kitwa «Des paroles et des actes», Juppé yavuze ko nta rwikekwe cyangwa kunyura ku ruhande yiteguye gufatanya na Sarkozy nanone. Nubwo […]Irambuye
Mussa Ibrahim, wari umuvugizi w’ingoma ya Col Mouammar Khadaffi yafashwe kuri uyu wa kane agerageza guhunga nkuko byemezwa n’abarwanya Khadaffi. Mu mirwano ikomeye iri kubera mu mujyi wa Sirte, ari nawo Khadaffi avukamo, uyu mugabo wari umuvugizi we yafashwe ngo yambaye nk’abagore atwaye imodoka agerageza gusohoka muri uyu mujyi. Mustafa bin Dardef wo muri National […]Irambuye
Prof. Wangari Maathai umunyakenyakazi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri 2004 kubera ku bungabunga ibidukikije yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire arwaye kanseri nkuko byatangajwe kuri uyu wa mbere n’umuryango yashinze witwa Green Belt Movement. Prof. Wangari Maathai umubyeyi w’abana batatu warufite imyaka 71, yazize indwara mu bitaro bi kururu bya Nairobi mu ijoro ry’icyi cyumweru. Yatangiye […]Irambuye
Ubwo bari imbere y’inteko y’ishyaka Russie Unie, ishyaka riri ku butegetsi mu burusiya peresida w’Uburusiya muri iki gihe Dimitri Medvedev yatangaje ko yifuza ko minisitiri w’intebe we Vladimir Poutine, akaba yaranabaye president w’iki gihugu manda ebyiri zikurikiranye kuva mu 2000, ko yakongera akiyamamariza kuyobora Uburusiya mu matora azaba ku itariki enye werurwe mu 2012, Poutine […]Irambuye
Mu misozi mito ya Bikobokobo mu ntara ya kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inyeshyamba za FDLR zashimuse inka zigera kuri 60 mu ijoro ryo ku wa gatanu taliki ya 23 nzeri 2011 . Nkuko urubuga 7sur7.cd rwabitangaje izo nka zashimiswe zifite agaciro kangana n’amadorali hagati ya 400$ US na 600$ US (y’amanyamerika) aha hakaba […]Irambuye
Michael Sata, uzwi ku kabyiniriro ka “King Cobra” akaba yari ahagarariye umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya niwe wegukanye intsinzi yo kuba umukuru w’igihugu, asimbuye ho mugenzi we Rupiah Banda, wayoboye Zambia kuva 1991. Michael Sata yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 1,150,045, naho mugenzi we yasimbuye ku butegetsi, yagize amajwi 961,796. Abayoboke ba Michael Sata, […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, President wa Iran Mahmoud Ahmadinejad yagize ati” Njye nka Engineer, Inzu za World Trade Center ntabwo zari kugwa hasi kubera gusa ko indege zizigonze” Aya ni amwe mu magambo yatumye abari mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri USA, batangira kugira ubwoba bibaza ibyo ariho avuga. Ntiyagarukiye aha gusa […]Irambuye